Umuhanda Kigali-Gatuna wongeye kuba nyabagendwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gicumbi-Gatuna wongeye gufungurwa ku modoka zose ziva cyangwa zijya muri Uganda nyuma y’iminsi mike wangiritse kubera imvura.

Uyu muhanda watengutse ku Cyumweru gishize mu murenge wa Cyumba mu Kagali ka Rwankonjo, aho igice kimwe cy’umuhanda cyaridutse hagasigara akayira gato.

Itangazo polisi yasohoye icyo gihe ryavugaga ko amakamyo manini yakoreshaga uwo muhanda yaba ava i Kigali cyangwa muri Uganda, aba yifashisha umuhanda wa Kagitumba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko umuhanda wongeye gufungurwa nubwo imirimo yo kuwusana igikomeje.

Yagize iti “Polisi y’ u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda Gatuna-Kigali ari nyabagendwa ku modoka zose ndetse n’amakamyo. Murasabwa kubahiriza amabwiriza muhabwa n’abapolisi bari gufasha mu rujya n’uruza rw’ibinyabiziga kuko ibikorwa byo kuwusana biracyakomeza.”

Uko kwangirika kwazanye impinduka ikomeye mu ngendo kuko aya makamyo yakoraga urugendo rugana muri Uganda anyuze muri Gicumbi yakoraga ibilometero 77.8 kugira ngo agere Gatuna, mu gihe asabwa gukora ibilometero birenga 185 kugira ngo agere Kagitumba.

Umuhanda wa Gatuna ni inzira ikomeye ku Rwanda, niho amakamyo azana ibicuruzwa anyuze mu Muhora wa Ruguru anyura.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu,Jean de Dieu Uwihanganye, yanditse ku rukuta rwa Twitter ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza