00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugwaneza yashyizwe muri komite ishinzwe kwigisha amateka ya za Jenoside muri Texas

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Providence Umugwaneza na Lucy Taus Katz ukomoka muri Israel, bashyizwe muri komite yo muri Leta ya Texas muri Amerika ishinzwe kurwanya Jenoside binyuze mu kwigisha amateka yayo, kugira ngo irusheho kumenyekana mu bakiri bato.

Inshingano z’iyi komite yashyizweho harimo gufasha abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n’abandi baturage basanzwe, kugira ubumenyi buhagije kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse n’izindi Jenoside yakozwe zirimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bombi bashyizweho na Guverineri wa Texas, Greg Abbott, bakazarangiza manda yabo kuwa 1 Gashyantare 2025. Umugwaneza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yapfushije ababyeyi be ndetse n’abavandimwe batanu.

Amaze kugera i San Antonio ari naho atuye, yashinze Umuryango ‘Kabeho Neza Initiative’, anifatanya n’abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by’ubuvugizi bw’abagore bahohotewe bakananduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umugwaneza kandi yari asanzwe ayoboye ibikorwa byinshi bishinzwe gukora ubuvugizi no kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Katz we yari asanzwe ari Visi-Perezida w’ikigo cya Katz Builders, Inc, akaba nawe yararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ahishwe n’umuryango ukomoka muri Pologne, icyo gihe yari akiri umwana muto, ni umwe mu bagize komite z’abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

Providence Umugwaneza yashinze Kabeho Neza Initiative ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri wa Leta ya Texas yemeje abarimo komite Umunyarwanda Mugwaneza Providence izafasha mu kwigisha amateka ya za Jenoside zabayeho ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .