Umugore wa Perezida Tshisekedi yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2019 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, Umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2019 nibwo Denise Nyakeru Tshisekedi yageze i Kigali mu ruzinduko azasoza kuri uyu wa Kabiri. Akigera mu Rwanda yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mbere yo gukomereza i Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Denise Tshisekedi arakirwa ku meza na Madamu Jeannette Kagame mu isangira ribera muri Kigali Marriott Hotel.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Madamu Tshisekedi azanasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita ku bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikabagira inama ndetse ikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa ubutabera.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho ibihugu byombi bikomeje guhamya imikoranire kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuyobora RDC, inshingano yatangiye muri Mutarama uyu mwaka.

Perezida Kagame aherutse muri RDC mu muhango wo kunamira Étienne Tshisekedi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wasezeweho bwa nyuma ku wa 31 Gicurasi 2019.

Muri Mata 2019 kandi nibwo Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir yatangiye ingendo zigana mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yakiriwe ku butaka bw'u Rwanda kuri iki Cyumweru
Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yakiriwe n'abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert
Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yagiranye ibiganiro byihariye n'Umugenzuzi Mukuru w'Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza