Umugore ushinja ibitaro bya Gisenyi kumufunga yapfushije umwana

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere umugore uvuga ko yari yaragwatiriwe mu bitaro bya Gisenyi kubera kubura ubwishyu bwa serivisi zo kubyara, yapfushije umwana nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo gusohoka.

Uwimana Jeannette ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushashi yatangaje ko yaje mu Karere ka Rubavu hari umuntu umubeshye ko agiye kumushakira akazi ko mu rugo yagera i Rubavu akamutoroka.

Mu minsi ishize ni bwo Uwimana yagannye ibitaro bya Gisenyi arahabyarira ariko ntiyabona uko yishyura serivisi yahawe mu gihe cyo kubyara,dore ko nta mituweli yanagiraga ari byo byatumye abuzwa gutaha.

Uyu mugore w’imyaka 20 avuga ko kuri uyu wa Mbere ngo umwana we yahise yitaba Imana kuko yari afite uburwayi bufata mu gihorihori hakika.

Uwimana Jeanette yagize ati “ Nkimara kumenya ko umwana wanjye afite uburwayi nasabye ko njya kumuvuza mu bavuzi gakondo barabyanga kuko ntagira mituweli, none babonye umwana apfuye nibwo bambwiye ngo ntahe kandi akiri muzima banyangiye gutaha.”

Bamwe mu barwaza bavuga ko uyu Uwimana Jeannette yaje ari umuntu utishoboye kuko mu minsi yose ahamaze nta muvandimwe we babonye amusura, ngo n’ibyo kurya yabihabwaga n’abagemuriye abandi barwayi.

Nyiransabimana Claudine wo mu Murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Makurizo mu Karere ka Rubavu na we ni umwe mu bafungiye muri ibi bitaro, yivugira ko amaze ukwezi afunzwe kandi ngo yaratanze mituweli.

Ubwo twaganiraga yagize ati “ Ubu maze ukwezi mfungiye aha ngaha, naje nje kubyara nyuma yo kubyara bavuga ko ntagomba gusohoka mu bitaro, kandi rwose mfite mituweli ikibura cyonyine ni kashe.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Maj. Dr. Kanyankore William we ahakana aya makuru akavuga ko hari amasezerano bagiranye n’Akarere ka Rubavu ku buryo iyo haje umurwayi udafite mituweli bagerageza kumufasha.

Maj. Dr Kanyankore yagize ati “Twavuganye n’Akarere ko abantu badafite mituweli tubavura mituweli zazaboneka bakishyura, baba batazifite burundu Akarere kakabishyurira kuko kaba gafite ingengo y’imari yabigenewe.”

Akomeza agira ati“Abantu batishyuye tugira gahunda bakishyura, udashoboye kwishyura turamusezerera akaduha ibyangombwa bye akadusezeranya ko azagaruka akishyura”.

Uyu muyobozi w’ibitaro avuga bari gukora ibishoboka ngo uru ruhinja rwitabye Imana rushyingurwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge uyu mugore avukamo.

Ibitaro bya Gisenyi
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Maj. Dr. Kanyankore William

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza