Umugore ukekwaho gutanga no gukwirakwiza ibirango bya RRA yatawe muri yombi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Kamena 2019 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umugore utuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, yatawe muri yombi akekwaho gutanga no gukwirakwiza ibirango by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Kuri uyu wa Mbere nibwo uyu mugore w’abana batatu ukekwaho yeretswe itangazamakuru. RRA imushinja kugira uruhare mu gukora no gucuruza ibirango byayo by’inkorano mu bacuruzi batandukanye.

Iki kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kinavuga ko mu mwaka ushize umugabo w’uyu mugore yatawe muri yombi ashinjwa gucuruza ibirango byacyo ku buryo we amaze umwaka afunzwe.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kugira ngo uyu mugore atabwe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abagabo babiri baherutswe gutabwa muri yombi nyuma y’uko nabo bari bafatanywe ibirango bya RRA.

Uyu mugore akimara gutabwa muri yombi yanditse yemera ibyaha aregwa anabisabira imbabazi ariko aza kubihakana nyuma yo kugezwa imbere y’Itangazamaku

Umwe muri aba bagabo wamushinjije ko ari we ujya ubaha ibirango bya RRA bakajya kubigurisha, yemeza ko yahisemo kubibwira inzego z’ibanze kuko we nta ruhare runini mu kubikora yari afite.

Yagize ati “Nabonye nta kundi nari kubigenza mpitamo kuvugisha ukuri mbabwira aho nabikuye.”

Komiseri wungirije wa RRA ushinzwe abasora, Mukashyaka Drocelle, yasabye abanyarwanda gukomeza kubafasha no gukurikirana abashaka kunyereza imisoro muri ubwo buryo.

Yagize ati “Icyo nakongera ni ugusaba abanyarwanda ko bakwiye gukomeza kudufasha no gufatanya n’inzego zibishinzwe gukurikirana ari abakora ibi bintu bitemewe cyangwa ababa bakora ibikorwa byo kunyereza imisoro kugira ngo batange amakuru aho bakeka ko hakorerwa ibikorwa nk’ibyo."

Yanabasabye abantu ‘kwitondera izi nzoga banywa kuko murabizi ko hari aho turi kumva abanyarwanda bazize inzoga z’inkorano kuko ntuba uzi ngo zakozwe mu ki?’.

Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kubafasha mu gikorwa cyo kurwanya inyereza ry’imisoro kuko ariho igihugu cyubakiye.

RRA ivuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Mata muri uyu mwaka, kimaze kugaruza amafaranga y’imisoro yanyerejwe angana na 737,437,447 Frw.

Bimwe mu birango bya RRA n'imifuniko bafatanywe y'Uruganda rwa Kasese
Komiseri wungirije wa RRA Ushinzwe abasora, Mukashyaka Drocelle yavuze ko bazakomeza gushakisha abagamije kunyereza imisoro
Umwe muri aba bagabo ushinja uyu mugore ko ari we ujya ubaha ibirango bya RRA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza