Kwamamaza

Umugore akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije 950,000 Frw muri banki

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 08:00' na IGIHE


Umugore utaramenyekana umwirondoro yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, amaze kubikuza amafaranga 750,000 kuri konti itari iye ku mugoroba wo kuwa 19 Kanama 2016.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, ngo uyu mugore yabikuje amafaranga kuri konti y’uwitwa Hakizimana Josephine ndetse ngo bakaba batanaziranye.

SP Hitayezu agira ati “Uyu mugore wanze kuvuga kuva yafatwa kandi nta n’ibyangombwa twamusanganye, yatse impapuro buzuza babikuza, azuzuza mu mazina atari aye anigana umukono wa nyiri konti; ubwa mbere mu gitondo yaje mu mujyi barayamwima, maze ajya ku ishami rya Gikondo abikuzayo 200,000.”

Akomeza avuga ko uyu mugore yagarutse mu mujyi ku mugoroba ariko noneho ntajye ku mukozi wari wayamwimye mu gitondo, uyu yahise ayamuha hakoreshejwe bwa buryo, ariko mugenzi we wari wayamwimye aramubona, akomeza kugira amakenga ni ko kuvuga ko bamuhagarika, ahita afatwa na Polisi, aho bamusanganye amafaranga 900,000.

SP Hitayezu yakomeje agira ati “Nyiri konti yageze aho afungiye atubwira ko azi isura y’uyu mugore, ngo yageze aho acururiza i Muhanga ahiba zimwe mu mpapuro yari yakoresheje abikuza muri banki, niho yahereye yigana umukono we no kumenya nimero za konti.”

Kuri ubu bujura, SP Hitayezu agira inama abantu gukura amaboko mu mifuka bagatungwa n’ibyo bakoreye aho gufata igihe bashakisha amayeri yo gutwara iby’abandi bavunikiye.

Ati “Bimwe mu byo Polisi ibereyeho, ni uguca intege uwo ari we wese ufite imigambi nk’iyi, ubufatanye bwa buri wese ni ngombwa ngo abakora uburiganya nk’ubu bagende bafatwa, turasaba rero buri wese kugira amakenga cyane abakora muri serivisi z’amafaranga.”

Yarangije avuga ko uyu mugore akurikiranyweho ibyaha by’impapuro mpimbano ndetse n’ubujura.

Ingingo ya 300 iteganya ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho aho ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho iya 606 ivuga ku guhindura ibirango bya Leta, iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango yigenga byemewe n’amategeko, ivuga ko mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved