Kwamamaza

Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Yanditswe kuya 16-10-2016 saa 08:01' na IGIHE


Umugabo w’imyaka 36 yafatiwe mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 n’amadorali ya Amerika 435 y’amiganano.

Uyu mugabo yafatiwe aho bategera imodoka i Nyabugogo ejo kuwa Gatandatu mu gitondo ashaka gutega imodoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uyu mugabo yateje akavuyo aho bategera imodoka i Nyabugogo ashwana n’abandi bagenzi ku buryo byatumye Polisi y’u Rwanda ihakorera iza kureba icyabaye no gukemura ikibazo.

Yabonye abapolisi bahageze atangira kwigira inyuma ashaka uko yahungaga ariko abapolisi babonye imyitwarire ye ikemangwa nibwo bamusatse maze bamusangana amafaranga y’amiganano y’inoti z’amafaranga ibihumbi 5 zose hamwe 80 n’amadorali 435 y’Amerika nayo y’amahimbano.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ndetse n’abayakwirakwizaga bose.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda ariko ko uko yaba angana kose agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yasabye kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kujya bitondera amafaranga bahabwa mu gihe babonye hari ikibazo bakiyambaza sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa bagahamagara nimero y’112 kugira ngo bakemurirwe ikibazo.

Gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bihanwa n’ingingo ya 601 na 604 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itanu y’igifungo.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved