Kwamamaza

Gakenke:Umuforomokazi arakekwaho kwiba umwana agatanga igipupe

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 11:14' na IGIHE


Mu bitaro bya Ruli mu karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa Nzamwitakuze Brigitte wahabyariye umwana ku wa mbere tariki ya 22 Kanama 2016,ngo umuforomo amubwira ko umwana we yapfuye, bagiye kumushyingura basanze mu gikarito harimo igipupe ndetse n’amabuye abiri.

Umuforomokazi witwa Byukusenge Betty wakoreraga muri serivisi yo kwita ku bana bavutse batuzuye muri ibi bitaro ni we ukekwaho kwiba uyu mwana.

Byukusenge yari atwite ariko ngo yajyaga abwira abantu ko inda ye yari kuzavuka mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Kuva muri 2014 ubwo Byukusenge yashyingirwaga ngo ntiyigeze abasha kubyara, aho bivugwa ko yasamaga zikavamo.

Polisi yo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko uyu muforomokazi yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruli kuko ibizamini byagaragaje ko atabyaye na ho umwana akaba yamaze gusubizwa nyina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Gasasira Innocent yagize ati” Ubu uwo muforomo ukekwaho kwiba umwana tumaze kumufungira kuri sitasiyo ya polisi ya Ruli mu karere ka Gakenke kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yabyaye.Uwo mwana wavutse ku wa Mbere yasubijwe nyina kuko yari yabazwe n’ubundi yari akiri mu bitaro kandi umwana wavutse iryo joro aba agaragara.”

Amakuru aturuka ku bitaro bya Ruli aravuga ko uyu Byukusenge ngo atakoreraga muri serivisi yaho babyarira (maternity) ko bishoboka ko haba hari n’abandi bamufashije muri uwo mugambi mubisha wo kwiba umwana.

Ingingo ya 224 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wambura ku maherere umwana ababyeyi be cyangwa abo yarindishijwe cyangwa abo asanzwe abana na bo,ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Igipupe cyasanzwe mu ikarito byavugwaga ko yashyizwemo umurambo w'umwana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved