Umudepite wo muri New Zealand yanenzwe bikomeye nyuma yo kwifotozanya na Bikindi Simon

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Umudepite witwa Golriz Ghahraman wo muri Green Party muri Nouvelle-Zélande, yanenzwe bikomeye nyuma y’ifoto yafashwe asangira igitwenge na Bikindi Simon uheruka kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Bikindi ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi yifashishije indirimbo ze, mu 2008 yakatiwe gufungwa imyaka 15 amaze guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yarangije igifungo kuwa 12 Kamena 2016.

Uku kwifotozanya k’uyu mwunganizi na Bikindi kwatumye abantu bagaruka ku mateka ye n’inyandiko yagiye akora mu bihe byashize. Uyu mugore byagiye hanze ko yakoresheje igihe yari afite muri Afurika mbere y’uko yinjira muri politiki agakora nk’uwimenyereza umwuga aburanira abakekwaho uruhare muri Jenoside, kuko atari ku rutonde rw’abanyamategeko 200 Umuryango w’Abibumbye wari warohereje.

Bibarwa ko ICTR yakoreshejwemo akayabo ka miliyari $2 mu manza yaciye igatahira gufunga abantu 61.

Umunya- Nouvelle-Zélande, Phil Quin, yatangaje ko mu buryo busanzwe abaregwa babaga bakeneye abanyamategeko, ariko yibaza niba ubumenyi Ghahraman yari afite bwari bukenewe mu gihe umuntu wese waregwaga yari yandikiwe nibura abanyamategeko batatu bafite ubushobozi ku rwego rwo hejuru.

Gusa yavuze ko ntacyo byaba bitwaye umuntu akeneye ubunararibonye mu kazi, kandi kwimenyereza umwuga ni ikintu gikomeye mu kwagura ubumenyi bw’umuntu mu byo akora.

Yakomeje agira ati “Ariko sinumva na gato ukuntu Ghahraman yahisemo kuza gukoresha igihe cye mu bintu byakurikiye Jenoside. Abunganira abaregwaga muri ICTR babarwaga nk’abari bashyigikiye ibyabaye mu 1994, bagira abakorewe Jenoside nk’aho aribo bayikoze, bikaba bitumvikana ukuntu Ghahraman atari azi neza ko agiye muri uwo mwanya.”

“Byari ikintu kimwe kuba umwavoka wa Loni yahabwa inshingano zo kuburanira umuntu uteje ikibazo ku bandi. Ni n’ikindi gushaka kujya kubikora nk’uwimenyereza umwuga.”

Yanavuze ko ikigaragara ari uko uwo mugore yatangiye guhemberwa akazi akora nyuma y’amezi atatu akarimo.

Yakomeje agira ati “Mu nyandiko yafatanyije kwandika na Peter Robinson, yagarukaga ku bwicanyi bwakorewe mu Rwanda na Srebrenica (Muri Bosnie-Herzégovine), Ghahraman yavuze ko igikorwa cyabanjirije Jenoside ari ihanurwa ry’indege yaguyemo Perezida Habyarimana na Perezida w’u Burundi, Ntaryamira Cyprien byagombaga kuba icyaha cy’intambara cyakozwe n’ingabo za Rwandan Patriotic Army.”

Icyo gikorwa cyo gufata abahigwaga akaba ariho wegekaho uwo muzigo ngo byakoreshejwe n’abahezanguni ba Hutu Power nyuma y’uko indege ya Habyarimana yari imaze kuraswa.

Abahanga mu bijyanye n’ibisasu berekanye ko ibyahanuye indege yari itwaye aho bakuru b’ibihugu byaturutse mu birindiro by’ingabo zari zifite igihugu, kure y’ahabaga ibirindiro bya RPA.

Quinn yakomeje agira ati “Inyandiko ya Ghahraman igaragaza mu buryo bukomeye imvano y’ibihuha bitandukanye n’ibindi bihembera ubugambanyi. Ni inyandiko ikabiriza ibintu. Byongeye kandi, ni ishaka kugaragaza ko abanyabyaha bitwa abere.”

Yavuze ko imvugo ze zigamije gusiga icyaha ingabo zabohoye igihugu kandi bo bibereye mu mijyi y’ i Burayi yabaye indiri y’abakoze jenoside bagahunga ubutabera bari abacuramugambi ba Hutu Power, kugeza ubu mu bahakana jenoside hakaba hakirimo n’abari mu itangazamakuru no mu mashuri makuru.

Yavuze ko amahitamo ya Ghahraman agomba gutuma rubanda bitegereza ibikorwa bye bakamucira urubanza.

Ati “Uwahoze ari umudipolomate wa Nouvelle-Zélande Colin Keating ni intwari mu Rwanda. Yabaye umwe muri batatu bari bahuriye mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi mu 1994, ntihagira igikorwa ngo hahagarikwe ubwicanyi.”

Uyu ngo yabonye ibyaberaga mu Rwanda agira umuhate wo gusembura imbaraga zo gutabara mu Rwanda, n’ubwo hari ibihugu nk’u Bufaransa na Amerika bifite uburenganzira bwo kwitambika umwanzuro uwo ariwo wose.

Golriz Ghahraman (ibumoso) ubwo yari mu rubanza nk'umwunganizi
Golriz Ghahraman na Bikindi
Golriz Ghahraman yibajijweho ku bwunganizi yatanze mu rukiko ku byaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza