Umudepite w’u Bufaransa yagaragaje impamvu abona igihugu cye gishyigikiye Mushikiwabo kuzayobora OIF

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Kamena 2018 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Umudepite w’Umufaransa, Jacques Maire, yavuze ko u Bufaransa buri mu mwanya mwiza wo gukorana n’u Rwanda ndetse ko umwanya ruri gushaka mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ari inyungu ku mikorere yawo by’umwihariko.

Uyu mudepite wo mu ishyaka ’La République En Marche !’ rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ni n’umwe mu ba Visi Perezida ba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu NtekoIshinga Amategeko y’icyo gihugu.

Mu kiganiro na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Depite Jacques Maire, yabajijwe inyungu ziri mu kongera gukorana n’u Rwanda nyuma y’uko Perezida Macron aheruka gutangaza ko ashyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Loouise Mushikiwabo, ku bunyamabanga bukuru bwa OIF.

Yavuze ko umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa utarenza amaso ibihugu biba byarageze igihe bisa n’ibiwujya kure kubera ipamvu za politiki, nyuma bikongera kugaragaza ko bikeneye kwisanga mu muryango.

Yakomeje agira ati “Ku rundi ruhande, hari uburyo u Rwanda ruhagaze neza utarebye ku mpamvu za politiki zitandukanye, birigaragaza urebye nk’iterambere ry’imbere mu gihugu. Icya gatatu ni ingingo ijyanye n’imiyoborere myiza, harimo no muri AU. Urebye kuri iyo ngingo, ubuyobozi bwa Kagame ni ingenzi cyane.”

“Birazana ibintu navuga ko bizazamura urwego rw’imikorere, gutanga umusaruro no kwihuta mu bikorwa. Bityo rero igihe habaye kongera gukorana n’u Rwanda, ni igikorwa kigaragaza icyerekezo gisangiwe n’ahahise tugomba kurenga tukubaka ahazaza.”

Mu gihe ibihugu bya Afurika byitezwe ko bigomba guhurira mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Nouakchott muri Mauritanie, u Rwanda ruteganya kwifashisha uyu mwanya mu kubyiyegereza mu guharurira inzira Louise Mushikiwabo uhatanira kuyobora OIF.

Iyo nama ya AU iteganyijwe guhera ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga 2018, aho byitezwe ko u Rwanda ruzayifashisha mu kumvisha ibihugu bya Afurika kujya inyuma ya Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

Ibihugu 29 muri 54 biri muri AU ni ibinyamuryango bya OIF; biramutse bihurije ku mukandida umwe ari we Mushikiwabo, byaba birenga kimwe cya kabiri cy’ibifitemo ijambo muri uwo muryango, agahita aha umwitangirizwa uwo bahatanye.

Amatora ateganyijwe i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, akazerekana ugomba kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu myaka ine iri imbere.

Depite Jacques Maire wo mu ishyaka rimwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ashaka kuyobora OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza