Kwamamaza

Umucuruzi w’imikenyero yatsindiye miliyoni mu bukangurambaga “Kira” bwa I&M Bank

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 20:00' na Ezechiel Mbananabo


Kayitesi Claire ukora ubucuruzi bw’imikenyero mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu yashyikirijwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda nk’umunyamahirwe wa gatanu watsindiye igihembo mu bukangurambaga bwiswe “Kira” bwa I&M Bank.

Ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu bukorwa mu gihugu hose, bwatangijwe n’iyi banki tariki ya 5 Nyakanga 2016, bugamije kuzamura umubare w’abakiliya bayo binyuze mu gushishikariza abantu kuyifunguzamo konti no gukoresha serivisi zayo zo kubitsa no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga(Electronic banking and payments).

Umukiliya mushya cyangwa usanzwe adakoresha zimwe muri serivisi nko kubitsa akoresheje telefoni cyangwa ikarita ya Viza afite amahirwe yo gutsindira igihembo cya miliyoni imwe izajya itangwa buri cyumweru mu buryo bwa tombora mu gihe yaba ayobotse izi serivisi.

Nyuma yo gushyikirizwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Kayitesi yagize ati “ Ndishimye cyane kuba mbaye umunyamahirwe kuko bigoye kubona miliyoni cyane ko nyibonye nta nguzanyo mfashe.”

Yabwiye IGIHE ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aribwo yahamagawe amenyeshwa ko yatsinze nyuma yo gufungura konti muri I&M Bank dore ko atari asanzwe ari umukiliya wayo. Icyo gihe ahamagarwa ngo yari afiteho amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri yagendaga akoraho akajya kuyakoresha nk’umucuruzi.

Yakomeje ashishikariza n’abandi gufunguza konti muri iyi banki bakagerageza amahirwe yabo kuko nta rirarenga.

Umuyobozi w’ishami rya I&M Bank ku cyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali, Kamuhangire Alex, yasabye abandi gukurikirana itangazamakuru bakamenya amahirwe ari mu bukangurambaga “Kira”

Yagize ati “ Twe nta n’icyo kuvuga dufite ahubwo ibikorwa byacu birivugira. Abantu bakwiye gukurikirana itangazamakuru mbere na mbere bakamenya ibyo mugenzi wabo n’abamubanjirije babonye kuko wasanga nabo umwe muri bo abaye umunyamahirwe ubundi tugakomeza kwishimira kwakira abatugana.”

Muri ubu bukangurambaga,umuntu ku giti cye ashobora gufunguza konti kimwe n’abakora ubucuruzi runaka muri rusange nk’amasosiyete.

Umuntu wifuza kwinjira mu mubare w’abanyamahirwe agana ishami rya I&M Bank rimwegereye bakamufasha, uretse ko hari n’abandi bakozi b’iyi banki basanga abantu ahantu hatandukanye nko ku masoko.

Mu gihe ubu bukangurambaga buzaba burangiye, umunyamahirwe azatsindira igihembo nyamukuru kingana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu I&M Bank ifite amashami agera kuri 17 mu gihugu. Ni yo banki y’ubucuruzi ya mbere yashinzwe mu Rwanda, mu mwaka wa 1963 yitwa Banque Commerciale du Rwanda (BCR). Muri Kanama 2013, nibwo iyi banki yahawe izina rya I&M Bank (Rwanda).

Umukozi wa I&M Bank ashyikiriza Kayitesi sheki ya miliyoni yatsindiye
Kayitesi wahembwe miliyoni imwe
Umuyobozi w’ishami rya I&M Bank ku cyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali, Kamuhangire Alex

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved