00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburo wa Minisiteri y’Ibidukikije ku kwirinda ibiza biterwa n’imvura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 Kanama 2021 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye Abanyarwanda kwitegura guhangana n’ibiza biterwa ahanini n’imvura nyinshi mu gihe habura igihe gito ngo igihe cy’imvura kigere.

Ibi Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho mu rwego rwo guteguza Abanyarwanda kuba bahangana n’ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi, nk’imyuzure, inkangu, isuri n’ibindi mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter rw’iyi Minisiteri.

Yagize ati “Mu buryo bwo kwirinda no gukumira ibiza n’isuri, guverinoma y’u Rwanda iributsa ingamba zikurikira; turashishikarizwa gutega amatwi no kwita ku iteganyagihe n’inama tugirwa n’urwego rw’igihugu rw’iteganyagihe. Twese turasabwa gusibura imirwanyasuri iri mu mirima yacu, tukanatera ibyatsi bifata ubutaka n’ibiti bivangwa n’imyaka.”

Dr Mujawamariya yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gutangira gufasha abaturage batuye mu bishanga no mu manegeka mu gufata ingamba zikwiriye zo kwirinda ibiza zirimo no kubimura aho batuye hashobora kubateza akaga.

Ati “Inzego z’banze zirasabwa gufata ingamba zikwiye kugira ngo ingo zigituye mu bishanga ndetse n’ahandi hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ahahanamye cyane, mu nkengero z’imigezi, ibiyaga, imikoki, ruhurura n’ahandi hose hakunda kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu, zimukire mu duce twemerewe guturwamo.”

Mu rwego rwo kwitegura neza ibi bihe by’imvura byegereje yasabye abaturarwanda kongera kuzirikana kuzirika ibisenge by’inzu mu rwego rwo kwirinda ko zasenywa n’umuyaga.

Ati “Turasabwa kuzirika ibisenge by’inzu zacu ku buryo bukomeye kugira ngo zidatwarwa n’imiyaga nk’uko tubishishikarizwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.”

Yasabye abaturage kandi gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwibasira abatari bake ndetse kigatwara n’ubuzima bwa bamwe muri iki gihe, hanirindwa Ibiza biterwa n’amazi y’imvura.

Abanyarwanda barakangurirwa kwitegura kwirinda ingaruka z'ibiza biterwa n'amazi y'imvura nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .