Umubano w’u Rwanda na Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa ukomeje kwibazwaho

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 10:06
Yasuwe :
1 0

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakunze kuba mubi bitewe n’uruhare n’imyitwarire yabwo muri aya mahano yahitanye abarenga miliyoni ndetse bukaba bunakomeje gukingira ikibaba abayateguye n’abayagizemo uruhare.

Uku kuzamba k’umubano kwagiye kunagirwamo uruhare n’ibikorwa bya bamwe mu Bafaransa badatinya gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, ari nako bihisha mu isura y’ubutabera bagashinja abayobozi bakuru b’u Rwanda guhanura indege y’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana.

Uyu mwuka utari mwiza ushimangirwa no kuba kuva mu 2015, u Rwanda rwaranze uwasabiwe kuba Ambasaderi w’u Bufaransa, benshi bawushingiraho bakibaza impamvu Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2005, akomeje gushyikirana bya hafi na Perezida Kagame.

Ku wa 15 Mutarama 2018, Sarkozy ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré baherutse gusura u Rwanda na Côte d’Ivoire, aho bahuye n’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwa kabiri agiriye mu Rwanda kuko no mu 2010 akiri Perezida yahakoreye uruzinduko rw’amateka benshi bibazaga ko ruzeyura igihu cy’amateka mabi igihugu yari ayoboye gifite mu rw’imisozi igihumbi.

Amakuru avuga ko kuri iyi nshuro yatumiwe ku giti cye, yagera muri Village Urugwiro akamara amasaha atatu aganira na Perezida Kagame ndetse bagasangira. Ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Ntacyamenyekanye ku byo baganiriye uretse kuba Sarkozy yarabwiye Perezida Kagame ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini.

Ntabwo bikomeye kubona impamvu Sarkozy yisanga mu Rwanda. Niwe wenyine wayoboye u Bufaransa nyuma ya Jenoside wabashije gusigasira icyizere kuri Perezida Paul Kagame, akemera intege nke igihugu cye cyagize muri biriya bihe bikomeye kandi agakora ibishoboka byose ngo azahure umubano w’ibihugu byombi.

Muri Gashyantare 2010, yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare ariko ntiyasaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa.

Icyo gihe yagize ati “Turazirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda. Turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.

Sarkozy, ikiraro cy’ishoramari

Sarkozy yashimangiye ko uruzinduko rwe yarwiteguye neza, we n’itsinda yari ayoboye basura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, basobanurirwa amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda yaba mu bijyanye n’amahoteli, ubwikorezi, umuziki, ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi.

Abasesenguzi basobanura ko bica amarenga y’ubufatanye bukomeye bushobora kuzatuma abashoramari b’Abafaransa bashyira u Rwanda mu mboni za bo, bagatangira gutekereza uko babyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari, bityo Sarkozy akaba ikiraro cy’iryo shoramari hagati y’impande zombi.

Ibi ntawabishidikanya kuko Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 31 Ukwakira 2017 yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi.

U Rwanda kandi ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakoze amavugurura akomeye mu kugenzura no gushyira ku murongo ibigo by’ubucuruzi mu myaka icyenda ishize.

Jeune Afrique kandi ivuga ko Sarkozy ajya kuza mu Rwanda yisabiye Cyrille Bolloré kumuherekeza. Bolloré ni Umuyobozi Mukuru wa Bolloré Group, ikigo cyashinzwe mu 1822 kikaba ari kimwe mu bigo 500 bikomeye ku Isi. Kigenzurwa n’Umuryango Bolloré kigakora ibijyanye n’ubwikorezi, itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’ibijyanye n’amashanyarazi.

Iki kigo kiri no mu Rwanda, gikoresha abakozi 58 000 mu bihugu 156 kinjije Miliyari 10.8 z’amayero mu 2015. Mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho gifite imigabane ingana na 60% y’ikigo Havas kimenyerewe mu bijyanye no kwamamaza, gifite ikinyamakuru Direct Matin ndetse kirimo no kwagukira mu bijyanye n’itumanaho.

Mu bijyanye n’amashanyarazi kihariye ikoranabuhanga ryo kubika amashanyarazi muri batiri za Lithium Metal Polymer (LMP). Mu Rwanda iki kigo kirahakorera ku izina Bolloré Africa Logistics kuva mu myaka 50 ishize.

Nyuma yo gusura inzu y’ubugeni, Inema Arts, Sarkozy yaraye i Kigali ijoro rimwe akomereza i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho indege yiharije ‘Private Jet’ yamugejejeyo mu gitondo.

Yasangiye n’inshuti ye Alassane Ouattara, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Amadou Gon Coulibaly, Minisitiri w’umutekano, Hamed Bakayoko n’umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi, Patrick Achi, bigeze saa kumi z’umugoroba yerekeza i Paris.

Abasesenguzi basobanura umubano w'u Rwanda na Sarkozy uca amarenga y’ubufatanye bukomeye bushobora kuzatuma abashoramari b’Abafaransa bashyira u Rwanda mu mboni za bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza