Ukuri kw’amateka yacu niwo musingi uturinda kwirara – Minisitiri w’Intebe Ngirente

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Kamena 2018 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusingi urinda Abanyarwanda kwirara, kugatuma badacogora ku rugamba rwo kubaka igihugu no kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kuba.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ibigo na za Minisiteri bibishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Ngirente yavuze ko kwibuka bifasha Abanyarwanda kurushaho kumenya neza amateka yabo mabi yatumye Jenoside ishoboka, bikabongerera imbaraga zo kwiyubaka, guhangana n’ingaruka Jenoside yabasigiye no kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kuba ukundi.

Yagize ati “Ukuri kw’amateka yacu niwo musingi uturinda kwirara no gucogora ku rugamba rwo kubaka igihugu cyacu tugiteza imbere, cyane cyane mu rwego rwo kwibuka twiyubaka.”

Minisitiri w’Intebe yibukije ko urumuri rw’icyizere rugomba kubakamo abanyarwanda imbaraga zo gukomeza guharanira kwimika icyiza no kubitoza cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo mizero y’ejo y’u Rwanda, rukaba n’u Rwanda rwifuzwa ruzira amakimbirane, ruzira jenoside kandi ruteye imbere.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yagaragaje uburyo Jenoside yaranzwe no gushyira abantu mu buzima bubi, aho mu mikorere y’inzego za leta habayeho itoteza ry’igihe kirekire ryakorewe abatutsi rikaza gusozwa n’ibikorwa byo kubica.

Yerekanye ko inzego nkuru z’ubutegetsi zagize uruhare muri Jenoside ubwazo kandi n’abayikoze bakabibwirizwa n’abayobozi.

Dr Bizimana yatanze ikimenyetsocy’aho muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi yari igizwe n’Abaminisitiri 22, muri bo 15 bakurikiranywe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, icyenda bahamwa n’icyaha ndetse bahabwa ibihano bikomeye birimo ibyo gufungwa burundu, abandi batatu baracyakurikiranwa.

Yagize ati “Kuba mu Baminisitiri 22 hari 15 bakurikiranywe ni ikimenyetso gikomeye kibereka uruhare rwa Guverinoma. Birerekana ko imiyoborere mibi ariyo yateye Jenoside, birerekana ko uwaba agihakana ko Jenoside itateguwe na leta yaba abeshya, kwaba ari ukwigiza nkana”.

Mu ba-Perefe11, umwe gusa niwe byagaragaye ko atagize uruhare muri jenoside, ari we wari Perefe wa Gitarama, Uwizeye Fidele. Byageze muri Gicurasi 1994, yarwanye ku baturage yanze kwica, bituma bamukuraho bamusimbuza umusirikare wakomeje gukora Jenoside.

Ikindi gihamya cy’uko ubuyobozi bwagize uruhare muri Jenoside, ni uko uwari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, yemereye Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ko Guverinoma yari ayoboye yari ifite uruhare mu gutegura no mu gushyira mu bikorwa jenoside ikoresheje inzego zose zariho mu gihugu yaba itangazamakuru, urubyiruko ndetse akanavuga ko yahaye Abaminisitiri be amabwiriza yo kujya muri za Perefegitura gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yacanye urumuri rw'icyizere
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza