Uko umunsi wa mbere w’inama ya OIF i Erevan wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, mu birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko buri gihugu muri OIF gifite ibyo cyasangiza ibindi, ukaba umuryango ufatanyiriza hamwe aho kuba umuyoboro ibihugu bimwe bikoresha mu guha ibindi amabwiriza.

Yatanze urugero no ku Rwanda, avuga ko politiki y’uburinganire ari isomo rikomeye ibindi bihugu bigize Francophonie byarwigiraho.

Iyi nama irasozwa kuri uyu wa Gatanu, kimwe mu bikorwa by’ingenzi giteganyijwe kikazaba kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’umunya-Canada Michaëlle Jean.

Itangazamakuru ryabukereye mu gukurikirana umunota ku wundi ibibera mu Nama ya Francophonie
Imihanda igana ahari kubera inama irakenkemuye. Isuku ni yose
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Mushikiwabo Louise, yinjira ahabereye Inama ya OIF ahatanira kuyobora
Mu bihugu 84 bigize OIF, 58 byemerewe gutora Umunyamabanga Mukuru mu gihe 26 ari indorerezi
Inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri OIF iri kubera Erevan muri Arménie
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Michaëlle Jean (uwa kabiri ibumoso) n'abandi bayobozi bakuru bitabiriye inama izemerezwamo uzayobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko politiki y’uburinganire mu Rwanda ari isomo ibindi bihugu bigize OIF byarwigiraho
Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye OIF bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame na Idriss Déby Itno wa Tchad ni bamwe mu bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama mu mujyi wa Erevan muri Arménie
Abayobozi b'ibihugu bihurira ku rurimi rw'Igifaransa bahuriye i Erevan mu nama y'inteko rusange y'iminsi ibiri
Ubwo Perezida Kagame yinjiraga mu cyumba cy'inama i Erevan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza