Imibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara hari abafite ubumuga bagera ku 18 475 barimo abagore 9894 n’abagabo 8581. Barimo abafite ubumuga bw’ingingo, ubwo kutabona, ubwo kutumva no kutavuga cyangwa bumwe muri bwo n’abafite ubundi bwemejwe n’abaganga.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, avuga ko bashyize ingufu mu kwita ku bafite ubumuga kuko mbere hari abahezwaga cyangwa ntibitabweho ugasanga imibereho yabo yifashe nabi.
Ati “Amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari yo kwita ku bafite ubumuga yagiye yiyongera kuko buri mwaka tuba dufitemo byibura miliyoni 10 Frw zizajya mu makoperative yabo gusa. Naho ibindi bikorwa bijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse n’imikino yabo, iyo ubiteranyije byose bigera muri miliyoni 150 Frw.”
Akomeza avuga ko kugeza ubu muri Gisagara habarizwa amakoperative 21 y’abafite ubumuga arimo umunani yamaze guhabwa ibyemeza n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu Rwanda (RCA) n’andi 13 yabihawe n’akarere.
Ati “Bakora ubuhinzi cyane cyane bw’urutoki, ubworozi burimo ingurube n’inzuki; ibikorwa by’ubukorikori nk’ububoshyi bw’ibikapu mu migozi ya pukasitike; hari n’abafite imashini zisya imyaka.”
Mu igenzura ryakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ryagaragaje ko Akarere ka Gisagara ariko kari ku mwanya wa mbere mu kwita ku bafite ubumuga kuva mu 2010 kugeza mu 2020, kagenerwa igikombe ku wa 3 Ukuboza 2020.
Bimwe mu byagendeweho mu gushyira Gisagara ku mwanya wa mbere, birimo ko ifite amakoperative y’abantu bafite ubumuga akora neza; kubinjiza muri gahunda za Leta nka VUP, Girinka no kububakira amacumbi no kubarihira amashuri mu bigo byihariye (special schools).
Hari kandi kubavuza no kubashakira insimburangingo n’inyunganirangingo; gukorana neza n’abafatanyabikorwa babitaho; guteza imbere imikino yabo no kubaka ibikorwa remezo bibafasha kwidagadura hubakwa ibibuga by’imikino ndetse no gushyiraho amakipe yabo.
Gasengayire ati “Ikindi dukora ni ugufasha abafite imishinga kuyinoza no kubahuza n’ikigega BDF kugira ngo bahabwe inguzanyo bazishyura 50% andi akaba inkunga.”
Kugeza ubu Akarere ka Gisagara gafite amakipe abiri y’abantu bafite ubumuga arimo iy’abakina Sitting Volley Ball n’iya Sitting ball.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu Ishyirahamwe rikora Ubuhinzi, bavuga ko kwishyira hamwe byabavanye mu bwigunge kandi bari kugenda bava mu bukene.
Perezida w’iryo shyirahamwe, Ndahimana Wenceslas, avuga ko ari 86 bahinga imboga, ibigori ndetse n’ibishyimbo kandi bahinga kijyambere nk’uko babyigishijwe.
Ati “Tumaze imyaka itatu dushinze rino shyirahamwe kandi umusaruro uraboneka kuko twizigama kuri banki. Iyo duhinze inshuro imwe dusarura nka toni imwe y’ibigori; twahinga inyanya nabwo tukeza neza kimwe na karoti.”
Abari muri iryo shyirahamwe babwiye IGIHE ko basigaye babona amafaranga yo kugura ibyo bakeneye kandi babashaka no gutangira ku gihe umusanzu w’ubwishungane mu kwivuza.
Uzamukunda Josephine ati “Kuba mu ishyirahamwe bituma mbona isabune, nkabona n’amavuta yo kwisiga kandi nkatangira mituweli ku gihe. Mbere narabiburaga nkajya gushakisha aho naca inshuro. Mu rugo dusigaye tubayeho neza kubera ko ndi mu ishyirahamwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko hakomeje n’ibikorwa byo kwigisha imiryango kuko hari ababyara umwana ufite ubumuga bakananirwa kubyakira, ugasanga baramuhisha mu gikari cyangwa bigatera abashakanye gutandukana aho umugabo ahita ata umugore we.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!