Uko Jack Ma wigishaga Icyongereza yahindutse umwe mu baherwe Isi ifite

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Jack Ma, ni umwe mu batunze amafaranga menshi ku Isi aho aza ku mwanya wa gatatu mu Bushinwa ahari ishoramari rye rikomeye.

Uyu mugabo wizihiza imyaka 54 y’amavuko kuri uyu wa Mbere, umutungo wa miliyari 40 z’amadolari atunze ahanini awukesha ikigo Alibaba gikora ubucuruzi kuri Internet.

Ma aherutse gutangaza ko ateganya kuva ku buyobozi bw’iki kigo gifite agaciro ka miliyari 420 z’amadolari, akiyegurira ibikorwa by’ubugiraneza yibanda ku burezi.

Duncan Clark wanditse igitabo "Alibaba: The House That Jack Ma Built," yabwiye CNN ati “Ni kenshi yagaragaje icyifuzo cyo gusubira ku nkomoko ye nk’umwarimu. Kujya mu kiruhuko kwe rero ntabwo bije bitunguranye cyane.”

Ma ubusanzwe witwa Ma Yun yavukiye mu Ntara ya Zhejiang mu Bushinwa mu 1964.

Mu biganiro bitandukanye yagiye atanga, yavuze ko yize bitamworoheye ndetse yasabye kujya kwiga muri Kaminuza ya Havard inshuro zirenga 10 ariko bakamwangira.

Yatsinzwe ikizamini kimwemerera kujya muri kaminuza inshuro ebyiri mbere yo kujya kwiga mu Ishuri ry’Uburezi rya Hangzhou, aho yarangirije mu 1988 ndetse agatangira kuhigisha Icyongereza.

Uko yavuye mu bwarimu agashinga Alibaba

Mu 2005, Ma yabwiye The New York Times ko mu 1995, ikigo cyo mu Bushinwa cyamutumye muri Leta ya California kwishyuza Umunyamerika wari ukibereyemo ideni.

Nyuma yo kugerayo ngo uwo mugabo yamufatiyeyo, ndetse amara iminsi ibiri amufungiye mu nyubako yari mu gace ka Malibu. Yamurekuye ari uko amwemereye kuzamubera umufatanyabikora mu bucuruzi bukorwa kuri internet.

Ma utari uzi byinshi kuri internet kuko mu Bushinwa itari izwi, ntiyigeze yongera kuvugana n’uwo mugabo, ahubwo yifashishije inshuti ze zabaga muri Amerika zimusobanurira byinshi kuri yo.

Yaje gufata umwanzuro wo kureka kwigisha yaka inshuti ze inguzanyo atangiza China pages, urubuga rwa mbere rwamamazaga kuri internet.

Nyuma y’uko uru rubuga ruhombye yongeye kwifashisha inshuti akusanya ibihumbi 60 by’amadolari maze mu 1999 Alibaba ivuka ubwo.

Ibigo bikomeye nka Goldman Sachs na SoftBank byashimye igitekerezo yagize, mu 2005 Yahoo yari iyoboye ikoranabuhanga muri kiriya gihe igura 40% by’imibagabane ya Alibaba kuri miliyari enye z’amadolari.

Mu 2014 Alibaba yashyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane rya New York, kugira ngo igurwe ariko bibanza kugorana bitewe n’uko ibyo abaguzi basabaga byari bitandukanye n’indangagaciro z’iki kigo.

Mu kiganiro na CBS, Ma yavuze ko kuri Alibaba umukiliya aza ku mwanya wa mbere, umunyamigabane akaza ku wa gatatu nyuma y’umukozi, ibintu byari bitandukanye cyane n’uko Abanyamerika babyifuzaga.

Ati “Ntekereza ko batari mu kuri, abanyamigabane nibyo ndabubaha ariko ni aba gatatu. Kuko uba ugomba kwita ku mukiliya, ukita ku mukozi, umunyamigabane nawe akazitabwaho.”

Mu 2015 Ma yaje kuvuga ko aramutse yongeye kubaho, atagurisha imigabane y’ikigo cye.

Mu rwego rwo guhangana na politiki ikomeye y’igihugu cye by’umwihariko yasaga n’iyotsa igitutu ikoreshwa rya internet, Ma yagerageje gukorana na leta anashyigikira ishyaka riri ku butegetsi byose ariko abikora aharanira ko batamwinjirira mu bucuruzi.

Politiki ya Ma kwari ukutagira ubucuruzi akorana na guverinoma aho yakundaga kugira ati Bakunde. Ntuzigere ubana nabo”.

Uyu mugabo weguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Alibaba mu 2013, aherutse kuvuga ko umwaka utaha azava ku mwanya w’umuyobozi w’ikirenga w’iki kigo, akiyegurira ibikorwa by’ubugiraneza.

Yabwiye Bloomberg TV ati “Ndetekereza ko vuba cyane nshobora kuzasubira kwigisha. Iki ni ikintu nizera ko nshobora gukora neza kurusha kuba Umuyobozi Mukuru wa Alibaba.”

Yahamije ko yifuza gutera ikirenge mu cya Bill Gates washinze Microsoft, wiyemeje gutanga kimwe cya kabiri cy’umutungo we mu bikorwa by’ubugiraneza.

Muri gahunda Ma uherutse kuza mu Rwanda mu nama ya YouthConnekt Africa 2017 harimo kwibanda ku bikorwa by’ikigega Jack Ma Foundation yashinze mu 2014 agamije guteza imbere uburezi, ibidukikije n’ubuzima rusange.

Jack Ma, ni umwe mu batunze amafaranga menshi ku Isi aho aza ku mwanya wa gatatu mu Bushinwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza