Uko ishavu yasigiwe no gufatwa ku ngufu afite imyaka 12 ryashibutsemo icyizere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, Mukobwa (izina ryahinduwe), wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yafashwe ku ngufu n’uwo mu muryango we afite imyaka 12 y’amavuko, amutera inda yaje kuvukamo umwana w’umukobwa.

Ni ubuzima bushaririye buvanze n’igikomere dore ko n’uwo mubyara we w’imyaka 30 yamufashe ku ngufu ntabihanirwe kuko umuryango wamutegetse kubihisha n’inda yamuteye bayigereka ku wundi utanabaho.

Iyo uganiriye na Mukobwa wujuje imyaka 21, akubwira ingaruka byamugizeho zirimo kubura umuba hafi, umwihanganisha, kwiyanga, kuva mu ishuri n’izindi zishamikiye ku kubyara akiri muto.

Nyuma y’imyaka umunani ibyari umwijima kuri we byahindutse urumuri ubwo umushinga DREAMS ushyirwa mu bikorwa na Duhamic Adri mu Karere ka Nyarugenge, wamugeragaho ukamukura mu bwigunge n’ipfunwe, ubu akaba yifitiye icyizere cy’ejo hazaza.

Uyu mushinga ufasha abana bakorewe ihohoterwa, abana babyariye mu rugo inda zitateganyijwe, indaya n’abana badafite kivurira.

Mukobwa ufashwa mu cyiciro cy’abana babyaye bakiri bato, yabwiye IGIHE ko DREAMS yamufashije kongera kwigirira icyizere, atangira ubuzima bushya, aho yanafashijwe gusubira mu ishuri.

Ati “Bangira inama, baranyihanganisha, badushyize mu matsinda mfite unkurikirana (mentor), akamfasha, akamba hafi, akaza no kunsura mu rugo n’ibibazo byinshi ndabimubwira, byageze ahongaho njya no kwiga batwishyuriye amafaranga y’ishuri njya kwiga imyuga, niga gusuka”.

Avuga ko uyu mushinga utaramugeraho yumvaga atari umukobwa nk’abandi, afite isoni n’ikimwaro ku buryo kujya mu bandi no gusabana byari umuziro kuri we.

Ati “DREAMS yaraje ibyo byose ibikuraho ndumva nanjye nifitiye icyizere cy’ejo hazaza. Iyo bambonye njya kwiga mba numva mfite ishema kandi nabo barabyishimiye cyane”.

Mu Karere ka Nyarugenge, umushinga DREAMS ukorera mu mirenge itandatu ariyo; Gitega, Muhima, Nyamirambo, Rwezamenyo, Kimisagara na Kanyinya.

Watangiye muri Mutarama uyu mwaka, ukaba ufasha abana b’abakobwa, ababyaye n’abatwite bakiri bato n’abahoze bicuruza abahoze n’abakora umwuga wo kwigurisha bose bari hagati y’imyaka 10 na 24.

Umuhuzabikorwa w’umushinga DREAMS, ubarizwa mu mutaka wa USAID Twiyubake, Bernard Harushyabana, avuga ko mu Karere ka Nyarugenge bafite abagenerwabikorwa 6133, bafashwa mu burezi, ubujyanama, amasomo ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Abakuru bashyiriweho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya. Hari na porogaramu y’ababyeyi b’abana ndetse n’ifasha kuvuga ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bihari n’uko abana bashobora gufata iya mbere kubirwanya”.

Abagera kuri 300 barihirwa amashuri y’imyuga bagahabwa n’ibindi nkenerwa. Nibasoza bazahabwa ibikoresho byo gutangira kwikorera.

Abana bagira ababakurikirana bagera kuri 44. Harushyabana avuga ko mu barenga 4000 bapimwe virusi itera Sida, harimo abarenga 80 banduye.

Ati “Turabakurikirana tukamenya niba abanduye bafata imiti, abahohotewe turabaherekeza tukabahuza na One Stop Center”.

Kugeza ubu DREAMS ikorera mu turere dutanu mu gihugu twatoranyijwe hibanzwe ku tugaragaramo umubare munini w’abanduye virusi itera Sida. Utwo ni; Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Rwamagana na Nyanza.

Abana bahabwa amasomo ku buzima bw'imyororokere, ihohoterwa n'icyo bakora mu gihe hari uhohotewe
Umushinga DREAMS ukorera mu turere dutanu turimo na Nyarugenge
Buri mwana agira umukurikirana akamugira inama, akamusangiza ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza