Uko ikoranabuhanga ryahinduye imitangire ya serivisi z’ubutabera mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Kanama 2018 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Mu 2014 Nyiramugwera Speciose, yaturutse i Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, ajya gutanga ikirego cy’amakimbirane y’isambu yari afitanye n’uwahoze ari umugabo we.

Kugira ngo agere ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, yagombye gucumbikisha kuko nta bushobozi yari afite bwo gutega imodoka na moto, byamusabaga nibura 10 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni urugendo rw’iminsi ine, rwamusigiye umunaniro ukabije dore ko yari akuze afite imyaka irenga 50.

Imvune nk’izi no kwiganyira gushaka ubutabera ntizikibaho. Ubu gutanga ikirego ntibikirenza amasegonda 10 utavuye aho uri, kandi buri gihe ukamenya amakuru y’urubanza rwawe.

Kuva tariki ya 1 Kamena 2017, inkiko zose mu Rwanda zatangiye gukoresha ikoranabuhanga IECMS (Integrated Electronic Case Management System), muri serivisi zitandukanye z’ubutabera.

Iri koranabuhanga ryatangiranye n’inkiko zo muri Kigali gusa kuwa 1 Mutarama 2016, rihuza amakuru y’inzego zose z’ubutabera kuva ku bugenzacyaha, ubushinjacyaha, inkiko, Minisiteri y’Ubutabera kugeza no ku rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Gutanga ikirego ntibigisaba ko umuntu ajya ku rukiko yikoreye umuba w’amadosiye, bisaba kwiyandikisha ku ikoranabuhanga rya IECMS, akuzuza ibisabwa.

Ibi byakuyeho ko amadosiye yashoboraga kuburiraga mu ntoki z’abo yagombaga kunyuraho bose cyangwa gusiragira ku nkiko kuko hari ibiburamo.

Manirakarama Jean Bosco, wakoresheje IECMS, atanga ikirego mu Rukiko rwa Nyarugenge, avuga ko byoroshye cyane kandi birinda umuntu gusiragira ku rukiko.

Ati “Nari mfitanye ikibazo n’umuntu wanyambuye amafaranga miliyoni ebyiri. Natanze ikirego amakuru yose nkajya nyabona ku ikoranabuhanga, yaba igihe cyo kuburana, aho urubanza rugeze kugeza rupfundikiwe.”

Kugeza ubu ibirego 172 689 bimaze gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yavuze ko IECMS ituma imyanzuro y’utanze ikirego ishobora kubonwa n’uregwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abasha gusubiza ndetse kuva ubwo n’ibindi byose bikozwe ku rubanza, ababuranyi barebwa n’urwo rubanza bakabibona bitabaye ngombwa ko habaho irindi menyeshwa cyangwa ihamagara.

Gusiragira ku nkiko byabaye umugani

Kumenya ko urubanza rwajuririwe, ko rwasubitswe, ko rwasibwe, ko rwasomwe n’icyemezo cy’urukiko, ibyo ntibikiri ngombwa ko umuturage cyangwa umwunganira ajya ku rukiko kugira ngo abimenye.

Me Yvonne Ndengeyingoma wunganira abantu mategeko, yabwiye IGIHE ko gusiragira ku nkiko byabaye amateka.

Ati “Mbere umukiriya yaguhaga dosiye ukajya ku rukiko ukayitanga wabona, ikindi kimenyetso ugasubirayo ugasanga umwanditsi w’urukiko araruha ashaka dosiye ngo ashyiremo ikimenyetso gishya. Ubu icyo wabonye ugishyiraho”.

Gukoresha ikoranabuhanga byagabanije ingendo abaturage bajyaga bakora bajya kwishyura kuri banki kugira ngo babone icyemezo cy’uko bishyuye ingwate y’amagararama.

Iki cyemezo bagitwaraga mu rukiko mbere y’uko ikirego cyabo cyandikwa ariko ubu bashobora kwishyura ayo mafaranga aho baba bari hose, igihe icyo ari cyo cyose bakoresheje telefoni ngendanwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Kwihutisha imanza

Umuvugizi w’inkiko Mutabazi, avuga ko gutindana dosiye bitakibaho kuko iyo bibaye ikoranabuhanga ribyerekana.

Ati “Hari igihe amategeko ateganya dosiye itagomba kurenza mu rwego runaka, iyo kirenze ikoranabuhanga rirega urwego rwakoze amakosa”.

Mu 2015/2016, umubare w’imanza z’ibirarane wari 31%, nyuma y’umwaka umwe hari hasigaye imanza z’ibirarane zigera kuri 23%.

IECMS yoroheje gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’inkiko bikoroshya mu ikurikirana ry’abakozi no kumenya ubuziranenge bw’ibyo bakora.

Mu nkiko ababuranyi bashobora kwishyura amafaranga y’ingwate y’igarama, gutanga ibirego, gusubiza imyanzuro, kumenyeshwa gahunda y’urubanza n’ibyarukozweho byose batagombye kujya mu rukiko.

Bashobora no kubona kopi y’icyemezo cy’urukiko kimwe no kumenya ko urubanza rwajuririwe cyangwa rutajuririwe.

IECMS mu micungire y’imfungwa n’abagororwa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Sengabo Hillary, yavuze ko abagororwa batagikora ingendo ngo nibagera ku rukiko basange bitari ngombwa ko bajyayo.

Avuga ko ubu urukiko rumenyesha RCS ko umugororwa runaka ajya kuburana cyangwa hari impinduka zabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Twakoreshaga impapuro zikabamo impungenge zitandukanye nko kuba zakiganwa, ibyo ntibikiriho”.

“Byihutishije akazi kuko niba umuntu amaze gukatirwa n’urukiko, ruhita rubishyira mu ikoranabuhanga tugahita tubibona. Umugororwa ajya kugera kuri gereza twamaze kubona ko yakatiwe n’urukiko”.

IECMS yakemuye ikibazo cy’abantu bashoboraga guhisha imyirondoro yabo banga ko bimenyekana ko icyaha bakoze cyisubiriye.

Ibara ibihano by’umuntu ufunze ku buryo niba yagombaga kubirangiza itariki iyi n’iyi ibyerekana. Ifasha abagororwa gusoma dosiye cyangwa kuyisomerwa batiriwe bakora urugendo.

Umwaka ushize u Rwanda rwahawe igihembo cyo guhanga udushya mu mikorere y’inkiko kizwi nka ‘Technology Solution Award’ cyatangiwe i Washington DC muri Amerika, bitewe n’iri koranabuhanga.

Umuvugizi w'Inkiko Harrison Mutabazi yemeza ko ikoranabuhanga rimaze guhindura byinshi muri serivisi z'ubutabera
SSP Sengabo Hillary yemeza ko IECMS ryanogeje imicungire y'abagororwa n'imfungwa
Guhera Kanama 2017 inkiko zose mu Rwanda zatangiye gukoresha IECMS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza