Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku itariki ya 7 Mata 2017, uzabera ku rwego rw’igihugu ndetse n’urw’umudugudu.
Muri icyo cyumweru, Abanyarwanda mu gihugu hose bazashimangira ubushake bwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banatekereze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 23 ishize.
Icyumweru cy’icyunamo kizasozwa kuwa 13 Mata 2017, gisozwe n’umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kudashyigikira ibikorwa bibi bya guverinoma y’abicanyi.
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazagira ibiganiro ku buryo bwiza bwo gukomeza gushyigikira iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mibereho myiza n’ubukungu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko intwaro Abanyarwanda bahisemo ari uguhora bazirikana abasaga miliyoni batakaje ubuzima muri Jenoside yakoreweAbatutsi.
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yari uburyo bwo guca intege ubushobozi bwacu no gusenya ubumwe bwacu. Mu minsi 100 twatakaje miliyoni imwe y’inshuti, ababyeyi, abavandimwe, abayobozi n’abari kuzaba bo. Mu rwego rwo Kwibuka no gusubiza agaciro abo bose twabuze tuzamara iminsi 100 duhurira hamwe. Ubuzima bwose dusigaje ku isi tuzabumara turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twifashishije uburyo bwose dufite. Imiyoborere myiza, iterambere rirambye no guhora twibuka abacu twakundaga ni yo ntwaro twahisemo”.
Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994 imara iminsi 100. Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 bwagaragaje ko abasaga 1,074,017 bishwe mu mezi atatu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".



















TANGA IGITEKEREZO