Uko Habimana yahindutse icyitegererezo mu gufasha umugore we imirimo yo mu rugo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Kanama 2018 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2010 Habimana Issa wo mu Murenge Kiramuruzi, yarwaje umugore we Uwimana Daphrose, amara amezi atatu mu bitaro, aho yagombaga gukora imirimo yose yo mu rugo, kwita ku murwayi ndetse no gushaka icyateza imbere urugo rwe.

Yabyukaga saa kumi z’igitondo akajya kuvoma, agateka akagemurira umugore we, akavayo akajya guhinga, akavayo agashaka ibyo ateka ngo agemure iyo yabaga atabonye umuvandimwe umurwanaho ngo ajyeyo.

Habimana w’imyaka 37 yaryamaga yanegekaye, akarara agera ijoro mu gitondo akabyuka yiganyira, dore ko ntawundi wari kumufasha iyo kuko abana babo bari bakiri bato umukuru afite imyaka itanu.

Igihe umugore we yamaze mu bitaro bya Kiziguro, cyamubereye ishuri rikomeye ryo guha agaciro imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro, yiyemeza kuba icyitegererezo n’umujyanama w’abagabo badakozwa ibyo gufasha abagore babo imirimo yo mu rugo.

Ubwo twasuraga uyu muryango utuye mu Kagari k’Akabuga, twasanze bagiye guhinga, bidatinze barahingura, Habimana yikoreye ibiti by’imyumbati yo gutera na ho Uwimana atwaye isuka.

Ni umuryango wacengewe n’ubufatanye muri byose. Bidatinze umugore yahise atekera abana bagiye ku ishuri, umugabo afata indyankwi yasa igiti cyari aho amuha inkwi.

Mu kiganiro na IGIHE, Habimana ahamya ko mbere y’uko umugore we arwara yageraga mu murima saa moya yavayo akumva ko akazi ke karangiye. Ubu yiyemeje gufasha umugore we mu mirimo yose.

Ati “Mbere numvaga ko hagize usanga mfura imyenda yanseka, guteka byo numvaga ari umuziro. Umugore wanjye arwaye byarangoye, ndabyitoza numva imvune yirirwamo akaziraramo niyemeza kujya mufasha nkanigisha abandi.”

Avuga ko hari abagabo bamusekaga babonye yoza amasahane cyangwa ajyanye n’umugore we kuvoma, gushaka inkwi n’iyindi.

Ati “Abo twirirwanaga dukina amakarita, dusangira hariya ku gasanteri bavugaga ko umugore wanjye yandoze”.

Uwimana avuga ko mbere umugabo we yari ntibindeba utaragiraga icyo amufasha, ariko ubu ibyo amubonaho ari nka byabindi bivugwa ku bamarayika, kuko uretse kumufasha imirimo, anita ku burere bw’abana akabafasha gusubira mu masomo, akanabatoza gufatanya imirimo yose.

Ati “Njyewe numva narabonekewe. Iyo ntetse aba yoza amasahane cyangwa afura, twava guhinga nakikorera ibijumba akikorera inkwi cyangwa amazi.”

Imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro ni ikibazo gikomeye gisubiza inyuma iterambere ry’abagore n’iry’igihugu muri rusange, kuko ibatwara umwanya munini w’akazi bakabaye bakora gahemberwa cyangwa kazana izindi nyungu.

Iyo mirimo irimo kuvoma amazi, kumesa, gushaka inkwi, guteka, kurera abana n’abantu bakuze, guhinga, kwita ku barwayi n’indi mirimo itandukanye yo mu rugo ivunanye ariko idahabwa agaciro.

Uwimana avuga ko mbere yakoraga imirimo yo mu rugo wenyine akabura umwanya wo kujya mu itsinda no gukora indi mirimo ibyara inyungu.

Ati “Ubu njya gucuruza imbuto n’imboga mu isoko nkabona amafaranga nkiteza imbere. Ubu ndi mu itsinda, twaragabanye ngura umurima w’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Habimana n’Uwimana ni icyitegererezo

Umuryango wa Habimana na Uwimana watoranyijwe nk’abakangurambaga b’Umugoroba w’Ababyeyi, ku kijyanye n’ubufatanye hagati y’umugabo n’umugore n’inyungu bifitiye umuryango n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gatobotobo, uyu muryango utuyemo, Gashirabake Bosco, yemeza ko wababereye ishuri kandi benshi bamaze guhindura imyumvire y’uko nta mugabo wateka, wavoma, wakoza abana n’indi mirimo.

Ati “Nubwo hari abatarabyumva, hari benshi bamaze guhinduka kubera uriya muryango. Mu mugoroba w’ababyeyi baratwigisha, mbese baradufasha.”

Nyirabahinzi uturanye n’uyu muryango yakomeje agira ati “Mbere uriya mugore yari yarakokotse, akora imirimo wenyine, akanamutuka. Ubu barafatanya yaba kujya guhinga, gutaha ndetse no mu rugo. Ni icyitegererezo muri uyu mudugudu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie, yabwiye IGIHE ko ari intambwe nziza yatewe n’uyu muryango ariko hakiri byinshi byo gukora kuko hari imiryango myinshi igifite imyumvire y’uko hari imirimo yahariwe abagore gusa.

Ati “Imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro iracyari ikibazo. Dukora ubukangurambaga ariko ni urugendo.”

Imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro ni imbogamizi ikomeye mu iterambere ry’umugore mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi. Kwegereza ibikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi n’izindi serivisi ndetse no guhindura imyumvire ishingiye ku muco ni kimwe mu bisubizo by’iki kibazo.

Habimana na Uwimana bajyana guhinga bagera no mu rugo bagakomeza gufatanya imirimo
Uwimana iyo ageze mu rugo ahita atekera abana be biga mu mashuri abanza
Habimana ntagereka akaguru ku kandi ahubwo akomeza gufatanya n'umugore we no mu yindi mirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza