Uko byagenze mu gutandukanya abana bavutse bafatanye mu bitaro bya Faisal

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko impanga z’amezi arindwi zari zaravutse zifatanye zitandukanyirijwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ikivugwa ni indi ntambwe yatewe mu buvuzi bw’u Rwanda n’amashimwe kuri Kanakuze wabashije kurokora umwana umwe, nubwo undi yitabye Imana.

Ku itariki 29 Kamena 2018 nibwo itsinda ry’abaganga bo mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, riyobowe na Dr Ntaganda Edmond, umuganga ubaga indwara z’abana, ryafashe umwanzuro wo gutandukanya izi mpanga kuko umwe muri bo witwaga Liliane yari arwaye ndetse bimwe mu bice bye by’umubiri bitakibasha gukora neza.

Dr Tharcisse Ngarambe uvura indwara z’abana, avuga ko kuwa 21 Gicurasi aribwo aba bana bakomoka kuri Kanakuze Anastasie w’imyaka 30 utuye mu karere ka Huye bagejejwe kuri Faisal.

Bafashe umwanzuro wo gutabara Diane

Mu Kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Gatanu, Dr Ntaganda yavuze ko nyuma yo kubona ko ubwonko bwa Liliane bwahagaze ndetse n’umutima wu utagitera uko bisanzwe, bafashe umwanzuro wo kumubaga kugira ngo barengere ubuzima bw’impanga ye.

Ati “Bari baravutse bafatanye igice cy’igituza no mu nda. Isuzuma twari twarabanje gukora ryari ryaragaragaje ko bahuje umwijima, ariko tutabasha kwemeza niba basangiye umutima […]. Twari tugitegereje igisubizo cy’ivururiro twari twarasabye ko ridufasha kubabaga.”

Dr Didace Mugisa usanzwe ubaga indwara zifata mu gatuza, yavuze ko igikorwa cyo gutandukanya aba bana cyagenze neza, ndetse n’umwijima bari bahuriyeho Diane akaba yarawusigaranye ndetse n’ubu ukaba uri gukora neza.

Yakomeje avuga ko amahirwe akomeye bagize aruko basanze Liliane na Diane badahuje umutima, ndetse bagasanga n’ibice by’umubiri bari bahuriyeho bikiri bizima, bakaba bafite icyizere ko uwasigaye azabasha kubaho no gukura neza ukurikije uko ubuzima bwe bwifashe kugeza uyu munsi.

Nubwo yifuzaga ko abana be bombi bakomeza kubaho, Kanakuze avuga ko ashimira Imana kuba abaganga barabashije kurokora ubuzima bwa Diane kandi yumva afite icyizere ko azakira neza.

Ati “Hari iminsi yashize atarakanguka, ndatekereza nti na Diane ngiye kumubura nk’uko nabuze Liliane, gusa umunsi w’ejo yarakangutse, uyu munsi yarebye uramukoraho agakebuka akakureba. Ndashima Imana kuko uko najyaga ntekereza nihebye, ikomeje kumpoza amarira.”

Kanakuze avuga ko mbere y’uko yitaba Imana n’ubundi wabonaga Liliane afite intege nke, ku buryo iyo wabitegerezaga wabonaga ko Diane amurusha imbaraga no gushabuka.

Uyu mubyeyi ufite undi mwana mukuru w’imyaka itanu ashimira guverinoma ku bufasha yamuhaye, nyuma yo gutereranwa n’uwo babyaranye ndetse na bamwe mu bo mu muryango we bateshaga agaciro abana be.

Umuyobozi mu bitaro bya Faisal, Dr Emmy Nkusi, yavuze ko kuba aba bana barabashije kubatandukanya ari intambwe ikomeye mu buvuzi bw’u Rwanda, bakaba batari barafashe umwanzuro wo kubatandukanya mbere kubera ko ubusanzwe iyo bakiri bato amahirwe yo kuba bakomeza kubaho aba ari make cyane.

Ubusanzwe kuba impanga zavuka zifatanye bishobora kugaragara hagati y’umwana 1 mu bana bari hagati y’ibihumbi 49- 189, by’umwihariko mu bihugu bya Aziya na Afurika.

Kugira ngo abana bavuke bafatanye, ahanini biba byaraturutse ku kuba igi rimwe ryaravuyemo babiri, ariko mu gihe cyo kwitandukanya ibice byose ntibitandukane neza (fission). Kuba batandukanywa bishobora koroha cyangwa bigakomera bitewe n’aho bafataniye, ndetse n’ibice by’umubiri bifatanye.

Kubaga abana bavutse bafatanye byakozwe bwa mbere mu myaka ya 900, ubwo umuganga wo mu bwami bwa Byzantine (Roma), yageragezaga gutandukanya abana bari baravutse bafatanye, umwe akaza kwitaba Imana. Nubwo iki gikorwa cyagenze neza uwari muzima nawe ntiyabashije gukomeza kubaho kuko yapfuye nyuma y’iminsi itatu gusa.

Impanga zatandukanyijwe ndetse bikavugwa cyane ni Patrick na Benjamin Binder bavukiye mu Budage muri Gashyantare 1987, bakaza gutandukanyirizwa mu bitaro bya Johns Hopkins muri Nzeri na Dr Ben Carson.

Aba bana bari baravutse bafatanye imitwe ariko ntibabashije kubaho neza, kuko Patrick yapfuye nyuma yo kumara igihe atinyagambura, mu gihe Benjamin we yakomeje kubaho, inkuru ya Washington Post yo mu 2015 ikaba yaravugaga ko atazi kuvuga, cyangwa kwigaburira.

Hari n’impanga bagiye bareka ntibabage kandi zikabasha kubaho neza, urugero nka Maria na Consolata Mwakikuti bo muri Tanzania baherutse kwitaba Imana, nyuma yo kubaho imyaka 22 bahuje umwijima umwe n’ibihaha bimwe, mu gihe buri wese yari afite umutima, umutwe n’amaboko ye.

Abaganga bemeza ko kuri ubu ubuzima bwa Diane bwifashe neza
Dr Didace Mugisa avuga ko babatandukanyije kugira ngo baramire ubuzima bwa Diane wari ufite ubuzima bwiza
Dr Rosemary Mukunzi wari mu itsinda ryatandukanyije izi mpanga na Dr Emmy Nkusi uri mu buyobozi bw'ibitaro bya Faisal
Dr Tharcisse Ngarambe na Dr Edmond Ntaganda bari bagize itsinda ryatandukanyije izi mpanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza