Uko amatora y’abadepite yagenze mu bihugu bitandukanye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2018 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Diaspora, bitabiye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuri iki Cyumweru mu mpande zose z’Isi.

Ku ikubitiro, abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo batoye mbere y’abandi bose kuko bari bakoraniye imbere y’ibiro by’itora Saa tatu z’igitondo muri icyo gihugu (hari saa tanu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Rwanda).

Naho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Beijing mu Bushinwa, nabo bitabiriye amatora y’Abadepite.

Umukuru w’Igihugu ari i Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’.

Biteganyijwe ko ku wa 3 Nzeri 2018, ari bwo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazindukira mu matora, azatangira ahagana saa moya z’igitondo.

Abanyarwanda bari ku ilisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni 7.1, barimo abagera ku bihumbi 47 batorera muri diaspora, ubariyemo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino.

UKO IBIKORWA BY’AMATORA Y’ABADEPITE BYAGENZE KU BANYARWANDA BABA MURI DIASPORA

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yitabiraga itora mu Bushinwa

Umukuru w'Igihugu witabiriye inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa niho yatoreye
Madamu Jeannette Kagame ubwo yatoraga Abadepite
Iyo umuntu amaze gutora, asigwa wino ku rutoki nk'ikimenyetso kigaragaza ko yatoye
Abari i Beijing bagize amahirwe yo gufata ifoto y'urwibutso bari kumwe na Perezida Kagame

-  Mu Busuwisi abanyarwanda batoreye ku biro by’itora bitatu. Harimo ibiri mu Mujyi wa Genève, Lausanne na Fribourg

- I Washington atangiza iki gikorwa cy’Amatora umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC, Lawrence Manzi, yabanje gusobanura abari bagiye kuyobora amatora uko igikorwa nyir’izina kiri bugende ndetse banarahirira imbere y’inteko itora ko baza kuzuza inshingano zabo.

Ni igikorwa cyatangiye saa moya za mu gitondo kikarangira 16:30 z’umugoroba.

-  Muri Mali, abanyarwanda bahatoreye bari barimo abakinnyi b’ikipe y’umukino w’intoki ya Basketball batarengeje imyaka 18

Ikipe ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 yatoreye muri Mali
Intumwa ya Loni muri Mali, Gasarabwe Mbaranga Clotilde, ubwo yari amaze gutora
Umunyarwanda uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ubwo yari amaze gutora

- Mu Bufaransa umubare munini w’abatoye ni urubyiruko...

Ibyatangajwe kuri aya matora

-  Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin:

Amatora aje nyuma y’umwaka umwe Perezida wa Repubulika atorewe indi manda, urumva baracyari mu mwuka w’amatora mu by’ukuri. Urabona ikibashishikaje ari ukuvuga ngo reka tujye gutora abadepite bazafasha Perezida wacu twatoye ejobundi hashize.

- Amafoto agaragaza abanyarwanda bitabiriye igikorwa cy’amatora y’abadepite mu Budage

- Muri Sénégal, hari abanyarwanda benshi bahuriye muri Diaspora Nyarwanda (ACRS) iyobowe Dr. Philonilla U. Thiam barimo abahashakiye mu myaka 40 ishize.

Hariyo kandi abanyeshuri cyane abiga mu bijyanye n’ubuganga ndetse n’abandi bakora mu miryango mpuzamahanga.

Aba bahuriye kuri Ambasade y’u Rwanda iri i Dakar nabo batora abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ni we wari uyoboye ibikorwa by’itora nk’uko bimeze n’ahandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Harebamungu Mathias, ari kumwe n’abandi bayoboye igikorwa cy’amatora
Mbere y'amatora, abayayoboye babanza kurahira...

- Mu Misiri, byageze saa kumi n’imwe barangije kubarura amajwi

- Mu Mujyi wa South Bend ho muri Leta ya Indiana, abanyarwanda bazindukiye nabo mu gutora. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amatora yabereye mu mijyi ibarizwamo abanyarwanda benshi nka Maine, New York, Washington DC, Atlanta, Arizona, Dallas na California

- Amatora ararimbanyije kandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku biro bya Ambasade y’u Rwanda muri Loni, nk’imwe muri site y’itora ku banyarwanda bari muri iki gihugu cyane cyane ku bari muri New York, New Jersey na Connecticut

- Mu mijyi ya Abidjan, Accra, Cotonou naho abanyarwanda bari babukereye bagiye gutora abadepite

- Mu Misiri abanyarwanda batoreye mu Mujyi wa New Cairo ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda. Itora ryatangiye mu gitondo ahagana saa tatu, risozwa saa cyenda z’amanywa.

Hatoreye abanyarwanda 111 bari basanzwe kuri lisiti y’itora, mu gihe abandi 14 bashyizwe ku mugereka.

Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, Eric Kayoge, arahirira inshingano zo gukurikirana ko amatora akorwa mu buryo buciye mu mucyo
Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, Eric Kayoge, ubwo yari amaze gutora
Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, amaze gutora
Safari William ubarizwa mu Ihuriro Nyafurika ry’abakora siporo ariko bafite ubumuga yatoreye mu Misiri
Aba Enjeniyeri bari mu mahugurwa azamara ukwezi mu Misiri nabo bitabiriye amatora. Bari muri gahunda yo gushyira mu bikorwa umubano w’ihuriro ry’aba Enjeniyeri hagati y’u Rwanda na Misiri
Abanyeshuri bari mu mahugurwa y’igihe gito mu Misiri, batoye bashyizwe ku mugereka

- Abanyarwanda baba muri Congo nabo bazindukiye mu matora y’abadepite. Mu batoye bwa mbere harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Dr Jean Baptiste Habyalimana na Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Congo, Dr Richard Mihigo

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Congo, Dr Richard Mihigo, ubwo yatoraga
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Dr Jean Baptiste Habyalimana, atora

- Abanyarwanda baba muri Canada nabo bazindukiye mu matora y’abadepite muri iki gihugu

- Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Christine Nkurikiyinka, ubwo yatoreraga mu Mujyi wa Stockholm. Hagati aho, abanyarwanda bo mu bindi bihugu nka Norvège mu Mujyi wa Oslo naho batoye

-  Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, hamwe n’abanyarwanda baba muri iki gihugu, bitabiriye itora ry’abadepite

-  Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Erneste Rwamucyo, nawe yitabiriye amatora y’abadepite hamwe n’abandi banyarwanda baba muri icyo gihugu

-  Mu Bubiligi naho abanyarwanda bazindukiye ku biro by’itora bibiri Bihari [ibiri i Bruxelles na Liège] bitabiriye ibikorwa by’amatora y’Abadepite.

Kimwe n’abandi, Ambasaderi Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, ni we wabimburiye abandi akora indahiro nk’uhagarariye ibikorwa by’amatora muri iki gihugu.

Mu Bubiligi ni hamwe mu hantu ku Isi habarizwa abanyarwanda benshi. Biteganyijwe ko haza gutorera abarenga 3500.

- Mu Mujyi wa Paris naho abanyarwanda bazindukiye mu matora. Uwitwa Claudette Murekatete ni we wabimburiye abandi gutora. Abarenga 400 nibo bitezwe ko bari bwitabire aya matora

-  Abanyarwanda baba mu Burusiya nabo bazindukiye mu bikorwa by’amatora mu mijyi itandukanye y’iki gihugu. Abagaragara mu mafoto ni abo mu Mujyi wa Moscow

Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Jeanne D'Arc Mujawamariya, ubwo yatoraga

-  Muri Kenya, nka kimwe mu bihugu bibarizwamo abanyarwanda benshi naho bitabiriye igikorwa cy’amatora y’abadepite. Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, James Kimonyo, ni umwe mu babimburiye abandi mu gutanga ijwi rye

-  Mu Mujyi wa Ankara ahari icyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya naho ibikorwa by’amatora birarimbanyije.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Williams Nkurunziza, ukurikiye ibikorwa byayo yabanje kurahirira ko inshingano ze zo gukurikirana imigendekere myiza y’amatora aza kuzishyira mu bikorwa.

-  Hagati aho mu bice bitandukanye by’u Rwanda, naho imyiteguro y’amatora y’abadepite irarimbanyije. Ibiro by’itora byatatswe ku buryo bumaze kumenyerwa mu gihe hitegurwa uyu munsi ufatwa nk’uw’ibirori

- Abanyarwanda bo muri Nouvelle-Zélande nibo babimburiye abandi

Mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye ibikorwa byo gutora abadepite, muri Nouvelle-Zélande niho hambere batoye mbere y’abandi bose ugendeye ku ngengabihe y’amasaha y’iki gihugu.

Nouvelle-Zélande ni hamwe mu hantu ha mbere ku Isi abantu bagera ku wundi munsi mbere y’abandi kuko ku ngengabihe y’amasaha (GMT), iki gihugu kiri imbere ho amasaha 12.

Iki gihugu kiri imbere y’u Rwanda ho amasaha icumi.

Ku Cyumweru saa tatu z’igitondo mu Mujyi wa Auckland ni ukuvuga ko mu Rwanda hari ku wa Gatandatu mu ijoro, bo ni bwo batoye.

Nk’uko twabitangarijwe na Egide Kalisa, wanabimburiye abandi muri ayo matora, yavuze ko ibikenewe byose byahagereye igihe binateguye neza nkuko babifashijwemo na Ambasade ibahagarariye ifite icyicaro muri Singapore.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutora abadepite. Uhereye ibumoso: Kevin Hazikimana, Flora Uwase, Allan Hakizimana na Godfrey Tahabwisi

- Ab’i Tokyo nabo batoye hakiri kare

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, Venetia Sebudandi, ubwo yatoraga Abadepite

-  Muri Uganda naho abanyarwanda bazindutse ari benshi bitabiriye itora ry’Abadepite. Muri iki gihugu cy’igituranyi, biteganyijwe ko abanyarwanda 800 ari bo baza kwitabira amatora

Mbere yo gutora, abakurikiye iki gikorwa barabanza bakarahira ko bari bwuzuze inshingano zabo mu mucyo

-  Ku biro by’Itora muri Koreya y’Epfo mu Mujyi wa Seoul, amatora y’abadepite naho yatangiye hakiri kare aho abanyarwanda bose batuye muri iki gihugu bahuriye ngo bihitiremo abagomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza