00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abanyeshuri bafashijwe kongera kwiyumva mu buzima bw’ishuri nyuma y’igihe Covid-19 ibyitambitsemo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zitandukanye mu buzima bw’igihugu ariko by’umwihariko gihungabanya uburezi kuko kikimara kugera mu Rwanda amashuri yahise afungwa abanyeshuri bataha igitaraganya, bamara igihe kirekire mu rugo, ibintu batari basanzwe bamenyereye.

Nyuma y’uko umuntu wa mbere mu Rwanda yagaragayeho Covid-19, kuwa 8 Werurwe 2020, hahise hafatwa ingamba zirimo ko amashuri yose afungwa ku wa 16 Werurwe 2020 abanyeshuri bakajya mu rugo, umwaka w’amashuri usa n’aho uhagaze.

Nyuma y’amazi agera kuri arindwi abanyeshuri bari mu rugo, mu Ugushyingo 2020 amashuri yongeye gufungura imiryango.

IGIHE yashatse kumenya uko abanyeshuri bafashijwe kongera kwisanga mu masomo nyuma yo guhungabanywa na Covid-19 ndetse n’uko bari kwiga muri iki gihe babifatanya no kwirinda icyo cyorezo.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bernadette (Groupe Scolaire Sainte Bernadette) i Save mu Karere ka Gisagara, bavuze ko igihe bari mu rugo kubera Covid-19 bagorwaga no kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko nyuma yo kugaruka ku ishuri bafashijwe kongera kwisanga mu masomo.

Dushimimana Belinda wiga mu mwaka wa Gatandatu yavuze ko bakigera ku ishuri hari imbogamizi babanje guhura nazo ariko kuri ubu zamaze gukemuka.
Ati “Tukiza habayeho kuba bamwe mu bana baraje bahuzagurika kuko iyo wavuye iwanyu hari ibibazo ntabwo waza ngo wige neza. Gusa mu kigo cyacu twebwe uko guhuzagurika ntabwo kwabayeho cyane kuko na kiriya kibazo cy’abana bagiye baterwa inda zitateganyijwe ntabwo cyagaragaye.”

Yakomeje avuga ko abarimu babafashije gusubiramo amasomo bize mbere babagira n’inama.

Ati “Twageze hano dusubiramo amaso ayo twari twarize mu gihembwe gishize turongera tuyasubiramo twiga n’ibishyashya. Ni ukuvuga ngo twebwe mu kigo cyacu nta mbogamizi zikomeye twagize. Izo twagize ni kwakundi uba waribagiwe ibyo wize bitewe n’uko utabonye uburyo ubisubiramo.”

Abanyeshuri biga kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette bashimira ababyeyi, abarimu n'ubuyobozi bw'ishuri uburyo bakomeza kubagira inama no kubaha uburere n'uburezi

Irakoze Donatien na we yavuze ko ababyeyi n’abarezi bagize uruhare runini mu kubafasha kongera kwisanga mu buzima bw’ishuri no gukunda amasomo nyuma y’igihe kirekire bari mu rugo.

Ati “Tugeze hano ku ishuri bashyizeho abahwituzi bakajya batwibutsa cyane ko tugomba kwiga n’abarimu bakadusubirishamo amasomo y’ibyo twari tumaze igihe twarize. Ababyeyi na bo bagiye bangira inama bakampumuriza kandi bamfasha kubona ibikoresho kugira ngo nige neza.”

Muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), mu Karere ka Huye naho abanyeshuri bishimira ko bafashijwe kongera gukundishwa amasomo kuko bagarutse ku ishuri bafite ubwoba bw’icyorezo cya Covid-19.

Kibiri John ati “Byasabye ko abarimu babanza kudusubiriramo kugira ngo batwibutse ibyo twari twarize kuko ntabwo twabyibukaga neza. Ubu nabwo biri kugenda neza kandi twiteguye no gukora ikizamini cya Leta tukagitsinda.”

Akomeza avuga ko kuba batisanzura nka mbere ngo bakine imikino n’ibindi bigo by’amashuri cyangwa ngo hakore ubusabane ari zimwe mu mbogamizi zihari, ariko bagerageza kwitwararika kuko na bo bazi ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye.

Isingizwe Divine na we avuga ko akigera ku ishuri yabanje kugira ubwoba atinya gusabana n’abandi ariko abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri barabahumuriza.

Ati “Abarimu ndetse n’abayobozi bagiye batuba hafi bakatugira inama yo kwakira ubuzima turimo tukirinda icyorezo kandi tukiga byose bikajyana. Wabonaga abana twese dufite ubwoba ngo Covid-19 niza bizagenda bite, ariko n’umuyobozi w’ikigo akatugira inama ku buryo ubu nta bwoba tugifite nka mbere.”

Ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi ni ingenzi

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Sainte Bernadette, Soeur Mukashyaka Marie Grace, avuga ko bakimara kumenya ko amashuri azafungura nyuma y’amezi arindwi abana bari mu rugo, bamaze icyumweru bategura uko bazakira abanyeshuri.

Ati “Bwa mbere kubakira si ukubakiriza amasomo, ni ukubakira tubinjiza mu mwuka w’ishuri mu mwuka w’ibigize umuntu mu ntumbero y’aho tugana.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette i Save bishimiye ko bongeye gusubira ku masomo nyuma y'uko Covid-19 ibyivanzemo

Uyu Mubikira akomeza avuga ko hari abana bagiye bagaragaza imbogamizi ariko ku bufatanye n’ababyeyi zagiye zishakirwa ibisubizo.

Ati “Nta nama, nta gusurwa, aho byashobokaga twavuganaga n’ababyeyi kugira ngo twumve ikibazo umwana yaba afite aho gikomoka kugra ngo twumve uko tumufasha.”

Avuga ko nubwo hari ibyo Covid-19 yahungabanyije ariko umwaka ushize ari bwo basoje gahunda y’amasomo ku kigero gishimishije.

Ati “Baje igihe gikenewe buri wese yumva nta kindi yakora usibye kurangiza inshingano ze. Noneho n’igihe cy’inyongera, aha hasanzwe umuco mwiza ko umwarimu ubona abana bafite ikibazo runaka mu isomo rye, agira ikindi gihe cy’inyongera kugira ngo abunganire.”

Ikindi agarukaho ni igishyika abana bari bafite cy’uko bashobora kutumva neza ukuntu bagiye kwiga umwaka umwe w’amashuri mu myaka itatu.

Ati “Noneho habaho n’icyo gishyika cyo kuvuga ngo reka dukore iyo bwabaga, twe kuzagira icyo twicuza tutahaye umwana kugira ngo tumurinde ihungabana, tumurinde ko byagira ingaruka ku mitekerereze yumva ko agiye kwiga umwaka w’amashuri umwe mu myaka itatu.”

Kuri we asanga ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri ari nk’umugozi w’inyabutatu.

Ati “Ni nk’umugozi w’inyabutatu kuko umubyeyi adahari ngo dufatanye kurera byacika intege, ubuyobozi bufatanya n’ababyeyi n’abarezi ndetse n’aba bana turera kuko na bo habamo inzego zibahagarariye, kugira ngo twubake umuryango twese twumva twibonamo kandi dufite icyerekezo cyo kurangiza inshingano buri wese ku ruhande rwe.

Umwe mu babyeyi urerera ku Groupe Scolaire Sainte Bernadette, Ruganintwali Jean Damascène, avuga ko nk’uko bafashije abana kwigira mu rugo, ari nako bakomeje kubashyigikira bari ku ishuri nubwo kubasura bitaremerwa.

Imwe mu mbogamizi avuga bahuye na zo ni uko ubukungu bwari bwifashe nabi ku buryo kubonera abanyeshuri ibikoresho byari bigoranye ariko ku bufatanye n’ishuri ibyo bibazo byagiye bikemuka.

Ati “Ariko ku bufatanye n’ishuri twaragerageje abana basubira ku ishuri kandi byagenze neza. Inama ya mbere twagiriye abanyeshuri ni iy’uko bagiye gusubira kwiga kandi tubashyigikiye, tubasaba kwita ku masomo no kubahiriza amabwiriza y’ishuri.”

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), Padiri Hakizimana Charles, yabwiye IGIHE ko bagerageza kuba hafi y’abanyeshuri no kubagira inama kenshi kandi byatanze umusaruro.

Ati “Dukorana inama na bo muri buri shuri ndetse n’ab’imyaka irangiza tugakorana inama n’ababyeyi kugira ngo tubahwiture, abafite intege nke tubashyiriraho uburyo butuma bazamuka. Urebye rero umwuka wo kwiga waragarutse kuko uraboha ko baje neza kandi kwiga barabikunze.”

Avuga ko bashyizeho uburyo bwo kujya inama n’ababyeyi kenshi aho bahurira mu matsinda ya WhatsApp (WhatsApp Groups) mu byiciro bitandukanye bakaganiriramo ingingo zitandukanye zigamije gufasha abana kwiga neza no guteza imbere ishuri.

Padiri Hakizimana avuga ko Komite y’ababyeyi bahura na yo uko bisanzwe kandi hakozwe n’inteko rusange y’ishuri hashyirwaho ababyeyi babiri bahagarariye buri shuri.

Ati “Abo rero turafatanya cyane mu buryo bwo kugira inama abana kugira ngo bumve batuje kandi bige neza.”

Abanyeshuri kandi bashyiriweho telefone bashobora kwifashisha bakavugana n’ababyeyi babo igihe bibaye ngombwa.

Hari icyo abanyeshuri bifuza ku babyeyi n’abarimu

Abanyeshuri biga kuri Groupe Scolaire Officiel de Butare n’abiga kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette i Save basabye ababyeyi babo gukomeza kubaba hafi ndetse n’abarimu bagakomeza kubagira inama kugira ngo babashe kwiga neza kandi batozwe n’ikinyabupfura.

Kibiri John ati “Abarimu hakenewe imbaraga zabo mu kudushishikariza kwiga ndetse no kubidufashamo. Ababyeyi turabasaba gukomeza kudusengera no kutugira inama ndetse no kudufasha kubona ibikoresho kugira ngo twige neza.”

Dushimimana Belinda we ashimira abarimu uburyo babitaho akifuza ko babafasha no kumenya uko byifashe mu yandi mashuri.

Ati “Ni uko badufasha kumenya uko ahandi biba bimeze kugira ngo twese tugendere hamwe. Ikindi ni ukutugirana inama y’icyo twakora kugira ngo nitugera hanze tuzabashe kugira icyo twimarira.”

Groupe Scolaire Sainte Bernadette ni ishuri ryigamo abana 808 barimo abakobwa 586 n’abahungu 222. Naho Groupe Scolaire Officiel de Butare yigamo abana bagera ku 1243, barimo abahungu 761 n’abakobwa 482.

Isingizwe Divine na we avuga ko akigera ku ishuri yabanje kugira ubwoba atinya gusabana n’abandi ariko abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri barabahumuriza
Dushimimana na Irakoze biga muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette i Save mu Karere ka Gisagara
Groupe Scolaire Officiel de Butare abanyeshuri bakina imikino itandukanye hagati yabo mu rwego rwo kwidagadura kuko bose babana mu kigo kandi nta wanduye Covid-19 ubarimo
Groupe Scolaire Sainte Bernadette ni ishuri ryigamo abana 808
Imikino ni kimwe mu bibarinda kwigunga bagakurikira amasomo neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .