Abaperezida umunani n’abandi bayobozi bakuru bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye irahira rya Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Kanama 2017 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu umunani, ba Visi Perezida babiri, ba Minisitiri b’Intebe bane, ba Perezida b’Inteko zishinga Amategeko mu bihugu byabo batatu n’abandi bayobozi bakomeye barimo nka Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania; nibo bageze mu Rwanda ku munsi ubanziriza irahira rya Perezida Kagame riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017.

Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadera, yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye bitabiriye irahira rya Perezida Kagame kuko yageze mu Rwanda saa munani n’iminota 45.

Nyuma ye abandi bayobozi barimo Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh; Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou n’abandi bakomeje gusimburana ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Indege zirenga 20 zazanye aba bayobozi ziparitse i Kanombe

Uko kuri uyu wa Kane, abakuru b’ibihugu bageze mu Rwanda bitabiriye irahira rya Kagame

- Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Maroc, Habib El Malki, yageze mu Rwanda yitabiriye irahira rya Perezida Kagame. Uyu muyobozi yitabiriye uyu muhango ahagarariye Umwami Mohammed VI.

Umwami Mohammed VI aherutse gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Umwami Mohammed VI yavuze ko yifuriza Kagame ishya n’ihirwe mu buyobozi bwe buganisha igihugu ku iterambere rirambye.

Habib El Malki yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar.

-  Ahagana saa tatu z’ijoro, Visi Perezida w’agateganyo wa Gambia akaba na Minisitiri w’Iterambere ry’abagore, Fatoumata Jallow-Tambajang, yageze mu Rwanda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.

Tambajang yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusira, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya. Uyu mugore w’imyaka 62 y’amavuko, yabaye Visi Perezida wa Gambia nyuma yaho Perezida mushya Adama Barrow agereye ku butegetsi muri Mutarama 2017.

-  Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, yageze mu Rwanda ahagana saa mbili z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu. Uyu mugabo w’imyaka 76 ayobora Namibia kuva muri Werurwe 2015. Ni umwe mu bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida Kagame riteganyijwe kubera muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 201.

-  Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri Guinea Equatoriale, Gaudencio Mohaba Mesu, nawe ni undi muyobozi wageze mu Rwanda yitabiriye irahira rya Kagame.

- Minisitiri w’Intebe wa Madagascar, Olivier Mahafaly Solonandrasana, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega.

- Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, nawe yageze mu Rwanda ahagana saa moya n’igice z’umugoroba. Uyu mugabo w’imyaka 74 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire kuva mu 2012 ndetse guhera muri Mutarama uyu mwaka, akora inshingano ze nka Visi Perezida

- Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, nawe yageze mu Rwanda ahagana saa moya n’igice z’umugoroba. Uyu mugabo w’imyaka 74 ni Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire kuva mu 2012

-  Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada, yageze mu Rwanda ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Kane. Ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye irahira rya Kagame riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017.

Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada n’umufasha we Nana Travoada baherukaga mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 2016 aho bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Patrice Emery Trovoada w’imyaka 55 ni Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe kuva mu Ugushyingo 2014. Gusa na mbere yaho yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe kuva muri Kanama 2010 kugeza mu Ukuboza 2012.

Trovoada agera i Kigali yakiriwe n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gas, Francis Gatare.

- Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Aubin Minaku, nawe yageze mu Rwanda aho yitabiriye irahira rya Perezida Kagame

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Aubin Minaku, ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege i Kanombe

-  Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, nibwo Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yitabiriye irahira rya mugenzi we w’u Rwanda.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bafitanye umubano ukomeye kuko ku wa 27 Ukwakira 2016, Kagame yagiriye uruzinduko i Brazaville aganira na mugenzi we Nguesso.

Uru ruzinduko rwaje rukurikira urwo Nguesso n’umufasha we Antoinette Sassou Nguesso bagiriye mu Rwanda ku ya 16 Ukuboza 2015.

-  Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, nawe yageze mu Rwanda ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Uyu mugabo uyobora Komisiyo ya AU yaherukaga mu Rwanda ubwo rwibukaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko ari ibintu bibabaje kuba abasaga miliyoni barishwe bazira uko bavutse.

Icyo gihe yavuze ko ibyo yabonye mu Rwanda ndetse n’ibyo yabwiwe byamukoze ku mutima no mu byiyumviro bye.

Gusa ngo ingufu n’ukwigira kw’abanyarwanda bikwiye gutanga ihumure kuri buri wese, aheraho avuga ati “banyarwanda mukwiye icyubahiro no gushimwa”.

Yashimye Perezida Kagame ku bw’uruhare rwe mu guhagarika no kurwanya Jenoside ndetse no guteza imbere igihugu cyari cyarahindutse umuyonga.

-  Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 1998 kugeza mu 2008. Ni umwe mu bayobozi bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yitabiriye irahira rya Kagame.

- Mu masaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 45, nibwo Perezida wa Senegal, Macky Sall yasesekaye i Kigali aho yitabiriye irahira rya mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Senegal n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ndetse binagenderanirana kuva mu myaka myinshi ishize. Muri Werurwe 2016, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Senegal aho yakiriwe na Macky Sall.

Muri icyo gihe muri Senegal hari hari kubera inama izwi nka Next Einstein Forum (NEF) irebera hamwe uko siyansi n’ikoranabuhanga byatezwa imbere.

Perezida Macky Sall yakiriwe n'Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri yImari n'Igenamigambi,Dr. Uzziel Ndangijimana

-  Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yageze i Kigali ahagana saa kumi n’imwe n’igice kuri uyu wa Kane. Hari hashize iminsi mike, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, yemeje ko Perezida Lungu azitabira irahira rya Kagame.

Perezida Lungu yakiriwe na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo.

Perezida Lungu ubwo yageraga i Kigali
Perezida Edgar Lungu yakirwa na Minisitiri Stella Ford Mugabo
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, aganira n’itangazamakuru ubwo yageraga i Kanombe
Lungu asanzwe afitanye umubano mwiza n'u Rwanda

-  Uwigeze kuyobora Tanzania, Benjamin Mkapa, yageze mu Rwanda ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi yitabiriye irahira rya Perezida Kagame. Uyu mugabo yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugeza mu 2005.

Benjamin Mkapa ubwo yasesekaraga ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Akanyamuneza kari kose ku maso ya Mkapa

-  Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yubahirije isezerano rye nyuma yaho mu cyumweru gishize yanditse ashimira Kagame ku bw’intsinzi akanavuga ko azitabira irahira rye.

Uyu mukuru w’igihugu yageze i Kigali saa kumi zirenzeho iminota mike yakirwa na Minisitiri w’Umutungo Kamera, Dr Vincent Biruta.

Ubwo Perezida Kagame yatorerwaga kuyobora u Rwanda, Perezida Issoufou yanditse kuri Twitter ye ati “Na none nshimiye umuvandimwe Paul Kagame ku bw’intsinzi ye nziza. Nemeje ko nzaba ndi mu irahira ritaha.” Perezida Kagame yahise ashimira Issouffou anamuha ikaze ati “Urakoze muvandimwe Issoufou Mahamadou. Uhawe ikaze i Kigali.”

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, ubwo yagera i Kanombe
Minisitiri Biruta yakira Perezida wa Niger
Yakiriwe na Minisitiri w'Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta

- Ahagana saa kumi z’igicamunsi kuri uyu wa Kane, nibwo Perezida wa Gatatu witabiriye irahira rya Kagame yageze mu Rwanda. Uwo ni Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba.

Muri Gicurasi 2016, Perezida Kagame nawe yagiye muri Djibouti aho yitabiriye irahira rya Ismaïl Omar Guelleh.

Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali akacyirwa na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba
Djibouti n'u Rwanda bifitanye umubano ukomeye ndetse mu minsi ishize iki gihugu cyagaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 40 ziyongera kuri 20 cyari cyatanze mu 2013. U Rwanda narwo rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu gice cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo

- Perezida Brahim Ghali ubwo yageraga i Kigali

Brahim Ghali ayobora Repubulika ya Sahara kuva mu 2010. Ni mu gihe iki gihugu gifatwa na Maroc nk’intara yayo.

Iyi Repubulika niyo yatumye Maroc iva mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe aho iki gihugu gishinja uyu muryango ko wakoze ikosa ryo kwemera Repubulika ya Sahara kandi itabarwa n’Umuryango w’Abibumbye, Ihuriro ry’ibihugu byemera Islam, Ibihugu by’Abarabu cyangwa undi muryango w’akarere uwo ariwo wose, ndetse kuva mu 2000, ibihugu 36 bimaze kwambura uburenganzira icyo gihugu yita “icya baringa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi, aramukanya na Perezida Brahim Ghali
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi, ubwo yakiraga Perezida wa Repubulika ya Sahara,Brahim Ghali

- Amafoto ya Perezida Touadera ubwo yageraga mu Rwanda

Perezida Touadera yageze i Kigali ahagana saa cyenda z’igicamunsi. Ni we Mukuru w’Igihugu wa mbere wageze mu Rwanda yitabiriye uyu muhango uzabera kuri Stade Amahoro mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu.

Indege yazanye Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe
Perezida Faustin-Archange Touadéra niwe wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu kugera mu Rwanda
Ubwo yasohokaga mu ndege ageze i Kanombe
Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe n’ Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’itumanaho,Dr Alfred Ndahiro
Perezida Faustin-Archange Touadéra asuhuza abayobozi batandukanye bari baje kumwakira
Ubwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadera, yakirwaga ageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe / Ifoto: Faustin Nkurunziza

Kugeza ubu, nta rutonde ntakuka rw’abakuru b’ibihugu bazitabira uyu muhango ruratangazwa gusa hari bamwe bamaze gutangaza ko bazaba bari i Kigali.

Abinyujije kuri Twitter mu minsi ishize, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou yashimiye Kagame ku bw’intsinzi, ahita anavuga ko azitabira irahira rye.

Yagize ati “Na none nshimiye umuvandimwe Paul Kagame kubw’intsinzi ye nziza. Nemeje ko nzaba ndi mu irahira ritaha.” Perezida Kagame yahise ashimira Issouffou anamuha ikaze ati “Urakoze muvandimwe Issoufou Mahamadou. Uhawe ikaze i Kigali.”

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, byitezwe ko nawe azitabira irahira ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, nkuko biherutse kwemezwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, wavuze ko Perezida Lungu yamaze kwemera ubutumire bwa Perezida Kagame w’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye n’ubuhahirane.

Biteganyijwe ko abanyarwanda basaga ibihumbi 25 aribo bazitabira uyu muhango uzabera muri Stade Amahoro. Abandi batazabasha kuhagera, bazawukurikira kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu.

Buri Karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali kazahagararirwa n’abantu 100 naho uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali two twemerewe abantu ibihumbi birindwi buri kamwe.

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Faustin Nkurunziza /Rwanda Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza