Uko Ababiligi bateye ingabo mu bitugu Abafaransa mu gufasha abajenosideri guhunga

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo mu gutera inkunga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza no ku gucikisha abayikoze.

Nubwo Abafaransa ari bo bavugwa cyane mu gutera ingabo mu bitugu abajenosideri, ntibari bonyine kuko hari n’uruhare rw’Ababiligi bari babari inyuma.

Bijya gutangira, ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro No 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise” yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

Icyo gihe impunzi zirenga miliyoni n’igice zari zihagarariwe n’abahoze ari abayobozi bazo, abaminisitiri, ba burugumesitiri, bagannye mu nkambi zari zikwirakwiriye ahantu hose kuva muri Kivu y’Amajyaruguru kugera mu majyepfo ya Bukavu hafi y’Umupaka uhuza Zaïre n’u Rwanda.

Le Soir yanditse ko bitandukanye n’amategeko mpuzamahanga yagenaga ko hashyirwaho intera ya kilometero 50 hagati y’inkambi n’umupaka w’igihugu impunzi zavuyemo, izo nkambi zafatwaga nk’ibigo by’imyitozo ya gisirikare ndetse abazirimo bagahabwa ubufasha n’imiryango mpuzamahanga yita ku batishoboye.

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Mpunzi (HCR) ryari rizi neza ko bitewe n’uburyo abantu bahunze ku bwinshi, yagombaga gukorana n’abahoze ari abanyapolitiki bakomeye batangaga amabwiriza mu nkambi ndetse rimwe na rimwe bakabuza abashaka gutahuka mu Rwanda.

Nyuma y’amezi hatangwa imyitozo ihoraho ya gisirikare ku mpunzi zo mu nkambi, byatumye Amnesty International na Human Rights Watch yamagana ibyo bikorwa.

Iyi miryango yamaganye igisirikare cya Congo cyasakazaga intwaro ndetse HCR ihagarika kwishyura abasirikare 1500 bo mu mutwe udasanzwe bagenzuraga izo nkambi, bategekwa kureka izo nshingano bwangu.

Le Soir yanditse ko niba izo nkambi zari zizengurutswe n’abasirikare b’Abafaransa, Ababiligi na bo bashyigikiye by’igihe kirekire impinduramatwara y’Abahutu kuva mu gihe cy’Ubwigenge ntibari kure. Imiryango idaharanira inyungu y’Ababiligi myinshi, yakoreraga mu nkambi, ahashakirwaga abarwanyi bazifashishwa mu bihe biri imbere.

Muri icyo gihe kandi abasirikare b’Ababiligi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe akazi muri Caritas cyangwa Croix-Rouge aho bakurikiranaga ibijyanye no gucunga ibikoresho.

Pierre Galand wahoze ari Senateri mu Bubiligi yibuka ko muri icyo gihe, Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Jean Luc Joseph Marie "Jean-Luc" Dehaene [1992 -1999], yatanze amabwiriza ku Munyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Réginald Gilbert Marie Moreels amumenyesha kongera kuvugurura imikoranire na Zaïre ya Mobutu hirengagijwe ibibazo byabaye.

Iki cyemezo cyatumye indege z’Ababiligi zatwaraga ibirimo ibiribwa n’imiti byo gufasha impunzi zihabwa uburenganzira bwo kunyura mu kirere cya Congo no kugwa i Goma ku kibuga cy’indege cyagenzurwaga n’Abafaransa.

Abatangabuhamya bari aho iyo mizigo yapakururiwe, bibuka ko usibye ibikarito byarimo ibiribwa, hari n’ibifurumba by’intwaro byari bigize icya kabiri cy’umuzigo wose ariko Reginald Moreels yasisibiranyije ibimenyetso ku ngingo y’intwaro.

Umunyamakuru w’Umubiligi Colette Braeckman mu nkuru ye yavuze ko ubwo Réginald Moreels yagiriraga urugendo rwe mu Rwanda ari mu bamuherekeje.

Avuga ko akigera muri Kigali yahise ajya muri Gereza ya 1930, yari icumbikiye abakomeye mu bagize uruhare muri Jenoside.

Yakomeje ati “Akigera imbere muri gereza, yakirijwe amashyi, ndetse anaganira n’abahoze ari abaminisitiri na ba burugumesitiri bicaranye mu ruhame rw’imfungwa zaturebaga ijisho ridahuga. Mu gusohoka, Moreels yatunguwe n’uburyo yakiriwe mu buryo atishimiye n’abayobozi bashya.’’

Icyo gihe ngo ni bwo u Bufaransa n’u Bubiligi byatangiye gushyira igitutu ku Rwanda byitwikiriye ‘ubwiyunge’, kugira ngo Leta yari iyobowe na FPR yinjire mu biganiro n’Abahutu bitwaraga nk’abavugizi b’impunzi muri Zaïre.

Ubufatanye bw’u Bufaransa n’u Bubiligi bwanakomereje mu Mujyi wa Bukavu aho Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Emma Bonino (washyizweho ku bufasha bwa Paris) atitaye ku kuburizamo umugambi wo kwambura intwaro impunzi z’Abahutu zari muri Zaïre.

Mu 1994, Ishyaka ‘Internationale démocrate chrétienne’ ryohereje itsinda i Bukavu aho ryakuye imyanzuro ivuga ko “Twarengewe n’ubwinshi bw’impunzi zashakaga kwisuganya mu nzira ya demokarasi. Abayobozi b’inkambi bahamagariwe gutorwa cyangwa kwemezwa muri Bukavu mu gihe impunzi zari zamaze gushyiraho abazihagararira mu duce dutandukanye.’’

Colette Braeckman avuga ko niba Abafaransa bararuciye bakarumira, bagafasha Abahutu bakoze Jenoside, ari ngombwa ‘kwibuka ko batari bonyine, hari Ababiligi bari babari inyuma.’

Ku wa 15 Ugushyingo 1996, ni bwo Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo hagamijwe gutabara impunzi z’Abanyarwanda zari zarafashwe bugwate na Ex-FAR n’Interahamwe, gukumira Jenoside n’ibikorwa byo gushoza intambara mu Rwanda byategurwaga n’abo barwanyi.

Mu kohereza abasirikare muri Congo, u Rwanda rwashoboye gucyura no gusubiza mu byabo impunzi z’abanyarwanda zirenga miliyoni, zari zifashwe bugwate n’abicanyi kandi Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bihugu byari byarananiwe gukemura icyo kibazo.

Mu gihe cy’iminsi ine gusa, u Rwanda rwari rumaze gucyura no kwakira impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 600 bakomoka mu nkambi zo muri Kivu y’Amajyaruguru ya Congo.

N’izindi mpunzi zari mu nkambi zitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo zakomeje gutaha mu Rwanda ku buryo abakomeje gufatwa bugwate na Ex-FAR/Interahamwe ari bake kandi nabwo u Rwanda rwakomeje kubashakisha no kubacyura mu gihugu, runabakura mu mashyamba ya kure muri Congo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekana ko mu 1994 hatashye 1.200.008; mu 1995 impunzi ziba 338.825; mu 1996 hataha 1.362.273; mu 1997 hataha 219.750 mu gihe hagati ya 1998 na 2010 hatashye 271.895. Zose hamwe ni impunzi 3.392.751.

Impunzi z’Abahutu zirenga miliyoni 1.5 zahungiye mu nkambi zari hafi y’Umupaka w’u Rwanda na Zaïre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .