Uhuru Kenyatta yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu mu gushimira Kagame wegukanye intsinzi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Kanama 2017 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yashimiye Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi yo kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi iri imbere nk’uko bigaragara mu majwi amaze gushyirwa hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Nyuma yo kubarura 80% by’amajwi y’abatoye, iyi Komisiyo yatangaje ko Paul Kagame ari imbere y’abo bari bahanganye n’amajwi 98.66%, Mpayimana Philippe afite 0.72% naho Habineza Frank afite 0.45%.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Kenyatta yagize ati “Ndagushimira cyane muvandimwe @PaulKagame ku kongera gutorwa nka Perezida w’u Rwanda. Imana iguhe umugisha, Imana ihe umugisha Abanyarwanda bose.”

Uyu Mukuru w’Igihugu wabaye uwa mbere ushimiye Perezida Kagame na we yahise amusubiza amugaragariza ko yakiriye neza ibyo amwifuriza. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu saa kumi aribwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iza gutangaza 100% by’amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora.

Umukandida Philippe Mpayimana yahise yemera ko yatsinzwe amatora, ndetse ashimira Paul Kagame wamutsinze mu itora ahamya ko ryabaye mu mucyo.

Yagize ati “Banyarwanda nshuti mwanshyigikiye by’umwihariko n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari Umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ndashima amahitamo y’Abanyarwanda.”

Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party, Dr Habineza Frank, we amajwi ya mbere amaze gushyirwa hanze yanze kugira icyo atangaza, ariko kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2017, yemeye ko yatsinzwe ariko agaragaza ko yababajwe n’ibyayavuyemo.

Perezida Kagame na bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu muhango wo kwishimira ibyavuye mu matora mu buryo bw'agateganyo
Perezida Kagame hamwe n'umuryango we mu muhango wo kwakira intsinzi kuri uyu wa 4 Kanama 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza