Uganda yanze kumenyesha u Rwanda irengero ry’abasaga 40 bafatiwe mu rusengero i Kampala

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, ikomeje gukurikirana amakuru y’Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe muri Uganda, aho kugeza ubu nta kanunu kabo karamenyekana, nubwo amakuru make avuga ko bafitwe n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi, CMI.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko abo Banyarwanda bafashwe ku wa Kabiri bari mu rusengero rwa ADEPR Kibuye, mu Murwa Mukuru Kampala.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, (Rtd) Maj. Gen. Frank Mugambage, yabwiye IGIHE ko bagerageje kuvugana n’uruhande rwa Uganda ngo bamenye irengero ry’abo Banyarwanda, ariko nta cyo irasubiza.

Ati “Bafashwe na CMI ni bo babafite, turimo turagerageza ngo tube twabageraho, turimo turahamagara, ntibatuma tubageraho. N’abandi bagiye bafatwa ntitujya tubageraho.”

Yavuze ko Ambasade y’u Rwanda yamaze kwandikira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda isaba kwemererwa kugera ku baturage bayo, ariko ngo ntacyo irasubizwa kandi ngo no ku bandi bagiye bafungwa, iki gihugu ntigituma basurwa.

Ati “Twabandikiye, dutegereje ko hari icyo badusubiza ariko ni ko bisanzwe, turabikora ariko ntacyo bajya badusubiza.”

Daily Monitor yatangaje ko yabonye amakuru ko iri saka ridasanzwe ryatumye hari n’Abanyarwanda bafatwa, ryari irya kane rikozwe n’inzego z’umutekano kuri uru rusengero mu mezi atandatu ashize.

Gusa ngo ku nshuro zabanje hafashwe abayobozi b’iri torero barimo n’umupasiteri w’umugore.

Ubwo aba Banyarwanda bafatwaga muri iki cyumweru, ngo byasaga n’aho bafite umunsi mukuru kuko bari banateguye amafunguro.

Ibi bikorwa byo gufatwa no gufungwa bya hato na hato ndetse bagakorerwa iyicarubozo muri kasho za CMI, biheruka gutuma u Rwanda rusaba abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, kugeza igihe ikibazo cy’umutekano wabo kizakemukira.

Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu Mujyi wa Kampala muri Uganda kugeza ubu nta kanunu k'aho bari nubwo amakuru make avuga ko bafitwe n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi, CMI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza