00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ufite pasiporo ya Amerika ashobora kujya mu bihugu bingana n’iby’ufite iy’u Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Raporo Ngarukamwaka ya Henley Passport Index, yagaragaje ko umubare w’ibihugu Abanyarwanda bashobora kujyamo bifashishije Pasiporo gusa bidasabye visa bingana n’iby’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ingamba zashyizweho hirya no hino mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Buyapani biza mu myanya y’imbere mu bifite abaturage bemerewe kujya mu bihugu byinshi ku Isi badasabwe visa.

Henley Passport Index yagaragaje ko muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abaturage bo muri ibi bihugu bemerewe kujya mu bihugu bingana n’ibyo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.

Ubusanzwe pasiporo y’u Buyapani ifasha uyifite kuba yajya mu bihugu 193, akaba yakwinjiramo agasaba visa abigezemo. Gusa kuri ubu bitewe n’ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19, Abayapani bemerewe kujya mu bihugu 75.

Abafite pasiporo ya Singapore ubusanzwe bari bemerewe kujya mu bihugu 192, ariko kuri ubu bashobora kujya mu bihugu 70.

Ni mu gihe iyi raporo igaragaza ko Abanyarwanda bashobora kujya mu bihugu 61 byo hirya no hino ku Isi bakoresheje pasiporo.

Raporo Ngarukamwaka ya Henley Passport Index yagaragaje ko umubare w’ibihugu Abanyarwanda bashobora kujyamo bifashishije Pasiporo gusa bidasabye visa, wageze kuri 61 uvuye kuri 60 mu mwaka ushize wa 2020. Muri rusange, Pasiporo y’u Rwanda yageze ku mwanya wa 81 muri uyu mwaka, ivuye ku wa 83 mu 110 zifite agaciro gakomeye kurusha izindi ku Isi.

U Rwanda ruherutse kugirana amasezerano n’ibihugu birimo Qatar, Indonesia, Singapore n’ibindi bitandukanye, afasha Abanyarwanda kuba bajya muri ibyo bihugu bakoresheje pasiporo gusa.

U Rwanda kandi rumaze igihe muri gahunda zo kongera umutekano wa pasiporo zarwo, cyane cyane zirushaho kujyanishwa n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuzongerera umutekano n’ubwizerwe ku rwego mpuzamahanga.

Muri Afurika, Seychelles ni cyo gihugu cya mbere, kikaza ku mwanya wa 27 ku Isi, aho ufite pasiporo yacyo ajya mu bihugu 151 bitamusabye visa, igakurikirwa n’Ibirwa bya Maurice iza ku mwaka wa 30 ku rwego rw’Isi n’ibihugu 146.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere n’ibihugu 72, ikaba iri no ku mwanya wa 72 ku rwego rw’Isi.

Ingamba zashyizweho n'ibihugu mu kwirinda Covid-19 zatumye Abanyamerika hari ibihugu byinshi bakumiriwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .