00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ufatwa nk’umurwayi wo mu mutwe yakomanze ku rugi rwa Me Ntaganda, undi ataka ko yatewe n’inzego z’umutekano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 Kamena 2021 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo ku wa 16 Kamena mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda I mu mudugudu wa Akinkware, humvikanye umugabo wagendaga ku ngo z’abantu abakomangira, abasaba gukingura.

Mu ngo yakomangiye, harimo n’urwa Me Ntaganda Bernard, maze akibyumva ahita atabaza inzego z’umutekano, RIB yihutira gutabara ihageze isanga uwabikoze bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ibyo birangiye, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira inkuru zivuga ko Me Ntaganda “yatewe” n’abantu bashobora kuba ari abo mu nzego z’umutekano, nyuma aba ari nabo bamutabara.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Akinkware, Kanyehara Philippe, yabwiye IGIHE ko uwo wakomangaga ku ngo z’abaturage ari yitwa Murara Emmanuel.

Ngo yavukiye muri ako gace ariko ko hari igihe bigera akamera nk’ufite “akabazo” mu mutwe.

Ku rundi ruhande, umwe mu bo mu muryango wa Murara yabwiye IGIHE ko ari umuhungu wabo mukuru kandi ko asanzwe ari muzima ariko ko iyo yanyoye ku nzoga ahita ata ubwenge.

Yavuze ko yari yazindutse ateza umutekano muke asaba iwabo ko bamuha amafaranga ndetse byaje no kurangira yibye mushiki we telefoni akayigurisha.

Aho ni ho yavuye ajya gukomanga kwa Me Ntaganda agateza umutekano muke kuko yari abacitse nyuma yo kwiba.

Ubwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza bageraga kwa Ntaganda, bakoze iperereza muri ako gace ngo hamenyekane uwagerageje guhungabanya umutekano we, basanga ari uwitwa Murara Emmanuel, wakomangaga amusaba gukingura.

RIB ivuga ko Murara wakomangiye Me Ntaganda yajyanywe mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane niba afite uburwayi nk’uko abamuzi babivuga.

Murara yari yagiye muri ako gace avuye i Masaka aho abana n’umugore bashakanye n’abana babiri. Ngo yari yateje akavuyo asaba iwabo kumuha amafaranga y’itike.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Icyo RIB yakoze ni uko yamwohereje mu bitaro by’i Ndera kugira ngo akorerwe isuzuma ngo byemezwe ko afite koko uburwayi bwo mu mutwe."

Me Ntaganda Bernard yahoze mu buyobozi bwa PS Imberakuri. Yigeze gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ine ku byaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .