00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoko bushya bwa COVID-19 y’ubukana budasanzwe izwi nka ’Delta’ bwagaragaye mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko hari ibimenyetso bifatika by’uko ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta bwageze mu Rwanda, bikaba bifite aho bihuriye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu n’impfu by’icyo cyorezo biri kuboneka mu gihugu.

Magingo aya Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Delta yagaragaye bwa mbere mu Buhinde ari bwo bwoko “buhanganyikishije” ugereranyije na Alpha yabonetse bwa mbere mu Bwongereza, Beta yagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo na Gamma yabonetse muri Brésil.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Isi yose yatabarizaga u Buhinde, ubwo bwoko bwa Delta bwari bushegeshe icyo gihugu aho abarenga 6.000 bari batangiye kwicwa nayo mu munsi umwe, amarimbi abura inkwi zo gutwikisha imirambo, ibitanda mu bitaro biba bike, imashini zongerera abarwayi umwuka ziba iyanga bituma bamwe bandagara ku mihanda.

Minisitiri Ngamije yabwiye Radio Rwanda ko hari ibimenyetso bifatika by’uko Delta yaba yarageze no mu Rwanda hashingiwe ku masuzuma amaze iminsi akorwa n’inzego z’ubuzima.

Yagize ati “Ibipimo turi gufata biri kutwereka ko hari ibimenyetso simusiga ko Delta ihari mu Rwanda turabibona. N’ubukana bw’indwara, n’iyo uganiriye n’abaganga bakubwira ukuntu bavugana n’abarwayi, araza akubwira ati ‘umurwayi w’ubu ngubu wa COVID-19 araza afite ibindi bimenyetso atari afite mbere, tutakundaga kumva mbere aho dusuzumira abarwayi.”

“Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije [ni ubwa mbere twumvise icyo kimenyetso], bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, guhumeka bigoye; bivuze ngo ni bwa bukana bw’iyi Delta bugaragara.”

Dr Ngamije yasobanuye ko ubwiyongere bw’abandura n’abahitanywa n’icyorezo bugaragaye bwatewe n’ubwo bukana.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 29 Gicurasi 2021 yerekanye ko uwo munsi habonetse abarwayi bashya 14 gusa, ntihagira n’umwe upfa. Icyo gihe abamaze kwandura Coronavirus bose hamwe bari 26.892 naho abamaze guhitanywa nayo ari 352.

Icyizere cy’uko icyorezo kizacogora cyari cyaratangiye kuza ndetse ingamba zimwe ziroroshywa aho imihango y’ubukwe no kwiyakira yakorwaga, ibintu bisubira irudubi mu ntangiriro za Kamena.

Umubare w’abandura watangiye gutumbagira ugera kuri 62 ku wa 7 Kamena, umunsi ukurikiyeho bagera ku 127, ku wa 11 haboneka 202, hashize iminsi itandatu hatahurwa 422, naho ku wa 21 uko kwezi haboneka 622.

Bakomeje gutumbagira bagera kuri 861 bukeye bwaho, ku wa 23 haboneka 964, indi minsi yakurikiyeho kugeza none haboneka abari hagati ya 740 na 885.

Mu minsi 39 ishize, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 18.147, n’impfu zigera ku 155.

-  U Rwanda rwiteguye izindi nkingo

Minisitiri Ngamije yavuze ko hari izindi nkingo igihugu kigiye kwakira ibikorwa byo gukingira bigakomeza, ibintu byitezweho kuzagabanya impfu n’abaremba mu gihe n’abaturage bazaba bashyizeho akabo bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Abagera ku 392.003 ni bo bamaze gukingirwa Coronavirus kugeza ubu, mu gihe hari intego y’uko 60% by’abatuye igihugu bazaba bakingiwe bitarenze 2022.

Dr Ngamije yakomeje agira ati “Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo inkingo ziboneke ariko mu gihe zitari zaboneka abantu nibirinde.”

Yavuze ko hari inkingo zitegerejwe mu minsi iri imbere ku masezerano Guverinoma y’u Rwanda ifitanye na Pfizer, ateganya ko hazaboneka izigera kuri 3.500.000.

Yasobanuye ko zatangiye kuzanwa mu cyumweru gishize kuzageza mu Ukuboza uyu mwaka.

Ati “Twatangiye kubona zimwe muri zo, birumvikana ko turi mu biganiro kugira ngo zize vuba nk’uko twabyumvikanye mu masezerano.”

Yongeyeho ati “Hari andi masezerano twashyizeho umukono yo kuzabona inkingo za Johnson & Johnson zingana na 2.100.000 [birengaho gato]. Nazo dutegereje guhabwa amatariki y’igihe zizatangirira kugera mu gihugu, birumvikana ko zose ntabwo zizaboneka mbere ya Ukuboza.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ikingira rikomereza mu Bitaro bya Kibagabaga, Muhima na Masaka, ku wa 12 Nyakanga 2021 bikomereze i Rubavu.

Mu gukomeza guhangana n’ubukana bw’icyorezo kandi Guverinoma y’u Rwanda igiye gutumiza hanze ibindi byuma bitunganya umwuka bizatwara miliyari 4 Frw kugira ngo byunganire ibihari.

Ibyari bisanzweho ni birindwi bitunganya amacupa y’umwuka hafi 7000 ku kwezi, rimwe rifite litiro 50 mu gihe ku munsi hakorwa amacupa 230.

Uretse gukingira, Minisitiri Ngamije yanavuze ko Leta igiye kongera ubushobozi bwo kwisuzumisha bukagezwa ku rwego rw’imidugudu n’utugari kugira ngo abantu bamenye uko bahagaze.

Ati “Noneho ugaragayeho ubwandu wese agume mu rugo kandi agume mu rugo nyabyo atari ukwikoza ku isoko, kuri gare, kuri butike, ugenda wanduza abantu aho hose ugenda unyura.”

Yasabye inzego z’ibanze, iz’ubuzima n’izishinzwe umutekano gushyiramo ingufu kugira ngo abo basanganywe ubwandu bagume mu ngo, n’abo mu miryango yabo bahagume mu gihe batarisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko hari ibimenyetso simusiga ko ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije kandi bwandura bwangu bwageze mu Rwanda
U Rwanda kugeza ubu rufite ibitanda 500 bishobora kwifashishwa mu kwita ku barwayi ba Covid-19 birimo 180 by'abarembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .