Ubuzima bw’inzitane bwa Murekatete w’abana umunani mu nzu y’ikirangarira (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Murekatete Ziada, umubyeyi w’imyaka 40 avuga ko abayeho mu buzima bwo kwizirika umukanda bitewe ahanini n’ubupfakazi yatewe no kubura umugabo we wa mbere wamusigiye abana batanu ndetse n’uwa kabiri wamutaye amaze kumubyarira abana batatu b’impanga.

- Yapfakaye afite abana batanu

- Umugabo wa kabiri amuheruka akiri mu bitaro ubwo yari yabyaye impanga eshatu

- Barya inshuro mbarwa mu Cyumweru nabwo iyo Imana yaciye inzira

- Nyir’inzu acumbitsemo yayikuyeho urugi kubera umwenda amufitiye

Murekatete ufite abana umunani atuye mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Cyimo, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko intandaro y’ibibazo by’urudaca abayemo zifitanye isano no kuba nta mugabo cyangwa se akazi agira ngo nawe bimufashe gutunga umuryango we.

Aba bana umunani avuga ko yababyaranye n’abagabo babiri, uwa mbere babyaranye batanu uwa kabiri amusigira batatu b’impanga ahita amutoroka bakiri impinja.

Uyu mubyeyi avuga ko agorwa cyane no kubona ibyo agaburira abana n’imyambaro yabo ndetse n’isabune yo gukora isuku kubera ubushobozi buke. Akenshi mu masaha y’ijoro ngo akunda guteka amazi ajijisha abana kugira ngo bibwire ko abatekeye agatotsi kakaza kubiba bagasinzira.

Yagize ati “ Ncanira nk’amazi ku ziko bakagira ngo ndabatekeye ku buryo ibitotsi biza kubatwara bakicura, nkeka ko ari nayo mpamvu ituma bamwe bagwingira abandi bakarwara bwaki.”

Akomeza avuga ko nibura mu Cyumweru we n’abana be barya inshuro enye gusa nabwo iyo bagize Imana hakagira abagiraneza babafasha.

Ikindi kibazo gikomereye uyu muryango ni uko nyir’inzu acumbitsemo yayikuyeho urugi kubera umwenda w’amafaranga y’amezi atatu amufitiye, ubu akaba afite ubwoba bw’uko abana be bazarwara umusonga kubera ko imbeho.

Yagize ati “ Njye mpangayikishijwe n’ubuzima bw’abana banjye gusa kubera imbeho ya nijoro ihora ibica cyane cyane ko hashize ibyumweru bitatu nyir’iyi nzu akuyeho umuryango kugira ngo nyivemo uretse ko ntanayivamo kuko nta hantu mfite najya kuba.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubura amafaranga ibihumbi 45 byo kwishyura ibirarane by’amezi atatu y’inzu acumbitsemo, yahisemo kujya aryama ku manywa kuko nijoro arara ahagaze kugira ngo imbwa zitamurira abana cyangwa se hakagira uwabasanga mu nzu.

Murekatete yemeza ko aramutse abonya amafaranga y’igishoro yahita atangira ubucuruzi buciriritse mu kugira ngo we n’abana be babone ikibatunga.

Yagize ati “ Mfite icyizere cy’uko ndamutse mbonye nk’abagiraneza bampa nk’amafaranga nahita ntangira ubucuruzi buciriritse kandi njye sinahomba cyane cyane ko nta muntu wababaye ukinisha amafaranga bitewe n’ubuzima aba yaranyuzemo.”

Aratabaza ubuyobozi

Murekatete avuga ko ashimira ubuyobozi bwamuhaye inka n’ubwo ishobora kuzamuha amata nyuma y’imyaka ibiri kuko bayimuhaye ikiri inyana nto mu gihe yari akeneye amata yo gukamira izo mpinja.

Ati “ Njyewe icyo nasaba ubuyobozi ni ukumfasha bukampa inzu yo guturamo kuko bwansabye gushaka inzu y’amafaranga ibihumbi 10 ariko narayibuze.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Masaka, Rwaburimbi Joselyne we yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi bamusabye gushakisha indi nzu kugira ubuyobozi buyishyure ariko ko kugeza magingo aya atari yababwira niba yarayibonye.

Yagize ati “ Ubuyobozi buramufasha kuko twanamuhaye inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo imufashe kumuha amata y’abana ikindi twanamusabye gushakisha indi nzu ikodeshwa ibihumbi 10 cyangwa 15 kugira ngo tuyishyure ajye kuyibamo kuko birashoboka ko nyir’inzu arimo akeneye kuyivugurura.”

Murekatete hamwe n'abana be barindwi imbere y'inzu acumbitsemo
Murekatete n'abana be batatu b'impanga
Abana bakuru bamufasha guheka barumuna babo b'impanga
Murekatete aryamanye na bamwe mu bana be
Inzu babamo yakuweho umuryango
Mu masaha ya saa sita, Murekatete agerageza gukina n'abana be ngo abibagize kurya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza