00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutwari bwa Muhirwa w’imyaka 17 watangije umuryango ufasha abanyeshuri b’abakene

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Elsie Ishami Muhirwa ni umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wakoze ibyo benshi badatekereza, ashinga umuryango Youth for Youth ufasha abana baba mu miryango itifashije, ukabagenera bimwe mu bikoresho by’ibanze ndetse mu minsi iri mbere uzatangira kwishyurira bamwe amafaranga y’ishuri.

Muhirwa avuga ko we ubwe ariwe witangirije uyu muryango, awushyira ahagaragara ku itariki 3 Ukuboza 2020, maze atangira kumenyekanisha ibyo ukora ahereye ku ishuri yigagaho rya Green Hills Academy kugira ngo benshi bawugane bafatanye gufasha abana baba mu miryango itifashije.

Aganira na The New Times yagize ati “Abana benshi twize ku kigo kimwe ndetse n’inshuti zanjye muri rusange barifashije. Ariko nararebye nsanga abana bose turi mu kigero kimwe ntabwo twagize amahirwe angana. Nkahora nibaza impamvu ntacyo abantu bakora ngo bakore impinduka mpitamo kubyikorera ubwange ngo mpindure icyo nashakaga kubona bihinduka.”

Uyu muryango watangiye uha abana udupfukamunwa n’ibindi bikoresho by’ibanze cyane ko watangiye mu gihe cya Covid-19, gusa ubu Muhirwa arifuza kwagura ibikorwa bya Youth for Youth, igatangira yishyurira amafaranga y’ishuri abana nibura 10 b’abahanga babuze uko biga.

Yatanze urugero rw’abana bo ku Kigo cy’amashuri cyo ku Rusumo barangije amashuri abanza bafite amanota meza, bakabohereza kwiga mu bigo byiza ariko ntibabashe kubyigamo kubera ko ababyeyi babo badafite ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Muhirwa yagize ati “Birababaje kubura ayo mahirwe yo kwiga, atari ukubera ko utabishoboye ahubwo ari uko utabasha kwishyura amafaranga y’ishuri.”

“Umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ni umwaka w’ingenzi, ndetse ni umwe mu myaka dushaka guheraho […] rero kugira ngo duteze imbere uburezi kandi twereke urundi rubyiruko rw’u Rwanda ko natwe abakiri bato dushobora gufasha bagenzi bacu, twafashe icyemezo cyo gufasha abana biga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kugira ngo bige neza.”

Akomeza avuga ko ibi atari ibintu bakwifasha bonyine, akaba ari yo mpamvu ahamagararira abantu bose bafite umutima ufasha kwifatanya nabo bagahindura ubuzima bwa benshi.

Ati “Bizaba byiza cyane nitubasha gufasha abanyeshuri barenze 10. Umuntu wese wifuza gufasha yabikorera ku mbuga nkoranyambaga. Tuzakoresha saveplus.io dutanga imfashanyo. Ifunguro wasangira n’inshuti zawe rimwe mwasohotse ryakwishyurira amafaranga y’ishuri umwana w’umukene. Ni ubwitange butagoye.”

Uyu muryango ugitangira, abanyeshuri nibo bazanaga imfashanyo zitandukanye zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresho ndetse n’ababyeyi nabo bakitanga. Kugeza ubu Youth for Youth ifite amatsinda atatu, harimo abanyamuryango 40, abagize inteko nyobozi batanu ndetse n’abawuhagarariye 70.

Elsie Ishami Muhirwa yavuze ko gufasha bisaba ubwitange butagoye ndetse ko ababyifuza baza bagafatanya kwishyurira abanyeshuri batifashije /Ifoto: The New Times

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .