Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza yerakana ko mu myaka itanu ishize, ubuso buhingwaho buhujwe bwageze kuri hegitari zisaga ibihumbi 40, mu gihe abatuye ako karere batunzwe n’ubuhinzi bari ku kigereranyo cya 80%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko ubuso buhingwaho buhujwe bwatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.
Ati “Mu myaka itanu ishize twongereye ubuso buhingwa buhujwe, mu bihembwe bibiri duhinga ku buso buhuje bungana na hegitari ibuhumbi 40 bisaga, twaravuye ku bihumbi bigera kuri 19.”
Ibihingwa byatoranyijwe bihingwa kuri ubwo buso buhujwe kubera ko byera muri ako karere cyane birimo ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’umuceri.
Imibare yerekana ko umusaruro kuri hegitari imwe wiyongereye kuko nko ku myumbati, umusaruro wavuye kuri toni 18 ugera kuri toni 26,8 naho ku bigori uva kuri toni 2,7 ugera kuri toni 3,6 mu gihe umuceri wavuye kuri toni 5 ukagera kuri 5,8. Ibishyimbo byavuye kuri toni 1,2 bigera kuri toni 1,3.
Umusaruro w’ikawa itonoye ivuye mu ruganda, wavuye kuri toni 256 ugera kuri toni 360, ariko umwaka wa 2017/18 wari wabaye mwiza kurushaho kuko hari habonetse toni 575. Ubuso buhingwaho imboga bwavuye kuri hegitari 255 bugera kuri 726 naho ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku buso bwa hegitari 395 bivuye kuri hagitari 100.
Ntazinda avuga ko bamaze kubona ko umusaruro w’ubuhinzi uri kwiyongera, bashyizeho ibikorwa remezo byo kuwufata neza birimo ubwanikiro n’ubuhunikiro.
Ati “Nko ku bijyanye n’ibigori, dufite ubwanikiro 35 tuvuye kuri butatu bwari busanzwe, hubatswe kandi n’ibikorwa remezo binyuranye byo guhunika umusaruro aho uyu munsi dufite ubuhunikiro burindwi, tukaba kandi dufite ububiko bw’ifumbire n’imbuto bubika toni ibihumbi bitandatu.”
Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Rwabicuma hubatswe icyumba gikonjesha cyagenewe kubika imboga igihe kirekire kugira ngo zitangirika. Hubatswe kandi n’uruganda rutunganya ikawa mu Murenge wa Cyabakamyi.
Kuhira ku buso buto hakoreshejwe imashini nabyo byaratangijwe aho kuri ubu bigeze kuri hegitali 110, naho kuhira ahatunganyijwe bikorerwa kuri hegitari 708.
Ku bijyanye no gukora amaterasi y’indinganire, hakozwe hegitari 134, hari kandi n’amaterasi yikora agaragara kuri hegitali 5457.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko guhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro byatumye umusaruro babona wiyongera.
Rubagumya Charles ati “Nkunze guhinga ibigori, ku gihembwe nkoresha ibiro 600 by’ifumbire mvaruganda. Umusaruro wariyongere kuko nsigaye nsaruro toni 10 zirenga z’ibigori ku gihembwe kimwe.”
Mukagasana Marie we avuga ko ahinga imyumbati kandi akuramo amafaranga yo kurihira abana amashuri.
Ati “Guhinga imyumbati bifite inyungu kuko nk’ubu njye mfite umwana warangije muri Kaminuza i Huye, ariko kubera guhinga imyumbati umwana yabashije kurangiza kaminuza ari njyewe umurihira.”
Abahinzi baragirwa inama yo gufata neza umusaruro w’ubuhinzi babona kandi bakitoza gutegura indyo yuzuye kugira ngo hatagira umwana n’umwe uhura n’ikibazo cy’imirire mibi kandi ibyo kurya bitabuze mu karere.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!