Ubushinjacyaha bwemeje ko Teganya ukurikiranyweho kubeshya Amerika anakekwaho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Kanama 2017 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yemeje ko umunyarwanda Jean Leonard Teganya ukurikiranwe n’ubushinjacyaha bwa Leta zunze ubumwe za Amerika ku byaha byo kubeshya inzego za leta ubwo yasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, ashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi akekwaho.

Mu cyumweru gishize ubushinjacyaha bwa Boston bwavuze ko Teganya w’imyaka 46 atagaragaje ko yabaye mu ishyaka ryacuze umugambi rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mutangana yabwiye The New Times ko Teganya asanzwe akekwaho ibyaha bya Jenoside kandi yashyiriweho n’impapuro zimuta muri yombi kubera ibyo byaha yakoreye mu yahoze ari Butare ubu ni mu majyepfo y’u Rwanda.

Yagize ati “Uyu ni umwe mu bashakishwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside. Yashinjwe ibyaha bya Jenoside mu 2014 yakoreye mu yahoze ari komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.”

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta masezerano yemewe bifitanye yo kohereza abanyabyaha, gusa umwaka ushize zohereje Leopold Munyakazi wahoze yigisha muri Kaminuza ngo yisobanure ku byaha bya jenoside, ubugambanyi bugamije gukora jenoside, guhakana jenoside n’ubwicanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Jean Damascène Bizimana, avuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika zikwiye kohereza Teganya akaburanira aho yakoreye ibyaha.

Yagize ati “Turongera gusaba ibihugu byose bicumbikiye abakekwaho jenoside kubohereza bakagezwa mu butabera. Kuri Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo byaba ari ubwa mbere, bagomba kohereza mu Rwanda Teganya ku nyungu z’ubutabera kuko ari naho akekwaho gukorera ibyaha.”

Bizimana ashimangira ko iyo abakekwaho jenoside baburaniye mu Rwanda bigira umusanzu mu mu bumwe n’ubwiyunge kuko ari inzira ikomeye yo guhashya umuco wo kudahana.

Abatangabuhamya bavuga ko muri Mata 1994, Teganya yakoranaga n’Interahamwe muri byinshi nko gushinga za bariyeri mu bice bitandukanye bya Huye ahiciwe Abatutsi afatanyije na Arsene Ntahobari wakatiwe cy’imyaka 47 n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Teganya kandi ngo abafatanyije n’abambari be bakoze urutonde rw’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bagombaga kwicwa. By’umwihariko yagiye ku macumbi y’abanyeshuri ba Kaminuza afata abanyeshuri abashyikiriza interahamwe.

Hari kandi n’Abatutsi babaga bakomeretse bakajya gushaka ubuvuzi ku bitaro bya Kaminuza aho yimenyerezaga umwuga bagapfa ntacyo abamariye.

Ubushinjacyaha bwa Boston bwavuze ko Teganya yavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside akanyura muri Congo agakomereza mu Buhinde, mu 1999 abasha kwinjira muri Canada.

Yasabye Canada ubuhungiro inshuro ebyiri ariko abwimwa ku mpamvu z’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwamushinjaga ko yagize uruhare muri Jenoside ku bitaro yakoragaho i Butare nk’uwimenyereza umwuga, byaguyemo abatutsi basaga 200.

Mu 2014 Teganya yambutse umupaka yinjira muri Leta Zune ubumwe za Amerika anyuze ahitwa Houlton muri Leta ya Maine, aho yasanze inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka no gucunga imipaka, agasaba ubuhungiro.

Mu mvugo ze ngo yumvikanishaga ko Se yari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’ibanze akomoka mu ishyaka MRND, ariko ntiyavuga ko nawe yari umurwanashyaka waryo, ari nabyo akurikiranyweho.

Biteganyijwe ko Teganya azagezwa imbere y’urukiko rwa Boston ku wa Gatanu ku byaha byo kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ku buryo bimuhamye ashobora gufungwa imyaka igera ku 10.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza