Ubushinjacyaha bwasabiye Diane Rwigara, murumuna we na nyina gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 06:47
Yasuwe :
1 1

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwafata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Nyuma y’iminsi aba baregwa bitaba urukiko mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umushinjacyaha yasabye ko nyuma yo kugaragaza ibyaha abaregwa bakekwaho, uruhare rwa buri wese; hashingiwe ku mpamvu zikomeye zo kuba baburanye badafunze bakwihisha ubutabera no kuba hari abari imbere mu gihugu no hanze yacyo bagishakishwa, urukiko rwategeka ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Nyuma yo gusabirwa gufungwa by’agateganyo, abaregwa bamaganiye kure ubwo busabe bw’Ubushinjacyaha, Mukangemanyi avuga ko batatoroka kuko batagenda n’amaguru kuko bakuweho ibyangombwa byose ndetse ibintu byose ni nk’aho byafunzwe.

Yavuze ko iyo ashaka gutoroka aba yaratorotse kera mu 2015 nyuma ya tariki 4 Gashyantare ubwo umugabo we yapfaga, asaba urukiko kubarenganura "mu zina rya Yesu".

Me Gashabana yavuze ko we asanga amajwi ashingirwaho mu kurega uwo yunganira yafashwe binyuranyije n’amategeko, ibyo aregwa bitahabwa agaciro.

Ikindi ngo kuba uwo yunganira, ku cyaha cy’ivangura yaramenyeshejwe ibihano aho kubisobanurirwa, urukiko rwakwemeza ko nta gihamya ko ibyabaye yabikoreye mu ruhame.

Akomeza avuga ko Mukangemanyi afite ahantu abarizwa ari naho yafatiwe ku buryo yarekurwa by’agateganyo akaba ariho yabarizwa.

Yanashimangiye ko amajwi yashingiweho mu kumushinja yafashwe binyuranyije n’amategeko, bityo adashobora kwangizwa nk’ibimenyetso.

Yasabye urukiko ko yarekurwa akuburana ari hanze, akanaharanira uburenganzira bwe ku bintu yagiye yakwa.

Diane Rwigara nawe yavuze ko nta kuntu batoroka kuko inzu yabo aho ayiherukira yabaga igoswe n’inzego zishinzwe umutekano.

Yavuze ko nta kimenyetso yasibanganya kuko n’ibikoresho bye babitwaye ndetse ngo nta bushake yigeze agaragaza bwo gukora icyaha kuko nta muturage wigeze amurega ko yashatse kumugumura ahubwo ibyo yakoze kwari ugukoresha uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga

Anne Rwigara nawe yavuze ko impungenge z’ubushinjacyaha ko bacika ubutabera cyangwa gusibanganya ibimenyetso, ngo amajwi baregwa ari muri telefoni batwaye ndetse n’inkuru ya Jeune Afrique atayemera, ngo bakwiye kurekurwa ntibamare amezi abiri bafunzwe, kandi ibyabaye ari ukuganira n’abavandimwe.

Me Buhuru yavuze ko abo yunganira Anne na Diane bakwiye kurekurwa kuko nta mpamvu n’imwe babona ituma bakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, saa cyenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza