Ababyeyi batunzwe agatoki mu kubuza abana uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ababyeyi aribo bagira uruhare rukomeye mu kuvutsa abana uburenganzira bagira iyo bandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere iyo bavutse.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 5 Nyakanga, bwakorewe mu Turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru mu 2017/2018 n’umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko, Rwanda Legal Aid Forum, ufatanyije na Plan International.

Bwakozwe hagamijwe kureba impinduka zabaye nyuma y’ubukangurambaga imiryango yombi yakoze bugamije gushishikariza abaturage kwandikisha abana mu irangamimerere, bwagaragaje ko hari abasaba ubufasha mu by’amategeko bishingiye ku gukerererwa kubandikisha.

Ubushakakashatsi bwerekanye ko imibare y’abana bandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere muri utwo Turere yiyongereye ku gipimo cyo hejuru mu mwaka ubushakashatsi bwakozwemo wa 2017/18 ugereranyije n’uwawubanjirije wa 2015/2016.

Mu Karere ka Bugesera abana bandikwa mu bitabo by’irangamimerere bavuye kuri 83% mu 2015/2016 bagera kuri 129% mu 2017/2018, Gatsibo bavuye kuri 68% bagera kuri 113% naho muri Nyaruguru bava kuri 156% bagera kuri 253% muri icyo gihe.

Aho ubwiyongere bwarenze 100%, abakoze ubushakashatsi basobanuye ko byatewe n’uko hari abana basangaga bandikishwa barengeje igihe cyagenwe cyo kwandikishwa.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe mu 2016 riteganya ko buri mwana wese uvutse agomba kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere mbere y’iminsi 30, risimbuye iryateganyaga iminsi 15, yarenga kumwandika bigasaba kwemezwa n’urukiko.

Umuyobozi wa Rwanda Legal Aid Forum, Kananga Andrews, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi aribo batitabira kwandikisha abana kuko batazi inyungu zabyo.

Ati “Akenshi biterwa n’imyumvire y’ababyayi ikiri hasi. Leta ifite ubushake yaranabyoroheje no mu rwego rw’amategeko, ariko ababyeyi ugasanga ntibabyitabira kuko batazi akamaro kabyo. Bamenya akamaro ko kumwandikisha iyo bageze igihe cyo kumushakira ibyangombwa.”

Kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere bimuha uburenganzira ku izina, ku babyeyi n’igihugu, bikanagifasha mu igenamigambi, mu gushakirwa ibyangombwa, mu myigire ye n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Nyaruguru, Habimana Vedaste, yavuze ko nyuma y’ubukangurambaga n’imihigo y’Akarere yo kuzamura imibare y’abana bandikwa mu bitabo by’irangamiberere, benshi bamaze gusobanukirwa akamaro kabyo.

Ati “Hari nk’abavugaga ko aho bandikirwa ari kure, ababyeyi bazi ko umwana yandikishywa n’umugore gusa ariko n’umugabo ashobora kumwandikisha, hari abitwaza ko ukibyara aba ataragira imbaraga zo kujya kumwandikisha ariko aho umuntu yabyariye, umwana ahita ahandikirwa.”

Leta y’u Rwanda yakomeje gushaka uburyo bworohereza abanyarwanda kwandikisha abana, aho iheruka gutangaza ko bigiye kujya bikorerwa ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro umwana yavukiyemo aho gukorerwa gusa ku Mirenge.

Inkuru wasoma:Kwandikisha abana bavutse mu irangamimerere bigiye kujya bikorerwa kwa muganga

Inzego zitandukanye zakurikiye itangazwa ry'ibyavuye mu bushakashatsi
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 5 Nyakanga 2019
Ubushakashatsi bwashyize ababyeyi ku isonga mu babuza abana uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza