Kwamamaza

Hagaragajwe uko Abanyarwanda bumva amategeko abagenga

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 18:41' na Philbert Hagengimana


Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, ni rimwe mu mahame remezo y’u Rwanda, ariko bamwe mu batuye igihugu ntibazi amategeko abagenga.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko ifatanyije n’Ikigo cyo muri Uganda, ADEC Associated bwakorewe mu turere 10 two mu ntara zose zigize u Rwanda, bwagaragaje ko umubare munini ari uw’abatazi amategeko ndetse batabasha no kuyabona ngo bayasobanukirwe.

Mu turere 10 hamwe n’ibigo bya Leta, iby’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, Abaturarwanda babajijwe, 36% bemeje ko Amategeko y’u Rwanda akozwe mu buryo bushimishije cyane.

Nubwo abenshi bavuze ko ayo mategeko babajijweho batayazi, ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 64% barimo abemeza ko ateguye mu buryo buringaniye.

Denis Bikesha wari uyoboye ubwo bushakashatsi yatangaje ko abantu babajije benshi babasubizaga ko ayo mategeko batayazi, ari na cyo gituma abavuga ko uburyo ateguye n’uko abagezwaho biri mu rugero ruringaniye, mu gihe abake ari bo bayazi bakanemeza ko ateguye neza.

Yagize ati “Iyo urebye abanyarwanda bose twaganiriye bagiye bagaragaza ko amategeko twababajijeho amenshi batayazi, bikaba bigaragaza y’uko akazi iyi komisiyo yo kuvugurura amategeko ikwiye kwibandaho, ari uburyo bwo kuyamenyekanisha.”

Yakomeje avuga kandi ko iyi komisiyo ikwiye gushyira imbaraga mu gufasha abakenera amategeko kuyabona.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku byiciro bitandatu by’amategeko akoreshwa mu Rwanda, birimo ay’imisoro, ajyanye n’imibanire, itegeko rihana ibyaha, amategeko y’ibidukikije n’ay’ubucuruzi.

Evode Uwizeyimana, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko yatangaje ko ishusho y’ubwo bushakashatsi ihabanye n’ukuri k’uburyo amategeko y’u Rwanda yubatse.

Yagize ati “Nubaza nk’umujura azakubwira ko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda abona atari ngombwa.”

Igika cya kabiri cy’ingingo ya 176 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kigira kiti “Ntawe ushobora kwitwaza ko atazi itegeko iyo ryatangajwe mu buryo buteganywa n’amategeko.”

Abari mu cyumba cyamurikiwemo ubushakashatsi
Denis Bikesha wari uyoboye ubushakashatsi
Evode Uwizeyimana, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved