Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzu nyinshi zubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka zidakomeye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Inyigo yakozwe ku myubakire y’abasigajwe inyuma n’amateka ku bijyanye n’imyubakire hagendewe ku bipimo biteganywa n’imyubakire mu gihugu, yerekanye ko abasigajwe inyuma n’amateka 42% ari bo baba mu nzu zuzuje ubuziranenge, mu gihe hejuru ya 80% zidakomeye.

Iyi nyigo igaragaza ko inyubako nyinshi usanga zaragiye zubakwa nko mu muganda, ugasanga ntabwo abayubatse bagize inzu ikomeye cyangwa se ngo ishyirwe aho yegereye ibikorwa remezo.

Iyi nyigo ku miturire yashyizwe ahagaragara mu mpera z’ukwezi gushize, yakozwe mu turere 11 tugaragaramo imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu mirenge 70, mu ngo 1848.

Yagaragaje ko bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka baba mu nzu zidakinze, izitagira ibyumba, izenda kubagwaho n’izitagira ubwiherero.

Iyo nyigo igira iti “52% baba mu nzu y’icyumba itagira amadirishya n’inzugi, 33.8% baba mu nzu y’icyumba kimwe, ni ukuvuga ngo nta ruganiriro nta kindi cyumba , 42% baba mu nzu yujuje ubuziranenge.”

“78% nta gikoni bagira inzu batekeramo ni nayo bararamo 51% nta bwiherero bagira naho 80% by’inzu ntabwo zikomeye zimwe na zimwe zifite ibisenge bishaje cyane, inkuta zasadutse cyangwa zirangaye cyangwa se zenda no kugwa.’’

Ikomeza igaragaza ko 30% bacumbikiwe mu bavandimwe, baba mu nzu bakodesha cyangwa baba mu nzu bakodesherezwa, mu gihe abandi 30% bahwanye n’ingo 564 nta nzu bagira.

Yakomeje igira iti “12% by’abasigajwe inyuma n’amateka nibo baba mu nzu zifite sima hasi. Kuba ingo zirenga 50% by’abasigajwe inyuma n’amateka zitagira ubwiherero bishobora kubateza indwara zijyanye n’isuku nke, kuba inzu nyinshi zitagira ibikoni bishobora gutera indwara z’ubuhumekero cyangwa umutima kandi gucana mu nzu bituma amabati yangirika, izidakinze nazo kubera imbeho n’imibu bishobora gutera maralia ndetse n’umusonga ku bana bato.”

Ibyo bibazo byagiye bigaragazwa nk’ibiterwa n’uko iyo iyi miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka igiye kubakirwa, rimwe na rimwe bikorwa mu muganda, ugasanga nta nyigo yitaweho ku nzu bagiye guha umuntu.

Umuyobozi w’Umuryango uhuza abasigajwe inyuma n’amateka, COPORWA, Musabyimana Yvonne yavuze ko abasigajwe inyuma n’amateka batagiye bahabwa umwanya ngo batange ibitekerezo iyo bagiye kubakirwa inzu ahantu runaka.

Yagize ati “Ntabwo abasigajwe inyuma n’amateka bagira uruhare mu bibakorerwa ntabwo iyo bagiye gutekereza kububakira cyangwa se gutekereza kubakorera ikindi gikorwa begerwa ngo nabo batange ibitekerezo kandi begerewe bagatanga ibitekerezo nabo basigasira ibyo bikorwa.”

Umuyobozi ushinzwe amategeko n’imiturire mu Kigo cy’Igihugu cy’Imyubakire, Rwanda Housing Authority, Muhire Janvier, yagaragaje ko hakwiye kubaho uburyo buhamye mu kububakira, ndetse bagafashwa no kujya boroherwa no kubona ibyangombwa by’izo nzu igihe zuzuye.

Asobanura ko iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko umuntu wese wahawe inzu mu buryo bw’abatishiboye ayegurirwa agahabwa icyangombwa hari imyaka isabwa hari ibyo abuzwa hari n’ibyo yemerewe.

Umuyobozi w’Umuryango uhuza abasigajwe inyuma n’amateka, COPORWA, Musabyimana Yvonne

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza