00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje isano mu guseka kw’impinja n’inyamaswa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Guseka ni rwo rurimi rushobora kumvwa na bose mu buryo bworoshye mu mfuruka z’Isi ndetse ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi bo muri Kaminuza ya Leiden mu Buholandi, bwagaragaje ko uburyo impinja ziseka zibuhuriraho n’inyamaswa zimwe na zimwe nk’inguge, ingagi n’inkende.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byashyizwe ahabona ku wa kabiri w’iki Cyumweru mu Kinyamakuru ‘Biology Letters’ aho abashakashatsi bagaragaza ko ubusanzwe abantu bakuru baseka basohora umwuka hanze mu gihe abana b’impinja n’inyamaswa ziteye nk’abantu byo bihurira ku guseka umwuka winjira unasohoka icyarimwe.

Umwarimu wo muri Kaminuza ya Leiden, Mariska Kreti, wanditse ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko abantu bakuru babanza kwinjiza umwuka bakabona gusohora ijwi ry’igitwenge ryirangira riti “ha-ha-ha”.

Ni mu gihe inyamaswa zo hari n’ubwo ryumvikanamo n’inyajwi ya ‘u’ isimburana n’iya ‘a’ bikumvikana nka “huh-ha-huh-ha” nubwo atari ibintu byoroshye gusobanura mu nyandiko.

Mu gushaka kumenya no gusobanukirwa neza niba koko impinja ziseka mu buryo buhuye n’ubw’inyamaswa zifitanye isano ya hafi n’abantu, Kreti yagerageje gukusanya amajwi n’amashusho y’abana bafite hagati y’amezi atatu na 18 akagenda ayumvisha abantu ngo bamushyirire ku ijanisha urugero ibyo bitwenge biriho mu kwinjiza umwuka no kuwusohora.

Abashakashatsi kandi bagerageje no kwifashisha amashusho atandukanye y’abantu batanu baseka.

Nyuma yo kumvisha ayo majwi abantu bagera ku 100 kandi bigakorwa inshuro zigera kuri ebyiri, abumvishijwe amajwi bavuze ko abana bashobora guseka basohora baninjiza umwuka icyarimwe mu gihe abantu bakuru bo babikora basohora umwuka gusa.

Kugira ngo hizerwe ibivuye mu bushakashatsi, Kret yahise yegera abahanga mu gusesengura amajwi nabo bamuha ibisubizo bihuye n’ibyo yari yahawe n’abantu yari yabanje kwifashisha akora ubushakashatsi.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko inseko ibayeho umuntu arimo asohora umwuka igaragaza ibyishimo kandi ikaba ari na yo ituma ijwi ryirangira cyane kurusha ibayeho umuntu yinjiza umwuka ndetse ngo mu gihe abana basetse basohora umwuka cyane bigaragaza ko bishimye kandi bifuza gukomeza gukina.

Kret yavuze ko azakomeza gukora ubushakashatsi nk’ubwo bushingiye ku majwi aho ubutaha ateganya gukora ubwibanda ku kurira.

Abana b'impinja baseka mu buryo bumwe nk'ubw'inyamaswa zirimo inkende

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .