Uburyo umugoroba w’ababyeyi wabaye urukingo rw’amakimbirane n’umusingi w’iterambere mu Bugesera

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Buri wa Kane wa nyuma w’ukwezi ku isaha ya saa munani z’amanywa, Twagirihirwe Edouard n’umugore we Mukandayisenga Dative, batangira kwitegura kujya mu mugoroba w’ababyeyi ubera mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri metero 300 uvuye mu rugo rwabo.

Ku isaha ya saa Cyenda zibura iminota icumi uyu muryango n’abaturanyi babo bo mu Mugudugu wa Rwakaramira, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera baba bicaye mu kibuga cy’umupira bakubita igitwenge, bategereje ko saa cyenda zuzura Perezida w’umugoroba w’ababyeyi agatangiza ibiganiro n’isomo ry’umunsi.

Ababyeyi b’abagore n’abagabo bose batuye muri uyu mudugudu bungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango hagamijwe kurushaho kwiteza imbere, kunoza imibanire yabo, gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose.

Ku wa Kane wa nyuma w’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, IGIHE yasuye uyu mugoroba w’ababyeyi n’Umuryango wa Twagirihirwe na Mukandayisenga ufite abana batatu, bahamya ko barimo gusarura imbuto zawo arizo; umuryango utekanye, wuzuzanya muri byose, wihagije mu bukungu kandi wubahana.

Mu buhamya bwa Twagirimana avuga imyato umugoroba w’ababyeyi wamukuye ku izima ryamuteraga kumva ko umugabo nyawe ari uwasinze, agataha saa Saba z’ijoro kandi umugore we ntamare ukwezi adakubiswe ngo yahukane.

Yagize ati “Nari umugabo wageraga mu rugo saa Saba z’ijoro ninywera icupa, ninjye mugabo muri uyu mudugudu wakubise umugore kenshi. Abana bari baragowe, twahoraga dutongana ku buryo nabo bari bazi ko turi ibicibwa”.

Inzego z’ubuyobozi, uhagarariye abagore n’abandi bajyanama bagerageje kuganiriza uyu muryango birananirana kuko umugabo yabapingaga ndetse ntashake no kujya mu mugoroba w’ababyeyi ngo yumve ibitekerezo n’impanuro z’abandi.

Mukandayisenga yemeza ko amakimbirane yari yarasabitse urugo rwabo ku buryo yari yarafashe n’icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we agasubira kuba iwabo.

Ati “Umugabo wanjye yari umusinzi, agataha ari amahane. Mbere nari nzi ko buri wa Gatandatu ava ku kazi nkirukanwa, yageraga mu rugo nkaba nzi neza ko saa tatu zigomba kugera nageze iwacu”.

Uretse gukubitwa, Mukandayisenga ntiyari azi guhamagarwa mu mazina ye cyangwa kwitwa utuzina twiza nka sheri n’utundi tugaragaza urukundo n’ubusabane mu muryango. Iminsi myinshi yaryaga ibiryo bitagira umunyu n’amavuta kandi umugabo acuruza, ntiyamuguriraga isabuke kandi akamutegeka kutagera aho acururiza.

Uko umugoroba w’ababyeyi watumye uwari Sawuli aba Pawulo

Ku bemera Bibiliya bazi uburyo uwari Sawuli yatotezaga ubwoko bw’Imana ariko ikaza kumwiyereka agahinduka Pawulo, akaba intangarugero mu mateka y’Abakirisitu.

Twagirihirwe yemeza ko umugoroba w’ababyeyi wamwandikiye amateka nk’aya Pawulo. Ntabwo byamworoheye kuwujyamo kuko umugore we yabimushishikarizaga akabitera utwatsi yibwira ko ari iby’abagabo b’inganzwa babuze icyo bakora.

Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi bw’umudugudu ndetse n’Umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi yafashe icyemezo cyo kuwujyamo yikandagira, ahasanga impanuro n’inama zubaka umuryango zitandukanye n’iziwusenya yari yifitemo.

Twagirihirwe ati “Narahageze nsanga abandi bagabo bafite ibitekerezo biruta ibyanjye, abagore, abasaza, abagabo tungana, turaganira numva bafite umuti wanjye, mpita mfata icyemezo cyo gukomeza umugoroba w’ababyeyi kandi byangiriye umumaro”.

Umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi wa Rwakaramira, Nakure Vestine, avuga ko umuti bavugutira ingo zirimo amakimbirane mbere na mbere ari ukuzumvisha ko kizira, ubundi bakabahamagaza bakajya mu mugoroba w’ababyeyi bakavuga ibyabo, uwo basanze afite amakosa bakamuhana.

Yagize ati “Tumuhana by’intangarugero atari ukumukubita ahubwo ari uko uwo ari we wese amubwira, tukamuha nk’ikintu kimeze nk’amahugurwa duti ‘widusebya, widuterera umudugudu ubusembwa. Tukabategeka kwitabira umugoroba w’ababyeyi bari kumwe, kujyana gusenga, gukorera hamwe kandi tukabaha igihano cyo kutwereka ko bakundanye”.

Iyo ibyo bapfa badashobora kubivugira mu mugoroba w’ababyeyi, ubuyobozi bwawo n’ubw’umudugudu bubasura mu rugo. Abagore usanga kenshi bibasirwa n’ihohoterwa ryo mu ngo, bahuguwe ku burenganzira ku buryo ufite ikibazo atagitinya kukivuga.

Akeso k’amakimbirane mu rugo rwa Twagirihirwe na Mukandayisenga karamenaguwe, iyo uhageze wakirizwa akanyamuneza, urugwiro, ubufatanye n’ubwuzuzanye muri byose.

Aseka, Mukandayisenga asingiza umugoroba w’ababyeyi agira ati “Aho umugoroba w’ababyeyi waziye, nagize amahirwe mbona na we araje baramumfasha, baramumpanira turahuza, ubu icyo mukeneyeho arakimpa, yaransobanuye mba umugore nk’abandi ndumva ntuje muri njye”.

Twagirihirwe amwunganira agira ati “Nta ntonganya zikiba mu rugo, ubu ni ubwuzuzanye turafatanya iyo atari mu rugo mba mpari, iyo atashye bwije nanjye nshyira inkono ku ziko, mbese byose turafatanya. Umugore wanjye arasa neza ubundi ntabwo yasaga gutya yari yarahangayitse, ntabwo namukoragaho. Kugera iwanjye inzu ntiyari ikoze ariko ubu twarafatanyije turayikora imeze neza, hari igipangu.”

Imbuto z’umugoroba w’ababyeyi kandi ziraryohera abana b’uyu muryango, aho batsinda mu ishuri kuko basanga amahoro mu rugo ndetse n’ababyeyi bakabafasha gusubira mu masomo. Umukuru yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza naho umukurikira akiga mu wa kabiri.

Umugoroba w’ababyeyi, umusingi w’iterambere

Imwe mu nshingano ikomeye y’umugoroba w’ababyeyi ni uguteza imbere ubukungu mu miryango hagamijwe imibereho myiza y’abawugize.

Umugoroba w’ababyeyi w’umudugudu wa Rwakaramira watangije amatsinda yo kwizigama, aho buri tsinda rigira umubare w’amafaranga fatizo buri muturage yizigama ku cyumweru. Afasha abaturage kuguza bagakemura ikibazo runaka, igihe cyagera bakarasa ku ntego bakagabana uwateguye umushinga akawushyira mu bikorwa.

Umuryango wa Twagirihirwe ni umwe mu yungukiye cyane muri aya matsinda kuko yabafashije gutera imbere kugera aho bubatse inzu nziza.

Mukandayisenga abisobanura agira ati “Mu matsinda turizigama, tukaguza tugakora ibikorwa bitandukanye. Mu mwaka wa mbere w’itsinda twaragabanye tubasha kugura ihene turanikenura, ubwa kabiri twateguye gahunda yo kubaka inzu y’amabati 30 n’igipangu, ubwa gatatu tugura inka tuyishyira mu rugo”.

Kwizigama bihera ku mafaranga 200 kuzamura, buri wa kane w’icyumweru abaturage barahura bagakusanya ubwizigame bwabo bukabikwa mu Murenge Sacco wa Mayange. Muri aya matsinda uguza amafaranga ayamarana amezi atatu akayungukira hagati ya 5% na 7%.

Umugoroba w’ababyeyi, inkingi y’imiyoborere

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwakaramira, Mbanguke Donatien, yemeza ko Umugoroba w’ababyeyi wabaye inkingi ikomeye mu miyoborere y’uyu mudugudu kuko ibibazo biba mu baturage bikemukiramo ku bufatanye n’abaturage bose.

Yagize ati “Nk’ibibazo by’amakimbirane mu ngo, umugabo yakubise nk’umugore, twarabikemuye cyane kugeza kuri iyi saha nta mugabo ugikubita umugore kuko aba afite impungenge ko nitumuzana mu mugoroba w’ababyeyi bari bumunenge ndetse bakamuhana, bigatuma atongera kugarura ayo makimbirane.”

Akomeza avuga ko ubafasha mu guhuza abana bataye amashuri no kubakurikirana bakayasubiramo.

Umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi wa Rwakaramira, Nakure Vestine, atangaza ko mu gihe cy’ibiruhuko bahamagaza abana b’ingimbi n’abangavu bari kumwe n’ababyeyi babo, bakaganirizwa ku burenganzira bwabo n’imibiri yabo, uko bagomba kwirinda ibishuko biri hanze ahangaha, inda zitateguwe, kwirinda abantu babashora mu mibonano mpuzabitsina kubera impamvu zitandukanye n’ibindi.

Yongeraho ko babatoza kubaha ababyeyi babo, kwirinda ibiyobyabwenge, gutaha kare bakajya kuganira n’ababyeyi no kubashishikariza kwiga bababwira ko ubuzima bwiza ari ubwo uwize agakurikirana amashuri ye.

Ati “Nta bana bo mu mihanda tugira birirwa bazerera cyangwa baragira inka z’abantu, abana bacu bose bariga”.

Uyu mudugudu washyizeho amategeko y’uko umugoroba w’ababyeyi ugomba kwitabirwa n’umugabo n’umugore kuko utakwigisha umwe ngo undi abyumve atawitabiriye. Uwusibye nta mpamvu acibwa amafaranga 500 naho uwakererewe agacibwa 100 agakoreshwa mu kugura impapuro zitangwaho raporo n’amakaye yo kwandikamo. Ibi byatumye buri muturage awitabira.

Umugoroba w’Ababyeyi ni igitekerezo cyavutse mu mwaka 2010, watangiye ari ‘Akagoroba k’abagore’ kabafashaga kuganira ku bibazo bahura nabyo no kubikemura. Kubera akamaro kagaragaje hafashwe icyemezo ko waba ‘Umugoroba w’Ababyeyi’ maze ugahuza ababyeyi bombi, abagore n’abagabo. Mu 2013 nibwo watangijwe na Madamu Jeannette Kagame.

Saa cyenda z'amanywa umugoroba w'ababyeyi uratangira
Abagabo n'abagore bitabira umugoroba w'ababyeyi
Twagirihirwe na Mukandayisenga bari kumwe n'umwana wabo muto
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwakaramira, Mbanguke Donatien
Umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi wa Rwakaramira, Nakure Vestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza