Uburyo Uganda yabangamiye ibihugu bitatu, Ambasaderi mu Burundi n’ibindi- Ikiganiro na Amb. Nduhungirehe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2017, u Rwanda nta Ambasaderi rugira mu Burundi nyuma y’uko uwo rwari rufite, Rugira Amandin, yimuwe akajyanwa mu Bubiligi asimbuye Nduhungirehe Olivier wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ambasaderi Rugira yakuwe mu Burundi nyuma y’igihe kinini hari imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda, aho Abarundi bigaragambyaga bavuga n’amagambo arimo atuka Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Ni imyigaragambyo yakurikiye umugambi wo gushaka guhirika Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015 nyuma y’uko atangaje ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje no gutorerwa.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko ibibazo by’u Burundi birureba ubwabwo aho kubihirikira ku bandi.

Iyi ngingo hamwe n’ibindi bijyanye n’imibanire y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE.

Muri iki kiganiro, Nduhungirehe yakomoje ku buryo Uganda yabaye imbogamizi mu iterambere ry’akarere muri rusange kuko ariyo yatumye ibyari byemejwe mu mishinga y’Umuhora wa Ruguru bitagerwaho. Umuhora wa Ruguru ugizwe n’u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo.

Ikiganiro Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yagiranye na IGIHE

IGIHE: Mu 2013 nibwo ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru byatangiye kwishyira hamwe mu bikorwa bigamije iterambere. Kuva icyo gihe, hari byinshi byari byitezwe harimo imihanda ya gari ya moshi, amashanyarazi, imigenderanire n’ibindi. Ubu twavuga ko ibikorwa bigeze he?

Nduhungirehe: Ubundi uyu muryango turimo wa EAC, ugamije kwishyira hamwe hibandwa cyane ku rujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa n’ibindi. Kugira ngo bigerweho, ni ngombwa ko ibikorwaremezo nabyo bishyirwa mu bikorwa.

Niyo mpamvu hari hatekerejwe nk’imishinga ya Gari ya Moshi iva ku Cyambu cya Mombasa, ukagera Kampala nyuma ikagera i Kigali n’iy’Umuhora wo hagati, Dar –es Salaam –Isaka- Kigali ndetse ubu hari umushinga w’uko yakomeza ikajya Goma.

Iby’Umuhora wa Ruguru, imishinga myinshi ntabwo igenda neza, iracumbagira kubera ibibazo bya politiki byajemo, kuko ibyari byaraganiriweho hagati y’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru byaje guhinduka.

Hari igihugu kimwe kitifuje ko iyo gari ya moshi yakomeza ivuye Kampala ikagera i Kigali nkuko byari byaraganiriweho, ubwo rero hari inama zigenda ziba kugira ngo tubiganireho ariko kugeza ubu ntabwo bikigenda neza nkuko byatangiye ndetse n’indi mishinga ijyanye n’imiyoboro y’amashanyarazi ituruka muri Ethiopie nayo yarahagaritswe kandi nabyo bitewe n’igihugu kimwe kitifuzaga ko ibyo twemeranyijeho bikomeza nkuko twari twabipanze.

Ibyo nibyo twise kubangamira inyungu. Twese tubona ko tubifitemo inyungu, nta gihugu na kimwe kibona ko kidafite inyungu muri iyo mishinga ariko inyungu zindi za politiki, gushaka kubangamira igihugu cyitwa u Rwanda, ngira ngo byatumye iyo mishinga icumbagira.

IGIHE: Uganda yigeze kuvuga ko ishaka ko umuhanda gari ya moshi wajya i Juba aho kuba i Kigali, mwaba muzi impamvu?

Nduhungirehe: Nta bisobanuro byigeze bitangwa. Kubera ko kuba iyo gari ya moshi yajya na Juba si cyo kibazo kuko twese turi muri mu muryango ariko ikibazo ni uko ibyaganiriweho imyaka n’imyaka ku rwego rwa tekiniki no ku rwo gushaka amafaranga, ibyo byose twaricaye turaganira inama ziraba hanyuma bukeye igihugu kimwe kirabihindura ngo ntabwo kikifuza ko gari ya moshi imanuka ikajya i Kigali.

Nta mpamvu zigeze zitangwa kuko ni ibintu byari byaraganiriweho, kuko iyo ziba zihari intumwa z’icyo gihugu ziba zarazishyizwe mu Rwanda. Ni ibintu bigamije kubangamira igihugu, bitagamije kubaka uyu muryango twifuza n’inyungu abaturage bazifitemo.

IGIHE: Usibye kuba byagira ingaruka ku Rwanda n’ibindi bihugu bigirwaho n’ingaruka. Ntabwo byo byaba bigaragaza izo mpungenge ngo bizishyikirize Uganda, biyibaze biti kuki mutareka ibi bintu bikemuke nk’uko twari twarabyiyemeje?

Nduhungirehe: Birabivuga ariko ubundi igihugu tugomba kumvikana. Niba gari ya moshi inyura mu bihugu bitatu, bigomba kubyumvikanaho kandi byari byarumvikanyweho.

Niba hari igihugu cyumva ko gishobora kubangamira ikindi ariko bikarangira kibangamiye n’ibindi bihugu byo mu Karere, ni ibyo bigaragaza ko uyu muryango kugira ngo uzatere imbere ari uko haboneka ubushake bwa politiki.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ugamije kwishyira hamwe hibandwa cyane ku rujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa n’ibindi

IGIHE: Umubano w’u Rwanda na Uganda kuva 2017 watangiye kuba mubi, Abanyarwanda basabwa kutajyayo, iyo murebye mubona ibi bintu bizarangira gute?

Nduhungirehe: Twarabivuze kenshi ko ipfundo ry’ikibazo riri muri Repubulika ya Uganda kuko ibibazo twarabigaragaje tubitangira ibimenyetso.

Hari ibibazo byo gufasha imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, guhohotera Abanyarwanda bagafatwa bagakoreshwa iyicarubozo nta mpamvu bakajugunywa ku mupaka, hakaba n’abandi bakiri mu mabohero bamazemo imyaka irenga ibiri n’ibyo twavuze byo kubangamira ubucuruzi.

Ibyo bigomba gukemurwa na Uganda kuko twe icyo twifuza ni umubano mwiza, imigenderanire, ubutwererane no gucuruzanya na Uganda n’ibindi bihugu byose byo mu Karere.

IGIHE: Bisa n’aho Uganda itumva ko hari ikibazo kugeza ubu…

Nduhungirehe: Ntabwo wavuga ngo ntibabibona nkuko twe tubibona kuko iyo ufasha imitwe yitwaje intwaro ntabwo wavuga ko utabibona kuko uba ubikora. Ikibazo ni uko basa n’ababihakana kandi bizwi ko icyo kibazo gihari. Byose biri ku ruhande rwa Uganda.

Twebwe hano mu Rwanda nta mutwe witwaje intwaro dufasha ushaka guhungabanya Uganda, nta baturage ba Uganda dufata ngo dufunge ngo tubakorere iyicarubozo, nta bucuruzi tubangamira; ibibazo biri ku ruhande rumwe, kugira ngo bikemuke ni uko rubanza rukemera ibyo bibazo.

IGIHE: Mu biganiro mugirana ntabwo Uganda yumva ko ari ikibazo?

Nduhungirehe: Barabihakana. Ariko twizere ko ubwo Akarere kabigiyemo aho habaye n’inama zo kuganira ku kibazo cy’umutekano mu karere no kugania ku mitwe yitwaje intwaro, wenda Uganda izumva ko ari ngombwa ko ibyo bintu bihagarara kandi nta muntu n’umwe ubifitemo inyungu.

IGIHE Kuva mu 2017, u Rwanda nta Ambasaderi rugira mu Burundi nyuma y’uko Amandin Rugira yimuriwe mu Bubiligi, mubona atari imbogamizi mu mubano w’ibihugu byombi?

Nduhungirehe: Oya turacyafite Ambasade i Burundi, hari Chargé d’Affaires. N’iyo habaye inama hariya i Burundi abakozi bacu bo mu Rwanda ntibabashe kwitabira, ajya muri izo nama.

Impamvu ambasaderi yavuyeyo, zari iz’umutekano. Ubu ntabwo twafunze ambasade nubwo hari imyigaragambyo ya buri munsi imbere ya ambasade badutukaga mu matangazo ariko turacyafite ambasade.

IGIHE: Haba hari gahunda yo kongera gushyirayo ambasaderi mu minsi iri imbere?

Nduhungirehe: Uko ibintu bimeze uku nihatagira igihinduka kijyanye n’umutekano urumva ko icyo gihe bitashoboka. Ubu dufiteyo umu Chargé d’Affaires uduhagarariye. Kuba hatariyo ambasaderi ntabwo bivuze ko akazi ka dipolomasi gahagarara.

IGIHE: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuze ko ishaka kujya muri EAC. Mubona ari nk’ izihe nyungu u Rwanda rwabona mu gihe RDC yaba yemerewe?

Nduhungirehe: Inyungu zo zirahari, ni igihugu kinini gituranye n’u Rwanda, ni isoko rinini, ni igihugu gikize. Kwagura uyu muryango wa EAC ku gihugu kinini gikora ku Nyanja ya Atlantique giturutse ku y’Abahinde urumva ko ni isoko ryaba ribaye rinini kandi umuryango wagira ingufu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni igitekerezo cyiza twe nk’u Rwanda dushyigikiye kandi tuzakomeza gukorana na RDC kugira ngo yemerwe.

IGIHE: Hari ibindi bihugu byari byasabye kwinjira mu muryango wa EAC, byo bigeze he?

Nduhungirehe: Birakigwa. Ni igihugu cya Somalia. Ubunyamabanga bw’umuryango burimo kugenzura ibintu bimwe na bimwe kugira ngo nacyo tuzabone ko cyakwemerwa muri uyu muryango.

IGIHE: Kuba Somalia ivugwamo ibibazo by’umutekano muke, ntabwo bishora kuba byaba imbogamizi kuri uyu muryango?

Nduhungirehe: N’i Burundi ibyo bibazo birahari ndetse no muri RDC birahari ariko ntabwo bibuza u Burundi kuba umwe mu bagize uyu muryango cyangwa RDC gusaba kuwinjiramo. N’ibyo biri muri bimwe birebwa, umutekano n’ubukungu biri mu birebwaho kugira ngo Somalia yemererwe.

IGIHE: Ubu u Budage, Afurika y’Epfo n’u Bufaransa, ni bimwe mu bihugu bidafite ba Ambasaderi mu Rwanda; ntabo ibihugu byabo byaba byaratanze wenda muri kwigaho?

Nduhungirehe: Ibyo bihugu nibyo bishyiraho abambasaderi, ntabwo ari u Rwanda rubashyiraho, babikorera igihe babyifuza. Ibihugu bidafite ba ambasaderi igihe nikigera bizabashyiraho natwe tuzabifasha kubemeza.

Ambasaderi Nduhungirehe yagiranye ikiganiro cyihariye n'umunyamakuru wa IGIHE cyibanze ku mubano w'ibihugu byo muri EAC

Amafoto: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza