Uburyo Sarkozy yabaye ikiraro cy’ishoramari ryimbitse rya Vivendi mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Kanama 2019 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Ku ya 15 Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa kuva ku wa 16 Gicurasi 2007 kugera ku wa 15 Gicurasi 2012.

Uyu mugabo wabaye Perezida rukumbi w’u Bufaransa wakandagiye ku butaka bw’u Rwanda akiri ku buyobozi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abashoramari bakomeye, yarambagirizaga aho bakorera ubucuruzi.

Sarkozy yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré aho basuye u Rwanda na Côte d’Ivoire, bahura n’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko Sarkozy yagiranye ibiganiro by’amasaha atatu na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ndetse bakanasangira. Ibiganiro byitabiriwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Nyuma y’urwo ruzinduko, uyu mugabo birasa n’aho yabaye ikiraro cy’ishoramari rishya mu Rwanda. Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko cyagiranye amasezerano n’ikigo cya Bolloré wari wazanye na Sarkozy.

Uwo munsi Sarkozy aza mu Rwanda, nyuma yo kuganira na Kagame, we na Bolloré berekeje muri RDB basobanurirwa amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Nta kabuza ko Bolloré yashimye kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 ku Isi mu korohereza abashoramari, bituma rusigaye ruganwa na benshi.

Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Iki kigo gikora ibijyanye n’imyidagaduro, gifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya StudioCanal, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, ikigo cy’itumanaho cya Havas, ikigo cy’imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

Mu masezerano y’imyaka 20 yahawe, mu cyiciro cya mbere Vivendi Group izashora hagati ya miliyoni 3-4 z’amadolari ya Amerika, aho biteganyijwe ko kizuzura mu mezi atandatu ari imbere.

Iki cyiciro kizasiga hari inzu igezweho yo kwerekaniramo sinema ifite imyanya 300, ahantu hashobora kubera ibitaramo hanze hakwakira abantu 15,000, ahantu ho gufatira amafunguro n’ahagenewe imikino y’abana.

Icyiciro cya kabiri kizakomereza ku mirimo y’icyiciro cya mbere. Kizubakwamo studio ya Universal, icyumba cy’imikino (Escape games) n’ahantu haba imikino ya Gameloft mu ikoranabuhanga, ibibuga by’abana, utubari, restaurant na Canal Factory.

Byagenze gute ngo Sarkozy aze mu Rwanda?

Sarkozy ajya kuza mu Rwanda bivugwa ko yisabiye Cyrille Bolloré kumuherekeza. Bolloré ni Umuyobozi Mukuru wa Bolloré Group, ikigo cyashinzwe mu 1822 kikaba ari kimwe mu bigo 500 bikomeye ku Isi. Kigenzurwa n’Umuryango Bolloré kigakora ibijyanye n’ubwikorezi, itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’ibijyanye n’amashanyarazi.

Nyuma yo gusura inzu y’ubugeni, Inema Arts, Sarkozy yaraye i Kigali ijoro rimwe akomereza i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho indege yiharije ‘Private Jet’ yamugejejeyo mu gitondo.

Yasangiye n’inshuti ye Alassane Ouattara, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Amadou Gon Coulibaly, Minisitiri w’umutekano, Hamed Bakayoko n’umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi, Patrick Achi, bigeze saa kumi z’umugoroba yerekeza i Paris.

Umubano we n’u Rwanda

Sarkozy ni umwe mu bayoboye u Bufaransa wakoze ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w’u Rwanda n’igihugu cye. Muri Gashyantare 2010, yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare.

Amaze gusimbura Perezida Jacques Chirac ku buyobozi bw’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yakoze ibishoboka mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, usubira ku murongo mu Ugushyingo 2009, maze nyuma y’amezi make mu Rwanda hoherezwa Ambasaderi Laurent Contini.

Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Turazirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda.”

Sarkozy yakomeje agira ati “turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.

Icyo gihe yavuze ko intambwe itewe ishimishije ku bihugu byombi kuko igamije ubwiyunge ku baturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’amezi atatu Perezida Nicolas Sarkozy avuye i Kigali, Perezida Kagame nawe yasuye u Bufaransa ubwo yitabiraga inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

Abasesenguzi basobanura ko kuza kwe mu Rwanda bica amarenga y’ubufatanye bukomeye bushobora kuzatuma abashoramari b’Abafaransa bashyira u Rwanda mu mboni za bo, bagatangira gutekereza uko babyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari, bityo Sarkozy akaba ikiraro cy’iryo shoramari hagati y’impande zombi.

Icyo atekereza kuri Perezida Kagame

Mu Ukwakira 2018, Sarkozy yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru "Le Point" cyo mu Bufaransa, yirekura mu buryo budasanzwe agira icyo avuga ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibyaranze ingoma ye, by’umwihariko avuga ku cyo atekereza ku Isi yo muri iki gihe, ibibazo bitandukanye biri hirya no hino, ukuntu demokarasi yo mu bihugu bimwe bikize iri kubishegesha n’ibindi.

Iki kiganiro cyasohotse muri Le Point mu nimero 2443, Sarkozy yabajijwe uko abona bamwe mu bayobozi bayobora ibihugu hirya no hino ku Isi.

Nicolas Sarkozy yirinze kugira icyo avuga kuri Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa kuri ubu, gusa arirekura avuga kuri bamwe mu bandi bayobozi bo ku migabane itandukanye, barimo na Perezida Paul Kagame.

Ati “ Nakunze cyane na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda. Bisaba imbaraga zidasanzwe gusana igihugu nk’u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yari itarigeze ibaho! Kigali ubu ni umujyi uhujwe mu ikoranabuhanga kuruta indi muri Afurika."

Yagaragaje ko na nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, hari intambwe yatewe mu bwiyunge ku buryo abaturage babanye neza.

Yakomeje agira ati "Nahamya ko afitiye igihugu cye icyerekezo gihamye ndetse na Afurika! Ubu ni we Perezida wa Afurika yunze Ubumwe [Yabivuze Kagame akiyoboye AU] , anayifitiye ibitekerezo byagutse. Azi aho ari kuganisha igihugu cye."

Ibyo wamenya kuri Bolloré Group ya Cyrille Bolloré

Iki kigo kiri no mu Rwanda, gikoresha abakozi 58 000 mu bihugu 156 kinjije Miliyari 10.8 z’amayero mu 2015. Mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho gifite imigabane ingana na 60% y’ikigo Havas kimenyerewe mu bijyanye no kwamamaza, gifite ikinyamakuru Direct Matin ndetse kirimo no kwagukira mu bijyanye n’itumanaho.

Mu bijyanye n’amashanyarazi cyihariye ikoranabuhanga ryo kubika amashanyarazi muri batiri za Lithium Metal Polymer (LMP). Mu Rwanda iki kigo kirahakorera ku izina Bolloré Africa Logistics kuva mu myaka 50 ishize.

Cyrille Bolloré yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwabyaye ishoramari rya miliyoni $40
Sarkozy ni umuntu uvuga ashize amanga uburyo Perezida Kagame yateje imbere u Rwanda
Sarkozy ubwo yashyikirizwaga impano na Clare Akamanzi uyobora RDB
Sarkozy na Cyrille Bolloré mu ifoto y'urwibutso n'abakozi ba RDB
Kigali Cultural Village igiye kugirwa agace gahambaye k'imyidagaduro mu Rwanda
Kigali Cultural Village yeguriwe Vivendi iherereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza