Uburyo amazi y’isayo ava muri Nyabarongo ahindurwa urubogobogo agakoreshwa (Video)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi tubona amazi dukoresha mu ngo, mu nganda n’ahandi yamaze gutunganywa, ntitujya dutekereza inzira binyuramo kugira ngo atunganywe, ayari isayo ahinduke urubogobogo umuntu anywa atabanje gukoresha ubundi buryo bwo kuyasukura.

Amazi akoreshwa ibikorwa bitandukanye tukishyuzwa ukwezi gushize bitewe n’ayo twakoresheje, atunganywa mu byiciro bibiri birimo ayo imashini zikamura mu isoko n’ay’imigezi akenshi aba avaze n’imyanda irimo ibyondo, imisenyi n’ibindi imashini zitunganya akoherezwa mu baturage yabaye urubogobogo.

Iyi nkuru iragaruka ku rugendo rwo gutunganya amazi y’umugezi, by’umwihariko uwa Nyabarongo, umwe mu igaragara nk’isa nabi kurusha iyindi ku buryo bigoye kwiyumvisha ko yatunganywa, tukabona amazi meza, amwe abahanga bavuga ko aba atagira ibara yihariye.

Amazi menshi akoreshwa mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo atunganywa n’Uruganda rw’amazi rwa Nzove ruherereye mu Karere ka Nyarugenge. Ni amazi rutunganya avuye mu mugezi wa Nyabarongo ameze nk’isayo ariko agera ku bagenerwabikorwa yabaye urubogobogo.

Uru ruganda rwubatswe mu byiciro bibiri birimo kimwe gifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi n’urufite ubwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi ariko rufite n’ibyangombwa ku buryo rwakongerwa rugatanga izindi 25.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, isuku n’isukura (WASAC), Eng. Muzola Aimé, yasobanuye ko amazi ajya kugera ku baturage binyuze mu nzira ndende yanatanzweho byinshi, biri mu bigenderwaho mu kugena igiciro cyayo.

Igice cya mbere cy’uru ruganda cyubatse neza ku gice cy’inkombe za Nyabarongo ku buryo abasha guhita atembera mu byuma byikoresha bikora akazi ko kuyavangura n’imyanda irimo ibiti yazanye bikajya ukwabyo ayandi agakomeza mu ruganda nyirizina.

Gusa hari ikigero ashobora kugeraho yiganjemo ibyondo bitewe n’imvura nyinshi, uruganda rudafite ubushobozi bwo kubivangura, bikaba byatuma ruhagarikwa igihe gito kugira ngo amazi y’umugezi abanze acayuke.

Ati “Uko iki gice cyubatse, igice cyo hasi cy’uruganda kiri hasi gato y’ubujyakuzimu bw’umugezi wa Nyabarongo. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uruganda rubure amazi rutunganya ni uko Nyabarongo yaba yakamye.”

Iyo amazi avuye aho yinjirira mu bice by’uruganda amaze gutandukanywa n’imyanda ikomeye n’iboneshwa amaso, akomeza mu miyoboro yubakishije sima, irimo ikindi cyuma gitemberamo gikusanya icyondo cyabashije kurenga aha mbere.

Ati “Ni ukuvuga ngo hariya hasi harimo moteri izamura icyo cyondo ikacyohereza mu matiyo, akakimena hariya [inyuma y’imiyoboro]”

Icyo cyondo gifite inzira ihita igisubiza muri Nyabarongo, amazi asigaye ataraba meza agakomeza urugendo rugana mu bice by’uruganda.

Ayo mazi amaze gusukurwa n’iyo moteri ahita agera ku bindi byuma nabyo biyashakishamo imyanda yabashije kurenga ibyiciro bya mbere, akinjira mu nzu irimo imashini ziyasunika ziyohereza mu ruganda.

Inzira anyuramo yose bisaba ingufu z’amashanyarazi nyinshi ku buryo umuriro ubuze ashobora gusubirana inyuma umuvumba ukaba wakwangiza. Mu kubyirinda, hari icyuma kigabanya ingufu agarukana kugira ngo atangiza imashini ziyasunika zikoreshwa n’amashanyarazi.

Iyo avuye muri iyo nzu irimo imashini ziyasunika agenda urugendo nk’urwa metero 25o mu itiyo nini akinjira mu kindi gice atunganyirizwamo ariko mbere yo kwinjiramo hari robine bavomeraho ayo bafata ibipimo kugira ngo bamenye uko yinjiyemo ameze. Aha aba yamaze gushiramo icyondo ariko akigaragara ko asa nabi.

Nyuma y’aho yinjira mu kigega kirimo ibyumba bitandukanye aho ashyirirwamo imiti iyasukura. Ati “Umuti wa mbere dushyiramo ni uwo kugira ngo umwanda urimo wegerane kuko uza uvanze n’amazi.”

Muri ibyo bigega harimo moteri eshatu zikora akazi ko kuvanga umwanda waje mu mazi n’umuti kugira ngo byivangure n’amazi, agahita akomeza mu kigega cya kabiri atangiye gucayuka, umwanda ukajya munsi y’amazi.

Amazi ahita akomereza mu kindi kigega kirimo ibikoresho bimatira imyanda micye yasigaye mu mazi. Kuri ibi bigega haba hari umukozi ushinzwe gufata ibipimo byayo areba imyunyu ngugu yajemo, basanga ari myinshi bagashyiramo imiti iyigabanyamo. Kuri iki cyiciro, amazi aba amaze kugera ku kigero cya 70% cyo kuyatunganya.

Amazi ava muri ibyo bigega akomeza mu nzu irimo ibigega bifite utuyunguruzo dufite imyenge itandukanye kandi iri mu bice bitandukanye kugera ku kameze nk’umwenda mu rwego rwo gukuramo umwanda uwo ariwo wose waba warenze ibice bibanza.

Ati “Tuba tugira ngo hatagira akantu [umwanda] ako ariko kose kaducika...Agenda anyura muri utwo tuyunguruzo kugera ubwo hatambuka amazi y’urubogobogo.”

Amazi ava muri utwo tuyunguruzo aba yamaze kuba urubogobogo ku buryo umuntu ashobora kuyanywa, ahita yoherezwa mu gice kirimo imashini ziyasunika ziyajyana mu bigega biri hirya no hino ku misozi ari naho ava yekereza mu baturage.

Uruganda rwa Nzove rufite n’icyumba cyihariye kigenzurirwamo urugendo rwose amazi anyuramo kugera ageze ku muturage ku buryo ikibazo kibaye cyose babasha kukimenya hifashishijwe ikoranabuhanga kigakemurwa.

Uru rugendo rwose kugera kuri robine ivamo amazi y’urubogobogo, ibikoresho bikoreshwa, abakozi babikoraho, umurimo w’amashanyarazi bikoresha ni nabyo bigenderwaho hagenwa igiciro cy’amazi umuturage agomba kwishyura bitewe n’ingano y’ayo yakoresheje.

Wasac igaragaza ko ibiciro by’amazi kuko ikiguzi cyo ku mavomo rusange kitahindutse metero kibe yagumye kuri 323 Frw, umuturage akazajya agura ijerikani ku mafaranga 20Frw.

Nko ku mazi akoreshwa mu ngo habaye impinduka kuko nk’aho bakoresha hagati ya metero kibe 0-5, bazajya bishyura 340Frw kuri metero kibe imwe, avuye kuri 323Frw.

Abakoresha hagati ya metero kibe 5-20 bazajya bishyura 720Frw avuye kuri 331Frw; abakoresha metero kibe 20-50 bishyure 845Frw avuye kuri 413Frw naho abakoresha amazi hejuru ya metero kibe 50 bishyure 877 Frw avuye kuri 736Frw.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko muri gahunda yayo y’imyaka irindwi, abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza bitarenze mu mwaka wa 2024.

Iyo gahunda igaragaza ko ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi mu Rwanda azava kuri metero kibe 182,120 yari ariho mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ubwo Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente yasuraga uruganda rwa Nzove muri uyu mwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza