Ubumenyi budahagije ku banyamakuru bamwe ni inkomyi ku gutara amakuru

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), igaragaza ko ubumenyi budahagije ku banyamakuru bamwe ari inkomyi ku gutara no gutangaza amakuru ku byiciro bitandukanye.

Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama Nkuru y’Itangazamakuru, avuga ko abanyamakuru bamwe bafite ubumenyi budahagije mu bijyanye no gutara inkuru zimwe na zimwe.

Yagize ati “Nta bushakashatsi bwimbitse twakoze, ariko icy’ingenzi inama nkuru y’Itangazamakuru yabonye mu bushakashatsi yakoze ni uko hakiri ubumenyi budahagije ku banyamakuru bamwe bwo gutara amakuru ku nzego zitandukanye. Atari kuri politike gusa, ubukungu, ubuzima, imibereho y’abaturage.”

Ibi yabitangarije mu mahugurwa yahuje abanyamakuru n’abanyapolitiki kuri uyu wa 6 Nzeri 2016.

Yakomeje avuga ko ubumenyi bw’ibanze abanyamakuru bafite hakwiye kongerwaho n’ubundi bumenyi kugira ngo haboneke abanyamakuru b’inzobere mu byiciro bitandukanye.

Ni muri urwo rwego Inama Nkuru y’Itangazamakuru ihugura abanyamakuru mu byiciro binyuranye kugira ngo babongerere ubumenyi mu gutara, gutunganya no gutangaza inkuru baba bataye.

‘Ubufatanye bw’abanyapolitiki n’itangazamakuru bumeze neza’

Peacemaker yagize ati “Ubufatanye bw’abanyapolitiki n’itangazamakuru bumeze neza, ariko nanone inzira iracyakomeje kuko twese tugomba kugira imyumvire yo gutahiriza umugozi umwe. Ibi biganiro bigamije kubaka ubufatanye n’icyizere bigomba kuranga abanyamakuru ndetse n’abanyapolitiki no kongera ubushobozi bw’abanyamakuru mu bijyanye no gutara, gusesengura gukora no gutangaza inkuru zirebana na politiki.”

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Mukabunani Christine, yavuze ko imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu mikorere yabo ya buri munsi bagomba guhura n’itangazamakuru kugira ngo bagaragarize abayoboke babo uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Iyo umunyapolitiki ahuye n’itangazamakuru aboneraho kugaragaza umurongo w’ibitekerezo umutwe we wa Politiki ugenderaho wafasha mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Senateri Tito Rutaremara, umwe mu batanze ikiganiro muri aya mahugurwa, yashimangiye ko ibitekerezo by’abanyapolitiki bigera ku baturage binyuze mu itangazamakuru, bityo ko umunyapolitiki akwiye kuba azi gusesengura politiki.

Yagize ati “Umunyapolitiki udasesengura Politiki yayikora ate atari buyisesengure? Umunyapolitiki wese agomba gutanga ibitekerezo bye akanabisesengura. Abanyamakuru na bo bagasesengura ibyo abanyapolitiki bavuga.”

Aya mahugurwa yahuje abanyamakuru n’abanyapolitiki, yateguwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP, muri gahunda irambye yo kongerera ubumenyi abanyamakuru kugira ngo babashe kumva neza inshingano bafite mu bijyanye no gutara, gusesengura no gutangaza inkuru zirebana na Politiki.

Peacemaker Mbungiramihigo (ibumoso) avuga ko abanyamakuru mu Rwanda bagifiye ubumenyi buke mu gutara amakuru
Abanyamakuru basabwa gukarishya ubumenyi kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza