Kwamamaza

Ubuke bw’inzobere mu kubaga amenyo bukomeje guhanika ibiciro by’ubuvuzi

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 18:50' na IGIHE


U Rwanda rufite abaganga 32 b’inzobere mu kubaga amenyo, barimo 14 b’abanyamahanga, bose bagomba gukurikiranira hafi Abanyarwanda basaga miliyoni 11.8, bivuze ko umuganga umwe nibura agenerwa abantu 368 125, bigatuma n’igiciro ku kwivuza amenyo ku bakeneye impuguke gikomeza kuba hejuru.

Ikinyamakuru The East African kivuga ko isuku yo mu kanwa muri iki gihe ihenze, uburoso bw’amenyo bugura 800 Frw, akagozi bogesha hagati y’amenyo kakagura mu 1200 Frw, mu gihe umuti wabigenewe woza mu kanwa ugura hagati ya 2,950 - 4150 Frw.

Ikindi ngo ni uko nko gukuramo kimwe mu bijigo by’inyuma gifite ibibazo bishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda agera ku 40 000, nubwo icyo gikorwa gishobora kwishyurwa n’ubwishingizi bw’indwara.

Ubwishingizi bw’indwara bwinshi bwakirwa kumavuriro y’amenyo mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko nka Mutuelle de Santé ntiyishingira.

Nahayo François Xavier uvura amenyo ku bitaro bya Bushenge mu Karere ka Rusizi yavuze ko hakiri ikibazo cy’abaganga b’amenyo, ku buryo abahari badahaza umubare w’ababakeneye.

Ati “Hakenewe abaganga benshi b’amenyo bo gufasha mu bibazo by’abaturage kuko akenshi birangira turi kubohereza i Kigali. Ishami ry’ubuvuzi bw’amenyo ryakira abarwayi nibura 15 ku munsi, ndetse hari ubwo basubira mu rugo batavuwe kubera ubwinshi cyangwa hakenewe ikoranabuhanga mu kubavura, rishobora kuboneka i Kigali gusa.”

Abaganga bavuga ko ari ingenzi kwita kumenyo mu buryo bushoboka nk’inzira ikomeye yo kuyarinda ibibazo bya hato na hato, cyane nko ku bagore bakikuza mu gihe bibaye ngombwa kuko bidashoboka iyo batwite.

Guverinoma y’u Rwanda yo ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amenyo, Dentistry-College of Medicine and Health Sciences, ritagamije gusa kuzamura ubushobozi bw’abaganga b’amenyo, ahubwo no gutanga izo serivisi z’ubuvuzi.

Donna Hackley uturuka mu ishuri ry’ubuvuzi bw’amenyo muri Kaminuza ya Harvard uri gukorana n’ishuri ry’ubuvuzi bw’amenyo mu Rwanda, ahamya ko ububabare bwo mu kanwa ari imwe mu mpamvu ziza ku isonga zituma abantu bagana amavuriro.

Ati “Abantu benshi bajya kwivuza ariko uko batorohewe n’uburibwe ugasanga kubavura nta kindi gisigaye uretse gukuramo iryinyo gusa.”

Inzego zinyuranye zikangurirwa kwitabira isuku y’amenyo, ndetse nko ku bakiri bato bakaba babitozwa mu byiciro byo hasi bagitangira amashuri.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved