00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher bwateshejwe agaciro

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Dr Kayumba Christopher afungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo kurujuririra yinubira umwanzuro nk’uwo wari wafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Mu kwezi gushize urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma yo kubona ibimenyetso bikomeye bituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa.

Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko Dr Kayumba akomeza gufungwa kuko nta ngingo nshya imurengera yagaragarije urukiko ikuraho icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 05 Ukwakira 2021.

Urukiko rwategetese ko Dr Kayumba akomeza gufungwa kugeza igihe azamenyesherezwa itariki y’urubanza rwe mu mizi.

Dr Christopher Kayumba mu miburanire ye mu bujurire, yahakanye ibyo ashinjwa, akavuga ko afunzwe kubera impamvu za Politiki.

Ubwo yaburanaga mu bujurire tariki 4 Ugushyingo, yavuze ko nta cyaha yakoze cyo gushaka gufata ku ngufu uwitwa Yankurije. Yavuze ko ibyo byaha byazamutse amaze gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kayumba yavuze ko ibyo Yankurije amushinja ari ibinyoma kuko atabimureze mu 2017, umwaka ibyaha ashinjwa bivugwa ko byakozwemo.

Ubushinjacyaha bwo bwaburanye busaba ko Dr Kayumba Christopher akomeza gufungwa by’agateganyo kuko bugikora iperereza ku byaha akekwaho. Bwavuze ko mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso.

Bwavuze ko kuba Dr Kayumba Christopher akora Umwuga w’itangazamakuru akaba anasanzwe afite ikinyamakuru cye , aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje icyo kinyamakuru.

Dr Christopher Kayumba yatawe muri yombi mu ntangiriro za Nzeri 2021.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Dr Kayumba Christopher akomeza gufungwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .