00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubujura buyoboye ibyaha bitanu bikorerwa muri Rwamagana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ibyaha bitanu biyoboye ibindi bikorerwa mu Karere ka Rwamagana, aho ikiza imbere kuruta ari ubujura.

Ibi byaha byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ubwo habaga Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana yahurijwemo abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku Karere kugera ku Mudugudu.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuyobozi n’umuturage mu miyoborere myiza.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yavuze ko muri aka karere hari ibyaha bitanu nk’ubuyobozi bakwiye gufatanya kurwanya kugira ngo umutekano umere neza.

Ati “Icya mbere dufite icyaha cy’ubujura cyihariye, ntabwo ari ubujura bukomeye, ariko nabwo burahari ariko si bwinshi. Ubujura bworoheje burahari cyane, icya kabiri dufite urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, iki nacyo ni ikibazo gikomeye; icya gatatu dufite gusambanya abana, icya kane ni ibiyobyabwenge, icya gatanu ni uguhohoterana hagati y’abashakanye.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emannuel, yavuze ko Akarere ka Rwamagana kaza ku mwanya wa gatatu muri iyi ntara nyuma ya Nyagatare na Gatsibo ariko avuga ko ku cyaha cy’ubujura gikomeje kwiyongera cyane.

Yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gufatanya n’iz’umutekano mu kurwanya urugomo rukunze gutera imfu za hato na hato mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko aka Karere kagizwe n’igice kinini cy’umujyi, ibi bigatuma hari abantu baza kuhashaka ubuzima banakora imirimo itandukanye hakaziramo n’ibikorwa by’ubujura.

Ati “Icyo navuga ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ni uko ntawe ukora ibyaha ngo aducike, hari ababigerageza nijoro bitwaje intwaro hakavamo rimwe na rimwe no kuba baraswa ariko nta mujura ujya uducika.”

Uyu muyobozi yavuze ko uretse uruhare rw’ubuyobozi hakwiriye n’uruhare rw’umuturage mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’abandi bahungabanya umutekano w’abaturage.

Abayobozi b'Intara y'Iburasirazuba biyemeje kurwanya ibyaha birimo icy'ubujura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .