U Buholandi n’u Rwanda mu bufatanye bugamije kubaka urwego rw’ubutabera

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Nzeri 2016 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda n’iy’Ubutabera n’Umutekano mu Buholandi bahuriye mu nama ngishwanama ngarukamwaka aho bari kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byafatanya mu guteza imbere ubutabera.

Kuri uyu wa 28 Nzeri i Kigali hateraniye inama iri mu masezerano yashyizweho umukono tariki ya 13 Ugushyingo 2014, hagati ya Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda na Ministeri y’Ubutabera n’Umutekano mu Buholandi agamije guteza imbere ubutabera no gushimangira amahame y’igihugu kigendera ku mategeko.

Ayo masezerano avuga ko impande zombi zihura buri mwaka hakaganirwa ku bibazo bibangamiye ubutabera mu bihugu byombi no kubishakira umuti binyuze mu kwigira ku ngero nziza za buri gihugu.

U Buholandi butanga amayero angana na miliyoni eshanu mu gutera inkunga ubutabera bw’u Rwanda, ngo hari byinshi bwungukira ku Rwanda nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutabera n’Umutekano mu Buholandi, Siebe Riedstra.

Yagize ati “Njye n’iri tsinda twazanye tuje kugira ngo duhuze ibitekerezo, turifuza kwigira ku Rwanda ubutabera bukoreshejwe ikoranabuhanga (E-Justice), u Rwanda rufite uburyo bwo gukemura ibibazo bito mu buryo bworoshye bidasabye inkiko (Abunzi) n’ibindi nk’ibyo nibyo twigira ku Rwanda, bene ubwo bufatanye nibwo dukomeza gushyigikira.”

Muri iyi nama hateraniyemo itsinda ry’abakora mu butabera baturutse mu Buholandi, ndetse n’inzego za Leta y’u Rwanda zifite aho zihurira n’ubutabera.

Miliyoni 5 z’amayero angana na 4 513 423 687 mu mafaranga y’u Rwanda zitangwa n’u Buholandi zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubutabera mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda ivuga ko kuva ubu bufatanye bwajyaho u Rwanda rwungutse ibintu byinshi mu rwego rw’ubutabera ndetse n’Ububanyi n’Amahanga kuko kugeza ubu umuhano hagati y’ibi bihugu byombi uri ku rwego rushimishije.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston avuga ko kuva aya masezerano amaze imyaka ibiri yajyaho u Rwanda rwungutse byinshi birimo kungurana inama, kureba ibyiza bagezeho, gusasa inzobe bakaganira ku bibazo ubutabera bw’ibihugu byombi bihura na byo n’ibindi.

Yagize ati “Twubatse ririya shuri ryo kwigisha abakozi bo mu butabera, twubatse inkiko zari zarasenyutse, twahuguye abakozi bo mu butabera n’abashinjacyaha. Muri iyi nama bariga ku bintu birebana no gushimangira ubutabera kuri bose, barareba uruhare rw’ubukemura mpaka butanyuze mu nkiko. Ni ubucuti bukomeye, ibi biganiro bishingiyeho.”

Iyi nama iteranye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabereye mu Buholandi umwaka ushize, ifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kubaka ubutabera umuturage afitemo uruhare kandi bumuhendukiye”.

Minisitiri Busingye akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ishaka ko harebwa ibibazo byose umuturage yaba ahura na byo mu butabera, ndetse n’uburyo bwo kubishakira umuti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza