Ubuhinzi n’ubukerarugendo mu mutima w’ubufatanye bushya bw’u Rwanda na Rhenanie-Platinat

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhenanie-Platinat, Malu Dreyer, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, biyemeza gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 35.

Intumwa 30 zirimo Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko mu Ntara ya Rhenanie-Platinat mu ibarizwa ku Budage, zashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere, biyemeza gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Francis Kaboneka, yavuze ko iyi Ntara isanzwe ifasha u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuvuzi, imikino, ibikorwa remezo, kubaka ubushobozi n’ibindi, mu minsi iri imbere bakazanafatanya mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Yagize ati “Mu gihugu cyacu ubukerarugendo twabushyizemo imbaraga kandi hari byinshi ba mukerarugendo baza bagasura twumvaga nabyo mu gihe kiri imbere twabiganiraho tukabyemeranya, kuko kiriya gihugu ni kinini gifite abantu bajya mu bukerarugendo baje no mu gihugu cyacu ntabwo byatugwa nabi.’’

Yakomeje ati “Turashaka no gutangira ubufatanye mu bucuruzi kugira ngo abacuruzi ku mpande zombi, bashobore kujya muri uwo mwuga, ibikorerwa aha ngaha bishobore kujya yo n’ibikorerwa iwabo bishobore kuza, ariko niba hari n’inganda cyangwa abashoramari, bashobora kuza gushora imari mu Rwanda.’’

Minisitiri akaba na Perezida wa Rhenanie-Platinat, Malu Dreyer, yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’iyi Ntara umaze imyaka 35 uzakomeza gusigasirwa.

Yagize ati “Abanya Palatinat iyo baje mu Rwanda ni nk’aho baba baje mu rugo kuko dufitanye ubucuti bukomeye, hari imishinga myinshi dufatanyije. Turashaka guteza imbere ubufatanye bwacu twibanda kuri ejo hazaza”.

“Dufite imishinga mishya tuzafatanya. Nk’ejo twabonye imurikabikorwa ry’urubyiruko rw’abanyarwanda bazi guhanga udushya, bafite imishinga ibyara inyungu. Rero tugomba kureba icyo twakora kibyara inyungu haba mu mafaranga no guhanahana ubumenyi.’’

Mu Kwakira 2017 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 35 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat, hatangajwe ko kuva hatangiye ubwo bufatanye mu 1982, iyi ntara yari imaze gutanga miliyoni zisaga 100 z’ama-euro, zinyuze mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yahaye impano Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhenanie-Platinat, Malu Dreyer
Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhenanie-Platinat, Malu Dreyer hamwe na bamwe mu ntumwa ayoboye bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Minisitiri Kaboneka n'abandi bayobozi muri Minaloc


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza